RFL
Kigali

Ibyiza byo kwigisha umwana wawe ururimi rwa kabiri

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:25/11/2022 10:46
0


Mu gihe ushaka ko umwana wawe aba umuhanga kandi akazigirira akamaro mu gihe uzaba utari hafi ye, uba usabwa kumuremera amahirwe menshi ashobora kuzakuramo amafaranga. Muri iyi nkuru tugiye kugufasha kumenya igihe n’impamvu ushobora gufasha umwana wawe kwiga urundi rurimi.



NIRYARI USHOBORA KWIGISHA UMWANA WAWE URUNDI RURIMI RW’AMAHANGA?

Ahari wamaze igihe kirekire cyane ugerageza kwigisha umwana wawe urundi rurimi rwa kabiri rutandukanye n’ururimi rwanyu kavukire. Wabikoze mbere akiri muto cyane utekereza ko ari byo byiza, gusa burya hari imyaka ifasha umwana wawe gufata vuba no kumenya ururimi vuba.

Umwana umwigisha ururimi rushya nibura mu gihe afite nk’imyaka 3 cyangwa 4 kuzamura. Umwana umwigisha ururimi rushya uhereye ku mazina yabo, inyunguramagambo kugeza ubwo uzageza ku magambo akomeye, interuro n’umwandiko.

Kuri iyi myaka abana baba bafite ubushobozi bwo kumenya ururimi rushya mu gihe cya vuba kandi bashobora kumva vuba ibyo umuntu ari kuvuga mu gihe amuri iruhande nk’uko umuhanga Erika Levy umwarimu w’indimi muri Kaminuza ya Columbia muri New York City.

Yagize ati: ”Ku myaka 3 cyangwa 4 abana biga kumva amagambo mashya aba avugiwe iruhande kandi bakazifata mu kigero cyo hejuru”.

IBYIZA BYO KWIGISHA UMWANA URUNDI RURIMI

Kwigisha umwana ururimi rwa kabiri, bimufasha kumenya neza uburyo isi iteye no gushaka akazi mu gihe akuze. Umwana wigishijwe uririmi rwa kabiri abasha kwirwanaho mu gihe ageze aho bavuga urimi rushya. Kwiga ururimi rwa kabiri, bituma umwana abasha no kwiga izindi ndimi vuba kandi bimworoheye kuko ari bwo ubwonko buba butangiye kumenya gufata neza.

Ku myaka 8 na 12 umwana atangira kugabanya umuvuduko wo kwiga indimi nshya. Kwigisha umwana ururimi rushya, bimufasha kwiga imico y’ahandi mu bindi bihugu bitandukanye.

Abantu bazi indimi zirenze rumwe, bagaragaza ubuhanga bukomeye mu isi, yiga gukemura ibibazo vuba vuba,…Ubushakashatsi bwagaragaje ko uko imyaka igenda itambuka ari ko ubwonko bwo bugenda bukura neza.

SRC: Stonewalldaycarecenter 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND