Mu gihe ushaka ko umwana wawe aba umuhanga kandi akazigirira akamaro mu gihe uzaba utari hafi ye, uba usabwa kumuremera amahirwe menshi ashobora kuzakuramo amafaranga. Muri iyi nkuru tugiye kugufasha kumenya igihe n’impamvu ushobora gufasha umwana wawe kwiga urundi rurimi.
NIRYARI USHOBORA KWIGISHA UMWANA WAWE URUNDI RURIMI RW’AMAHANGA?
Ahari wamaze igihe kirekire cyane ugerageza kwigisha umwana wawe urundi rurimi rwa kabiri rutandukanye n’ururimi rwanyu kavukire. Wabikoze mbere akiri muto cyane utekereza ko ari byo byiza, gusa burya hari imyaka ifasha umwana wawe gufata vuba no kumenya ururimi vuba.
Umwana umwigisha ururimi rushya nibura mu gihe afite
nk’imyaka 3 cyangwa 4 kuzamura. Umwana umwigisha ururimi rushya uhereye ku
mazina yabo, inyunguramagambo kugeza ubwo uzageza ku magambo akomeye, interuro
n’umwandiko.
Kuri iyi myaka abana baba bafite ubushobozi bwo
kumenya ururimi rushya mu gihe cya vuba kandi bashobora kumva vuba ibyo
umuntu ari kuvuga mu gihe amuri iruhande nk’uko umuhanga Erika Levy umwarimu w’indimi
muri Kaminuza ya Columbia muri New York City.
Yagize ati: ”Ku myaka 3 cyangwa 4 abana biga kumva
amagambo mashya aba avugiwe iruhande kandi bakazifata mu kigero cyo hejuru”.
IBYIZA
BYO KWIGISHA UMWANA URUNDI RURIMI
Kwigisha umwana ururimi rwa kabiri, bimufasha kumenya
neza uburyo isi iteye no gushaka akazi mu gihe akuze. Umwana wigishijwe uririmi
rwa kabiri abasha kwirwanaho mu gihe ageze aho bavuga urimi rushya. Kwiga
ururimi rwa kabiri, bituma umwana abasha no kwiga izindi ndimi vuba kandi bimworoheye
kuko ari bwo ubwonko buba butangiye kumenya gufata neza.
Ku myaka 8 na 12 umwana atangira kugabanya umuvuduko
wo kwiga indimi nshya. Kwigisha umwana ururimi rushya, bimufasha kwiga imico y’ahandi
mu bindi bihugu bitandukanye.
Abantu bazi indimi zirenze rumwe, bagaragaza ubuhanga
bukomeye mu isi, yiga gukemura ibibazo vuba vuba,…Ubushakashatsi bwagaragaje ko
uko imyaka igenda itambuka ari ko ubwonko bwo bugenda bukura neza.
SRC: Stonewalldaycarecenter
TANGA IGITECYEREZO