Impala ziracyacuranga kandi neza. Abakunzi b’umuziki gakondo bambukiranyije umunsi mu gitaramo cy’akataraboneka cyahuriyemo abahanzi Makanyaga Abdul, Orchestre Impala za Kigali, Cyusa Ibrahim, Orchestre Les Fellows na Dauphin Band.
Ni igitaramo kinogeye ijisho cyabereye kuri kuri Romantic Garden ku Gisozi mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira ku wa 27 Ugushyingo 2022. Cyateguwe n’Ikigo Romantic Garden Ltd ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Uruganda NBG Ltd rwenga inzoga zirimo United Gin na Whisky kandi rukoresha imashini zigezweho ku buryo bidahumanya ikirere.
Umuziki gakondo w’umwimerere ndetse ucuranzwe n’abahanga, ubwitabire buhambaye, kubyina kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma, ni bimwe mu byaranze iki gitaramo. Orchestre Les Fellows ni bo bafunguye iki gitaramo baririmba indirimbo zabo zitandukanye zirimo ‘Mwana nakunze, Urukundo rukuze, Yewe Mukobwa, Sinigeze nkureba nabi n’izindi.
Makanyaga umuziki umuri mu maraso
Umuhanzi Cyusa yaririmbye indirimbo zirimo Muhoza Wanjye, Marebe, Imparamba n’izindi.
Makanyaga washyize akadomo kuri iki gitaramo yaririmbye indirimbo ze zakunzwe na benshi zirimo ‘Mporeza umutima, Mukamurenzi, Nshatse inshuti, Rubanda ntibakakoshye, urukundo rurambuye, Suzana n’izindi.
Munyanshoza yeretswe urukundo
Makanyaga imbere y’imbaga y’abantu
Cyusa yerekanye ko Gakondo imuri mu maraso
M Irene na Rocky banyuzwe n’umuziki wa Cyusa
Orchestre Impala zerekange ko zigicuranga
Young Grace yaciye akadiho
Bamenya yanyuzwe
Abantu bari bakubise buzuye
Igisope na Gakondo cyabyinwe karahava
Cyusa na Makanyaga ubwo bageraga ahabereye igitaramo
Rocky Kirabiranya ni umwe mu bari bahari
AMAFOTO: Sangwa Julien inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO