Abahanzi bo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAC) barimo Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Miss Jojo na The Ben bo mu Rwanda bashyizwe ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Karisimbi Entertainment Award 2022 & Fashion Show, biri gutegurwa na kompanyi ya Karisimbi Events.
Ni ubwa mbere ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda.
Bihatanyemo abahanzi, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga nko kuri Instagram na
Twitter, abanyamakuru mu biganiro byo kuri Radio na Televiziyo, abatunganya
indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho n’abandi.
Abantu 316 nibo bahatanye muri ibi bihembo, bari mu
byiciro 50 kandi batangiye guhatana mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet
ari gukorerwa ku rubuga rwa whatch.rw , aho ari kimwe mu bizagenderwaho ibi
bihembo bitangwa.
Amatora yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 23
Ugushyingo 2022, azarangira ku wa 20 Ukuboza 2022. Ni mu gihe umuhango wo
gutanga ibi bihembo uzaba ku wa 26 Ukuboza kuri Onomo Hotel mu Mujyi wa
Kigali.
Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel
yabwiye InyaRwanda ko ibi bihembo ‘bigamije gushima umuhate n’umurava abari mu
ruganda rw’imyidagaduro bagaragaza’, by’umwihariko abo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Yavuze ko ibi bihembo byatangiriye kubabarizwa muri
EAC, ariko intego ni uko bizaguka bikagera no mu bihugu bitandukanye byo ku
mugabane wa Afurika.
Akomeza ati “Kandi abahanzi bo muri Afurika nibo bafitanye
indirimbo nyinshi n’abahanzi Nyarwanda."
Christopher, Nel Ngabo, Chriss Eazy, Kenny Sol, Afrique
ndetse na Platini bahatanye mu cyiciro 'Rwanda Male Artist of the year'. Bwiza,
Ariel Wayz, Vestine na Dorcas, Alyn Sano ndetse na Marina bahatanye muri Rwanda
Female Artist of the year.
Mu cyiciro cy'indirimbo y'umwaka (Song of the year)
harimo Agatunda ya Afrique, Inana ya Chriss Eazy, Micasa ya Christopher, Jolie
ya Kenny Sol, Muzadukumbura ya Nel Ngabo na Fireman, Kashe ya Element ndetse na
'Shumuleta' ya Platini P.
Umuhanzikazi Knowless ahatanye mu cyiciro cy'umugore
w'umwaka wo muri EAC (Best African Female Artist of the year) aho ahatanye na
Azawi, Sheebah Karungi (Uganda), Zuchu (Tanzania) ndetse na Spice Diana.
Bruce Melodie, The Ben, Innos B (RDC), Sat B wo mu
Burundi, Diamond utegerejwe i Kigali, Eddy Kenzo uhatanye muri Grammy Awards bahataniye
igikombe mu cyiciro cy'umugabo w'umwaka (Best African Male Artist of the year).
Riderman, Bull Dogg, Green P, Fireman, Oda Paccy, Young
Grace na P Fla bahatanye mu cyiciro cy'umuraperi w'umunyabigwi (Legend Hip Hop
Artist of the year).
Icyiciro cy'abavuga rikijyana kuri Instagram (Female
Instagram Influencer of the year) harimo Shaddyboo, Anita Pendo, Brianne, Kate
Bashabe na Muyango.
Itsinda ry'umuziki gakondo (Traditional Music Band of
the year) harimo 'Iganze Gakondo, Inzovu Ndende, Cyusa n'inkera ndetse na Inkesha.
Itsinda ry'ababyinnyi gakondo (Traditional Dance Troup
of the year) harimo Imeza, Indinzi, Intayoberana [Bafite igitaramo tariki 25 Ugushyingo 2022 kuri L'Espace], Ibihame ndetse na Ingabo
Nziza.
Icyiciro cy'abanyamakuru bo kuri Radio (Entertainment
Radio Male Presenter of the year) harimo MC Tino wa Kigalitoday, Kalex wa Isango Star, Jado Max wa Kiss Fm ndetse na
Hamis Sango wa Radio/Tv10.
Icyiciro cy'umunyamakuru wa Televiziyo (Entertainment
TV Male Presenter of the year) harimo Mbata, Cedric wa Isango Star, Gitego ukorera Magic Fm, Moses wa Izuba Tv, Phil Peter wa Isibo Tv na Mc Buryohe.
Abahanzi bo mu kiragano gishya cy'umuziki w'u
Rwanda bakora Hip Hop (New Generation Hip Hop Artist of the year) bahatanye ni B-Threy,
Ish Kevin, Papa Cyangwe, Kivumbi na Kenny K Shot.
Teta Diana, Liza Kamikazi, Aline Gahongayire, Miss
Shanel, Knowless Butera na Miss Jojo bahataniye igikombe mu cyiciro 'Most Inspiring
Female Legend Artist’.
Hari icyiciro kandi Events Promoter of the year, Most
Entertaining Youtube Channel of the year, Sports Presenter of the year, Most
Entertaining TV of the year, Fan Club of the year, Best Evening Sports Radio
Show of the year, Events Photographer of the year, Modern Music Band of the
year, Twitter Influencer of the year, Video Vixen of the year, Football Commentator of the year n'abandi.
Kanda hano ubashe guha amahirwe uwo ushyigikiye
Diamond ahatanye ibihembo mu cyiciro ‘Best African Male Artist of the year’
The Ben ahatanye mu cyiciro kimwe na Diamond bakoranye indirimbo ‘Why’
Umuhango wo gutanga ibihembo ‘Karisimbi Entertainment
Award 2022 & Fashion Show’ uzaba ku wa 26 Ukuboza 2022
TANGA IGITECYEREZO