Umuhanzi w’umunya-Nigeria, Raoul John Njeng- Njeng wamamaye nka Skales mu muziki, ari i Kigali aho ategerejwe gususurutsa abafana be n’abakunzi b’umuziki.
InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko uyu muhanzi watangiye
umuziki mu 2000, ari i Kigali kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022
aho ategerejwe mu gitaramo kiba kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022
ahazwi nka Choma’d Bar&Grill, ku muhanda w’amabuye munsi yo ku Gishushu.
Iki gitaramo kigamije kwamamaza inzoga ya ‘Jameson Black
Barrel’ Skales, azagihuriramo na Dj Tyga ndetse n'itsinda ry'abacuranzi rya My
Band.
Skales ni umwe mu bahanzi babarizwa mu inzu ifasha
abahanzi ya Konde Music Worldwide yashinzwe na Harmonize.
Ku wa 31 Nyakanga 2020, Harmonize yatangaje ko bishimiye
guha ikaze umuvandimwe akaba n’umunyamuziki w’umuhanga muri Label ye. Avuga ko
iyi ari intambwe ikomeye yo gutuma umuziki wo ku mugabane w’Afurika ugera ku
Isi yose.
Skales yemeje ko yinjiye muri Label ya Harmonize
bakoranye indirimbo “Fire Waist” yakunzwe mu buryo bukomeye.
Avuga ko iyi nzu izita cyane ku kumenyekanisha
ibikorwa bye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, kumushakira amasoko ndetse ko
n’umuntu uzifuza gukorana nawe azabanza kubavugisha.
Skales yabaye umuhanzi wa kabiri usinye muri Label ya
Harmonize. Ni nyuma ya Ibraah. Harmonize na Skales bagiye bakora indirimbo
zitandukanye zakunzwe-Ibintu byakujije ubushuti bwabo ku buryo gukorana bombi
bizoroha.
Bombi bakoranye indirimbo “Fire Waist”, “Oyoyo” na
“Oliver Twist II Remix” bakoranye n’umunya-Nigeria Falz.
Skales yujuje imyaka 31, yavutse ku wa 01 Mata 1991.
Yibanda ku njyana ya Rnb na Hip hop. We n’umunyarwandakazi Neza bamaze igihe mu
munyenga w’urukundo, ariko baje gutandukana uyu muhanzi arushinga n’undi
mukobwa muri Gicurasi 2021.
Azwi cyane mu ndirimbo ze zibyinitse nka "Shake
Body", "Mukulu", "Keresimesi", "Komole",
"My Baby", "Take Care of Me", "Denge Pose"
n’izindi.
Skales yamaze kugera i Kigali aho ategerejwe mu
gitaramo kibera kuri Choma’d ku Gishushu. Skales ni umuraperi w’umuhanzi
n’umwanditsi w’indirimbo
Skales yagarutsweho cyane mu Rwanda ubwo yari mu
rukundo n’umunyarwandakazi Neza
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘SHAKE YOUR BORD’ YA SKALES
TANGA IGITECYEREZO