RFL
Kigali

Mu mukino uryoheye ijisho Brazil yatsinze Serbia mu gikombe cy'isi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/11/2022 23:12
0


Ikipe y'igihugu ya Brazil yatsinze ikipe y'igihugu ya Serbia, mu mikino y'igikombe cy'isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar.



Imikino yo mu itsinda G yatangiye gukinwa uyu munsi, umukino ubanza muri iri tsinda wabaye saa sita urangira Switzerland itsinze Cameroon igitego 1-0. Umukino karundura wari utegerejwe na benshi n'ubundi muri iri tsinda watangiye gukinwa saa tatu kuri Lusail Stadium, mu mukino ubereye ijisho ikipe y'igihugu ya Brazil yatsinze ikipe y'igihugu ya Serbia. 

Mu mukino wasifuwe n'umunya Iran, ikipe ya Brazil niyo yatangije umupira ndetse inawugumana iminota 3 ya mbere Serbia yawubuze nk'uko byari byitezwe. Ku munota wa 6 gusa Pavlovic yateze Neymar, umusifuzi nta gutinzamo ahita amuha ikarita y'umuhondo.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Brazil: Alisson; Danilo, Marquinhos, Thiago Silva, Alex Sandro; Paquetá, Casemiro; Raphinha, Neymar, Vinicius na Richarlison

Mu mukino watangiranye amakosa menshi ikipe ya Brazil yagumye kwataka cyane ubona ifite inyota y'igitego, maze ku munota wa 13 ibona koroneri Neymar ahita ayitera ariko umunyezamu ayikuramo, kuko yayiteye ijya mu izamu.


Umukino watangiwe no kutumvikana hagati y'abakinnyi

Abakinnyi 11 ba Serbia babanje mu kibuga: Vanja; Veljkovic, Milenkovic, Pavlovic; Zivkovic, Lukic, Gudelj, Mladenovic; S.Milinkovic-Savic, Tadic na Mitrovic.

Mu minota 15 Brazil yakomeje kwataka ariko bigeraho Serbia yihagararaho ndetse itangira no kugumana umupira, ikananyuzamo ikagera imbere y'izamu rya Brazil. Ku munota wa 20 Casemiro yarekuye ishoti riremereye ryashoboraga kuvamo igitego, ariko umunyezamu awukuramo.

Igitego Vinicius yahushije

Brazil yahoraga imbere y'izamu rya Seribia buri mwanya, ku munota wa 26 yahushije ikindi igitego binyuze kuri Thiago Silva wahaye umupira Vinicius imbere y'izamu, ariko umunyezamu wa Serbia aratabara. 

Raphinha wa Brazil ku munota wa 33 yongeye gutera amahirwe inyoni yo gutsinda, atera umupira mu biganza by'umunyezamu. Serbia yakomeje kwizirika kuri Brazil yahushije uburyo bw'ibitego byinshi cyane, bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye no gushaka igitego kwa Brazil, kuko nta n’amasegonda 50 ashize Raphinha yongeye guhusha ikindi gitego cyabazwe. Ku munota wa 48 Brazil yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Neymar rikozwe na Nemanja, ariko ntihagira ikivamo.

Ku munota wa 54 Neymar yongeye guhusha igitego, ku mupira mwiza yari ahawe na Vinicius. Brazil itavaga imbere y'izamu rya Sebia ku munota wa 59 umukinnyi wayo Lukas Paqueta yateye umuzinga w'ishoti, ariko riragenda rikubita igiti cy’izamu. 

Ku munota wa 62 Vinicius wari wagumye kugerageza gutsinda kuva kare yateye ishoti riremereye mu izamu, maze umuzamu wa Serbia awukuramo usanga aho Richarlison ahagaze ahita atsinda igitego cya 1 cya Brazil.

Igitego cya 1 cya Brazil

Ku munota wa 73 Richarlson yatsinze igitego kiryoheye amaso ku mupira mwiza yari ahawe na Vinicius, bituma Brazil ihita igira ibitego 2-0. Ikipe y'igihugu ya Brazil yashoboraga no gutsinda ibindi bitego ariko biranga, bituma umukino urangira ari 2-0.

Igitego cy'amateka cyatsinzwe na Richarlison

Neymar wakoreweho amakosa menshi nk'ibisanzwe

Richarlison watsinze igitego cya 1


Abanya Brazil bari babukereye









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND