Timothy Tarpeh Weah ari mu bakinnyi batazibagirana mu mateka y’igikombe cy’isi, bitewe n’uburyo yanze gukinira ibihugu bitandukanye yemerewe gukinira birimo n’icyo se abereye Perezida.
Weah yabonye izuba kuwa 22 Gashyantare 2000 avuka kuri George Lea, rurangiranwa mu muziki wanegukanye igikombe cya Ballon D’or kuri ubu winjiye
muri politike aho ayobora igihugu cya Liberia.
Weah yigishijwe gukina na se atangira akinira Florida mu ikipe
ya West Pines United mbere y’uko asubira muri New York aho yavukiye, agatangira gukinira
Rosedale Soccer ikipe ya se wabo.
Mu mwaka wa 2013 nyuma yo gukinira US Soccer Academy, yinjiye
muri New York Red Bulls Academy. Yaje gutangira gukinira Paris Saint Germain
Academy hari mu mwaka wa 2014, atangira kwiyerekana mu mikino y’abangana nawe.
Kuwa 03 Nyakanga 2017 yashyize umukono ku masezerano yo gukinira
Paris Saint Germain y’abakuze, imwe mu makipe akomeye mu Bufaransa na se yakiniye
mu myaka ya za 1990.
Uyu musore yatangiye guca ibintu agaragaza ubuhanga budasanzwe
mu mikinire.
Umukino PSG yahuriyemo na Monaco, niwo wa mbere uyu musore
yatsinzemo igitego cye cya mbere ari muri PSG, hari kuwa 04 Kanama 2018.
Kuwa 07 Mutarama 2019 yashyize umukono ku masezerano n’ikipe ya
Celtic, aza kuyitsindira igitego cya mbere mu mukino iyi kipe yahuriyemo na
Airdrieonian, hari mu irushanwa rya Scottish Cup.
Yatsindiye kandi ikindi gitego iyi kipe kuwa 23 Mutarama 2019 ubwo
iyi kipe yakinaga na St Mirren, n’ubwo iyi kipe yari amaze kuyishimira akanayifasha
kugera ku mukino wa nyuma wa Scottish Cup, amaserano yari ayifitemo yatumye
atawukina.
Weah yahise yerekeza muri USA, aho yanashyizwe mu ikipe
y’abatarengeje imyaka 20 yakinnye igikombe cy’isi.
Kuwa 29 Kamena 2019 yashyize umukono ku masezerano n’ikipe ya Lille, atangira kuyikinira kuwa 11 Kanama 2019 anafasha iyi kipe gukura intsinzi kuri
Nantes.
Gusa hagati ya 2019 na 2020 yagize ibihe by’imvune, byatumye hari
imikino myinshi irimo n’iya shampiyona atabashije kuyikinira.
Kuwa 16 Ukuboza 2020 nyuma y’ibihe by’imvune yatsinze igitego
cya kabiri mu ikipe ya Lille ku mukino wayihuje na Dijon FCO, nyuma y’uko icya
mbere yari yagitsinze ku mukino wayihuje na Stade de Reims.
Hagendewe ku bwenegihugu bwa Weah, yemerewe gukinira amakipe
agera kuri ane y’ibihugu arimo USA, France, Jamaica na Liberia.
Muri iki gikombe cy’isi yahisemo gukinira Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu bitashimishije habe na gato abanyagihugu ba Liberia se abereye Perezida.
Mu bihe bitandukanye guhera mu bugimbi, Weah yagiye akinira Leta
Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu mikino y’abatarengeje imyaka 15. Yakiniye iki
gihugu mu irushanwa ryabereye muri Italy, anatsinda igitego mu mukino wa nyuma
bahuriyemo na Australia.
Uko yagendaga akura, yagendaga akinira mu marushanwa menshi Leta
Zunze Ubumwe za Amerika.
Yatangiye gukinira mu ikipe y’abakuru y’iki gihugu kuwa 27
Werurwe 2018, aca agahigo ko kuba umukinnyi rukumbi icyo gihe wabashije kwinjira
mu ikipe y’abakuru mu bavutse muri 2000.
Igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu yagitsinze mu mukino wa gicuti wahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Bolivia, hari kuwa 28 Gicurasi 2018, aba umukinnyi wa kane muto mu mateka utsindiye iyi kipe igitego.
Weah umuhungu wa Perezida wa Liberia
Yahisemo gukinira USA igihugu cy'amavuko kurusha icy’ibisekuru
Ari mu bakinnyi bato batanga icyizere bafite inkomoko muri Africa
Aha yari kumwe na se Perezida George Weah na nyina Clar Weah
TANGA IGITECYEREZO