RFL
Kigali

Social Mula na Dj Brianne berekeje mu Bubiligi-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:26/11/2022 10:28
0


Social Mula, umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda ari kumwe na Dj Brianne wamamaye mu kuvanga umuziki mwiza ukanyura abo ari kuwucurangira, berekeje mu Bubiligi aho bagiye gutaramira.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu nibwo umuhanzi Social Mula na Dj Brianne bahaguritse i Kigali berekeza mu gihugu cy’u Bubiligi, aho bagiye gutaramira ndetse no kuvangira umuziki abakunzi babo batuye muri iki gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com mbere y’uko ahaguruka ku kibuga cy’Indege, Dj Brianne yavuze ko anyuzwe no gutaramira mu Burayi aho yiteguye gushimisha buri umwe uzitabira igitaramo azahakorera. 

Aba bombi bazataramira mu bwato mu gitaramo cyiswe Boat Party, kizabera mu Nyanja ku itariki 24 Ukuboza 2022. Usibye iki gitaramo, Dj Brianne azahita akomereza mu bihugu bitandukanye aho agiye kuzenguruka acuranga.

Mu gihe kingana n’ukwezi kurenga azamara mu Burayi, Dj Brianne azacurangira mu bihugu bitandukanye birimo Ubudage, Ububiligi, Ubufaransa, Pologne, ndetse na Sweden.


Dj Brianne mbere yo guhaguruka

Kugeza ubu igitaramo cya DJ Brianne azaheraho mu Burayi cyatangajwe ni ikizabera Hannover mu Budage, ku wa 30 Ukuboza 2022.

Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Gateka Brianne, yavutse mu 1996 muri Kenya, aza mu Rwanda ari umwana, akurira ku Kimihurura.

Social Mula ubwo indege yari ihagurutse

Yatangiye kwiga ibijyanye no kuvanga imiziki mu 2019 muri Mata. Yari yarabanje kubyigira muri Kenya, nyuma aje mu Rwanda afashwa n’uwitwa DJ Yolo na DJ Théo.




Dj Brianne ubwo indege yari ihagurutse








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND