RFL
Kigali

Nyuma y'amezi 2 Umwamikazi Elizabeth atanze haravugwa inkuru z'uburyo umugabo we yamucaga inyuma

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/11/2022 17:26
0


Mu Bwongereza hakomeje kuvugwa inkuru z'uburyo Umwamikazi Elizabeth II yacagwa inyuma n'umugabo we, Prince Philip. Ibi bivuzwe hashize amezi 2 n'ibyumweru bibiri atanze.



Mu myaka 70 Umwamikazi Elizabeth II yamaze ku ngoma mu Bwongereza, ntihasibaga kuvugwa amakuru ajyanye n’uburyo yaciwe inyuma n’umugabo we ariko agakomera ntibimuhungabanye.

Nyuma y’amezi abiri n'ibyumweru 2 atanze, igice cya gatanu cya filimi yitwa The Crown inyura kuri Netflix, kirimo amakuru y’uko Igikomangoma Philip wari Umugabo w’Umwamikazi yagiranye umubano wihariye n’uwari umuntu wabo wa hafi, Penelope Knatchbull cyahise gishyirwa hanze.

Filime y'uruhererekane 'The Crown' yerekana uburyo Elizabeth yaciwe inyuma n'umugabo we.

Umwanditsi Andrew Morton yavuze kuri iyi nkuru mu gitabo cye gishya, kivuga ku ngoma y’umwamikazi cyitwa "The Queen: Her Life. Uyu mugabo yavuze ko ubwo yatangiraga kwandika ku muryango w’ibwami mu 1982, amaze umwaka umwe yabwiwe ko Philip afite umuryango w’ibanga mu gace ka Norfolk, muri Malta, i Melbourne no mu Budage.

Ati “Ikintu kimwe nize ni uko umuryango w’ibwami uhora iteka uzengurutswe n’ibihuha. Ikindi kandi ndatekereza ko abantu bamaze imyaka myinshi bashakisha umugore wa Philip ariko baramubuze.” Morton yavuze ko icyo gihuha “cyashegeshe” Umwamikazi, wari umaze imyaka irenga 70 ashyingiranywe na Philip. Umugabo we yatabarutse mu 2021 ku myaka 99 y’amavuko.

Akomeza asobanura ko mu 1956, Umwamikazi Elizabeth yahaye umugabo we igitekerezo cyo kuzenguruka hirya no hino ku Isi mu bwami bw’u Bwongereza, areba imikorere y’ubwato kuko bumwe muri bwo yari yaragize uruhare mu ikorwa ryabwo. Yazengurutse mu bihugu bitandukanye bya Commonweath, ndetse anatangiza imikino ya Olempike yabereye i Melbourne.

Muri icyo gihe, ngo hari ibihuha byinshi byavugwaga ko muri ubwo bwato haberagamo ibirori bitaboneye. Inshuti ye magara, Michael Parker yahise itandukana n’umugore ndetse ava mu bwato mbere y’igihe cyari cyagenwe.

Queen Elizabeth yigeze gusohora inyandiko ahakana amakuru y'uko afitanye ibibazo n'umugabo we.

Ati “Ibyo byatangije ibihuha byinshi ku mubano wa Prince Philip n’undi mugore i Londres. Umwamikazi byaramubabaje, maze binyuze mu Ngoro y’Ibwami [Buckingham Palace] ku nshuro ya mbere mu mateka, asohora itangazo ahakana ko umubano we n’umugabo uri mu bibazo.”

Philip yavuzwe mu mubano wihariye n’abandi bagore barimo Helene Cordet, Merle Oberon na Anna Massey. Hari n’amakuru yavuzwe ko Philip yari we se w’abana babiri ba Cordet. The Independent Uk Hari ivuga ko Philip yari umugabo w’igikundiro ku buryo abagore benshi bamwiyumvagamo, bikazamura inkuru z’uko yaba aryamana nabo.

Ibi bikomeje kuvugwa mu gihe Umwamikazi Elizabeth II yatanze ndetse bamwe bacishije ibitekerezo byabo ku mbuga nkoranyambaga, basabye ko amakuru agendanye n'urugo rwe na Prince Philip atagakwiye gushyirwa hanze. 

Mu ntangiriro z'Ukwakira Netflix yanenzwe na benshi ubwo filime The Crown yatangiraga kwerekana amabanga ya Elizabeth n'umugabo we, nabyo bituma umubano wabo ukomeza kugarukwaho kugeza n’ubu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND