Women Foundation Ministries yatanze inkunga y'asaga Miliyoni 27FRW muri 'Thanksgiving 2022' - AMAFOTO

Iyobokamana - 26/11/2022 2:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Women Foundation Ministries yatanze inkunga y'asaga Miliyoni 27FRW muri 'Thanksgiving 2022' - AMAFOTO

Umuryango w'ivugabutumwa 'Women Foundation Ministries' ryatanze inkunga y'ibikoresho bitandukanye ndetse n'amafaranga, byose hamwe bifite agaciro k'asaga Miliyoni 27 z'amafaranga y' u Rwanda, byahawe abatuye mu Murenge wa Nduba ho mu Karere ka Gasabo.

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2022, abagize Women Foundation Ministries bitabiriye igikorwa ngarukamwaka cyo gushima no gutanga (Thanksgiving) cyakorwaga ku nshuro ya 16, batanga inkunga ku miryango 180 itishoboye yo mu Murenge wa Nduba mu Mujyi wa Kigali.

Ahagana i Saa 09:30' mu gitondo, abayoboke benshi ba Women Foundation Ministries bahuriye ku cyicaro gikuru ku Kimihurura bitegura kwerekeza mu Murenge wa Nduba, aho batangiye inkunga.

Abo muri Women Foundation Ministries ubwo bageraga i Nduba

I Saa 10:30' abo muri Women Foundation Ministries bari bageze i Nduba, bataramana n'abo mu miryango yahawe inkunga, basangira ibyo kurya ndetse n'ijambo ry'Imana bagejejweho na Apostle Mignone Kabera uyobora uyu muryango.

Mu butumwa bwe, Apostle Mignone yashimiye Ubuyobozi bw'Igihugu buha ubwisanzure buri wese, ashimira abagize Women Foundation Ministries bitabiriye igikorwa cyo gushima no gutanga, anahamagarira bose gufashanya.

Yagize ati "Kuba turi hano ni ukubera ubuyobozi bwiza, hari Ibihugu twabayemo tutemerewe gukora nk'ibi. Turashimira Imana yaduhaye abayobozi bakorana n'abaturage.

Iki ni igihugu gifite umuyobozi usuura n'imidugudu akareba imihanda inyuzemo, mu gihe hari ibindi bihugu aho umuyobozi w'umudugudu aba atazi ibiri mu mudugudu ayobora."

Yashimiye abagize Women Foundation Ministry, ati "Turabashimiye kuhaba kandi mugatanga ibyanyu, iyo uzanye ijana nanjye nkazana ijana, akora umurimo. Gushima no gutanga birajyana, ushobora gutanga umutima mwiza, amahoro, inseko yawe cyangwa ibyo utunze. Nta muntu n'umwe udafite icyo Imana yamuhaye."

Apotre Mignone yashimiye Ubuyobozi bw'igihugu

Ibyatanzwe i Nduba birimo ibyo kurya, ibikoresho by'isuku, ibiryamirwa ndetse n'ibindi byinshi byiyongera kuri Sheki ya Miliyoni 10FRW yahawe ubuyobozi bw'Umurenge wa Nduba, ngo ayo mafaranga azafashe abo mu miryango 180.

Ibikorwa ngarukamwaka byo Gushima no gutanga (Thanksgiving) muri Women Foundation Ministries byatangiye bwa mbere mu mwaka wa 2006. Kuri ubu bimaze kugera ku baturage basaga 10000 bo mu bice bitandukanye by'u Rwanda, ndetse gahunda irakomeje.

Imodoka yatwaye ibikoresho by'inkunga

Byari ibyishimo ku batuye i Nduba


Apostle Mignone yasengeye abitabiriye bose abasabira umugisha ku Mana


Abitabiriye 'Thanksgiving in Action 2022' bagaragazaga akamwenyu ku maso

Umuhanzikazi Goreth yasusurukije abitabiriye

Apostle Mignone Kabera yigishije ijambo ry'Imana




AMAFOTO: NGABO Serge


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...