Umunsi umwe nzakorera igitaramo muri Arena gice kuri Netflix: Inzozi za Rusine

Imyidagaduro - 24/11/2022 1:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Umunsi umwe nzakorera igitaramo muri Arena gice kuri Netflix: Inzozi za Rusine

Umunyarwenya kabuhariwe uri mu bagezweho mu Rwanda, Rusine Patrick yatomoye inzozi ze avuga akari ku mutima we mu bihe biri imbere.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter, Rusine yavuze ko nta kindi yifuza ari ugukorera igitaramo muri Arena maze kigaca kuri Netflix. Yagize ati: “Umunsi umwe nzakora urwenya rudasanzwe “Inkuru ya Rusine " muri Arena, kandi icyo gitaramo kizerekanwa kuri Netflix ".

Abamukurikira bacyumva ubu butumwa, bagize ngo ari gutera urwenya. Mugenzi we Clapton Kubonke yamubajihe niba Netflix iruta Zacu Tv.


Umunyarwenya Rusine

Abandi bati "Nureka gusinda uzabikora", abandi batebya cyane bagira bati "Kereka nuzana n’abayede n’abafundi "

Kuya 28 Kanama 2022 ni bwo Patrick Rusine yakoze igitaramo cyiswe “Inkuru ya Rusine " kikitabirwa ku rwego rwo hejuru, iki gitaramo cyateguwe na Arthur Nation iyoborwa na Arthur Nkusi.


Rusine yavuze ko afite inzozi zo gukorera igitaramo muri Arena


Clapton ubwo yasubizaga Rusine


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...