RFL
Kigali

Cricket: U Rwanda rwabonye itike y'icyiciro cya kabiri cyo guhatanira kujya mu gikombe cy'Isi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/11/2022 21:56
0


U Rwanda rwatsinze imikino 2 rwakinnye kuri uyu wa kane, rushimangira itike y'icyiciro gikurikiraho mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi.



Imikino ya T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifiers yo mu itsinda rya mbere iri kubera mu Rwanda, yasize ikipe y'igihugu ya Cricket ibonye itike yo kujya mu kindi cyiciro ari nacyo cya nyuma kugira ngo babone itike yo gukina igikombe cy'Isi. 

Kuri uyu wa kane nibwo u Rwanda rwashimangiye iyi tike rutsinze imikino 2 rwakinnye, harimo umukino bahuyemo na Seychelles na Mali.

Ni imikino yabereye ku kibuga cya Cricket kiri muri IPRC Kigali, umukino wa mbere utangira ku isaha ya saa 10:00 am utinzeho isaha kubera imvura. Umukino wa mbere u Rwanda rwatsinze toss, guhitamo gutangira batera udupira ibizwi nka (Bowling) cyangwa gutangira bakubita udupira ibizwi nka (Batting) maze bahitamo gutangira ba Battinga ari nako bashaka uko bashyiraho amanota menshi.

Umukino watinze gutangira kubera imvura yaguye mu masaha ya mugitondo

Seychelles yo yatangiye itera udupira (Bowling), maze igice cya mbere kirangira u Rwanda rushyizeho amanota 122. Seychelles ikaba yari imaze gusohora abakinnyi 4 b'u Rwanda. Seychelles ntiyigeze ibasha gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho n'u Rwanda, kuko umukino warangiye Seychelles ishyizeho amanota 47 gusa, runasohora abakinnyi 8 ba Seychelles. U Rwanda rukaba rwatsinze uyu mukino ku kinyuranyo cy’amanota 75. 

ERIC Dusingizimana w‘u Rwanda niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino.

Mu mukino wakurikiyeho u Rwanda rwatsinze Mali ku kinyuranyo cya Wickets 10. Muri uyu mukino u Rwanda nirwo rwatsinze toss, maze ruhitamo gutangira rutera udupira (Bowling). Muri overs 12 n’udupira 3 u Rwanda rwari rumaze gusohora abakinnyi bose ba Mali (All out Wickets), Mali ikaba yari imaze gushyiraho amanota 30 gusa.

U Rwanda ntirwigeze rugorwa n’uyu mukino kuko muri overs 2 n’udupira 3 bari bamaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Mali, rushyiraho amanota 33 nta mukinnyi n’umwe  Mali yasohoye. 

Imikino y'icyiciro cya nyuma izabera muri Namibia mu ntangiriro z'umwaka utaha.

Mu yindi mikino yabereye kuri stade mpuzamahanga ya gahanga, Malawi yatsinze Sainte Helena ku kinyuranyo cya wickets 10, St Helena ikaba yari yashyizeho amanota 37, Malawi ikaba yari yasohoye abakinnyi 6 ba Sainte Helena.

Ikipe y’igihugu ya Malawi ikaba yakuyeho icyo kinyuranyo nta mukinnyi wayo usohowe na St Helena. Malawi ikaba yatsinze ku kinyuranyo cya Wickets 10.

Mu mukino wakurikiyeho Kenya yatsinze Botswana ku kinyuranyo cya Wickets 8. Botswana yari yatangiye ibatinga yari yashyizeho amanota 116 muri Overs 20 abakinnyi 6 bayo basohorwa na Kenya. Kenya ikaba yakuyeho icyo kinyuranyo ishyizeho amanota 122 muri overs 11 n’udupira 3, Botswana ikaba yasohoye abakinnyi 2 ba Kenya.

Iyi mikino yo gushaka tike y’igikombe cy’isi ikazasozwa kuri uyu wa Gatanu hakinwa umunsi wa 7, Lesotho na Malawi bakazakina ku isaha ya saa 09:30, Lesotho n’u Rwanda bakazakina saa  13:45’ iyi mikino yose ikazabera muri IPRC Kigali.

Kenya na Seychelles bazakina saa 09:30’, Botswana na Sainte Helena bakazakina saa 13:45’ iyi mikino ikazabera kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga, nyuma yaho habe igikorwa cyo gusoza iyi mikino. 

Eric Dusingizimana nyuma yo kuzuza amanota 50 ku mukino wa Seychelles 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND