Umunyarwenya Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome cyangwa Gasumuni, yatangaje ko yari akumbuye gutaramira abaturarwanda kuko afite byinshi byo kubasangiza mu gihe cy’imyaka irenga itatu badataramana-Abikubira mu ijambo rimwe agira ati “Inkono ihira igihe.”
Ni ku nshuro ya gatatu hagiye kuba iserukiramuco
ry'urwenya 'Seka Fest'. Mu 2018 nibwo ryatangijwe mu Rwanda, ritangira ribera
muri 'Bus' zikorera mu byerekezo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.
Icyo gihe umunyarwenya Mukuru yari Klint the Drunk, wo
mu gihugu cya Nigeria. Mu 2019, umunyarwenya Mukuru yari Basket Mouth wo muri
Nigeria, aho yagaragiwe n'abarimo Salvador, Eric Omondi n'abandi.
Iri serukiramuco riba mu gihe cy'iminsi ibiri. Ku
munsi wa mbere, abanyarwenya bo mu Rwanda nibo basusurutsa abantu, hanyuma ku
munsi wa kabiri hakora abanyarwenya babiri.
Kuri iyi nshuro birasa nk'aho bitandukanye ariko
bifitanye isano, kuko bijya kumera kimwe na Seka Live abantu banyemereye.
Igitaramo cya mbere cya Seka Fest giteganyijwe kuba ku
wa 3 Ukuboza 2022 kuri Kigali Convention Center. Umunyarwenya Mukuru ni
"Atome" wamamaye mu mikino itandukanye n'amakinamico. Ni ubwa mbere
azaba agaragaye muri ibi bitaramo, ariko akunze cyane kwitabira Seka Live.
Mu bihe bitandukanye 'Atome' yataramiye abanyarwanda, ariko yari amaze igihe kinini atabataramira. Kuri iyi nshuro azafashwa n'umuhanzi Ruti Joel, inshuti bahuye nyuma y'uko abantu bagiye bababwira ko basa cyane.
Abantu
bamwitege muri Seka Live......
Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, 'Atome' yavuze ko atitabiriye Seka Fest mu nshuro ebyiri zabanje kubera ko zagiye ziba mu gihe yabaga atari i Kigali, ariko Seka Live 'hafi ya zose maze kuzigaragaramo'.
Uyu mugabo wize amategeko, avuga ko yishimira intera abanyarwenya bakiri bato kuri we bagezeho, bamwe muri bo yababereye intangiriro yo kwinjira muri uyu mwuga wihagazeho.
Ati "Birashimisha rero kuba warakoze ikintu ku maso ya benshi kigaragara nk'igikwiriye, noneho abato kuri twe cyangwa kuri njye bakakigenderamo. Ibyo birashimisha rero."
Yagarutse kuri bamwe mu banyarwenya barimo nka Fally
Merci, Rusine Patrick n'abandi bari kwigaragaza muri iki gihe. 'Atome' avuga ko
gutera urwenya mu Rwanda, bitamubuza no kugeza impano ye ku rwego Mpuzamahanga.
Kuri we, avuga ko yakuze yifuza ko abanyarwanda bagira
umwihariko wabo, ku buryo aho umunyarwanda aserutse hose bamutandukanya
n'abandi.
'Atome' avuga ko yari afitiye urukumbuzi abanyarwanda, ku buryo mu byo azagarukaho hataburamo nk'ukuntu Ingagi zo mu Birunga zo mu Rwanda ziri kuri Instagram, ibihe bya Covid-19 na Guma mu Rugo, intambara ya Ukraine n'u Burusiya, n'ibindi.
Yashimye Nkusi Arthur ku bwo gutegura iri serukiramuco, kandi akarigeza ku rwego Mpuzamahanga.
Uyu munyarwenya waboneye izuba benshi avuga ko ku
rubyiniro azifashisha Ruti Joel, kandi bahuye nyuma y'uko abantu bakomeje
kuvuga ko basa.
N'ubwo badakora injyana zimwe hari byinshi
bahuje, ariko kuva bamenyana bahuza muri byinshi mu nganzo. Atome avuga ko Ruti
Joel 'anyibutsa umusore watuvuyemo Buravan'. Ati "Twarahuye, turahuza
cyane."
'Atome' yavuze ko Ruti Joel nawe yifuzaga ko igihe kimwe bazahurira ku rubyiniro, kandi yahoze yifuza ko umunyarwenya wese wo mu Rwanda yumva ko gutera urwenya bidasaba kuvuga ku bantu runaka, ahubwo bisaba kwiyizera 'ku buryo wagikora' udakeneye undi muntu.
Yavuze ko iserukiramuco rya Seka Fest rifite aho rihuriye na Seka Live, ari nayo mpamvu byamworoheye kwisangamo.
Atome wanize
ibijyanye no gukina amakinamico, avuga ko umwaka ujya gutangira azi ibitaramo azajyamo,
bimufasha kwitegura neza.
Yavuze ko n'ubwo agaragara cyane ku rwego
Mpuzamahanga, adashobora kwibagirwa mu rugo 'kuko ariho hari ivome rye'. Atome
avuga ko afite ibindi akora cyane cyane nk'imikino ikinwa mu bihugu birenga 30
ku Isi.
Uyu mugabo avuga ko akunze kugaragara cyane 'mu bintu
bivuga ku by'iwacu'. Asanzwe ari umwanditsi, ndetse avuga ko mu minsi ishize aheruka
mu gihugu cya Marocco.
Muri iri serukiramuco, avuga ko atari ngombwa ko
azasubiramo ibyo yakinnye mu bihe bitandukanye, kandi yiyiziho gutembagaza
abantu mu gihe cy'isaha irenga amara ari ku rubyiniro.
Ati "Utavuze ku bihe bya Guma mu Rugo, utavuze
kuri Covid-19 wavuga iki koko? Utavuze kuri ya masaha n'ibyagiye biyabaho.
Utavuze intambara ya Ukraine yatumye na Bashiki bacu bo ku Gisimenti bazamura ibiciro
ngo intambara yabizamuye [Akubita agatwenge] abo nabo tuzabaha ijambo bagire
icyo babitubwiraho aho ibiciro byabo bihurira n'intambara. Aho Putin ahurira
n'umutungo utimukanwa wabazinduye."
Uyu munyarwenya avuga ko hari ibintu byinshi yize
kandi yamenye muri iki gihe 'akeneye gusangiza abantu muri iki gitaramo. Atera
urwenya akanagaruka ku ba Depite babiri baherutse kwegura mu Inteko Ishinga
Amategeko kubera impamvu bavuze ko ari izabo.
Iri serukiramuco rizagaragaramo abanyarwenya bakomeye:
Nkusi Arthur uri gutegura ibi bitaramo yavuze ko mu
itegurwa rya Seka Fest babanza kwita cyane ku munyarwenya mukuru, hanyuma bagakurikiza
abandi bamugaragira.
Kuri iyi nshuro Loyiso Gola ni we mukuru. Ni
umunyarwenya uri mu 10 bakomeye muri Afurika. Avuka muri Afurika y'Epfo, ariko
anafite ubwenegihugu bw'u Bwongereza.
Ati "Tumaze kubona Loyiso Gola nibwo
twamwubakiyeho abandi abantu basanzwe bazi." Banatumiye Kigingi uheruka i
Kigali mu 2019, n’abandi barimo Salvador wagize uruhare rukomeye mu gutumira
Loyiso Gola.
Uyu munyarwenya aheruka muri Uganda, aho azakomereza
mu Rwanda asoreze muri Kenya.
Nkusi avuga ko nta byinshi byagendeweho mu guhitamo abazatera
urwenya, ahubwo babanje kwita cyane ku munyarwenya Mukuru.
Avuga ko 'Atome' atari kuri gahunda y'abo bazakorana
nabo muri Seka Fest, ariko ubwo baganiraga kuri telephone Atome yamubwiye ko
akumbuye gutaramira abanyarwanda, kuva ubwo batangira kuganira ku kuntu
yazagaragara muri Seka Live.
Ati "Yari afite ingendo nyinshi. Mwandikira
ubutumwa ndamubwira aho gukorera namaze kuhabona byose birahari nuza
tuzavugana, arananyemerera ati 'byemeza' ninza tuzavugana."
Kwinjira muri iki gitaramo ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe,
20,000 Frw muri VIP na 30,000 Frw kuri VVIP.
'Inkono ihira igihe'- “Atome” avuga ku kuba agiye
kugaragara bwa mbere muri Seka Fest
Umunyarwenya Ntarindwa Diogène yavuze ko abantu
batarabasha gutandukanya 'Atome' ndetse na 'Gasumuni'
“Atome” yavuze ko muri iki gitaramo cy'urwenya hari abashyitsi
b'imena bazakitabira, abantu bazabona
Ntarindwa Diogène yasabye abantu kuzataramana nawe
muri Seka Live no kwizihirwa
Ntarindwa Diogène yavuze ko hari umwanditsi wanditse
igitabo biturutse ku mukino yakinnye
Nkusi Arthur avuga ko iki gitaramo cya Seka Live ‘Atome’
azagaragaramo cyateguwe mu buryo batari bateguye, kuko cyakomotse mu biganiro
bagiranye
TANGA IGITECYEREZO