RFL
Kigali

George Weah uyobora Liberia yasangiye n'umuhungu we watsindiye Amerika mu gikombe cy'isi ntibyishimirwa

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:23/11/2022 9:54
0


Perezida George Weah wa Liberia yaraye yakiriye ndetse anasangira n'umuhungu we Timothy Weah watangiye imikino y'igikombe cy'isi atsindira Leta Zunze Ubumwe za America, birakaza bamwe batumva impamvu Timothy atakiniye igihugu se abereye Perezida.



George Weah ari mu ruzinduko rw'iminsi 8 mu gihugu cya Qatar aho ari gukurikirana imikino y'igikombe cy'isi kiri kuba ku nshuro ya 20, aho cyanitabiriwe n'umwana we Timothy Weah usanzwe ari rutahizamu ngenderwaho mu ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za America.

Ku mugoroba wo kuwa 22 Ugushyingo 2022, Timothy Weah usanzwe akinira Lille yo mu Bufaransa, yatsindiye America (USA) igitego cya mbere mu gikombe cy'isi cya 2022 mu mukino America yanganyijemo na Wales igitego kimwe kuri kimwe (1-1).

Ku mugoroba wahise, Perezida George Weah yashyize amafoto ku rubuga rwa Twitter, agaragaza ko we n'umugore we Clar Weah bakiriye umuhungu wabo bakanasangira, ashyiraho amagambo agira ati ''Nasangiye iby'umugoroba n'umuhungu wanjye Timothy Weah. Umubyeyi utewe ishema.''

Ubutumwa bwa George Weah kuri Twitter

Rutahizamu Timothy Weah anengwa na benshi ku kuba akinira Amerika mu gihe se wamamaye mu mupira w’amaguru akanaba umunya-Africa rukumbi watwaye igihembo cya Ballon D'Or we yakiniye Liberia ndetse nyuma akayibera Perezida.

Benshi mu basubije ubutumwa bwo kuri Twitter bwa Perezida George Weah banenze ko umuhungu we akinira ikindi gihugu ndetse bamwe bavuga ko George atakabaye yishimira umuhungu we muri ruhago.

Uwitwa Bagambe Kabatungye yagize ati ''Ntabwo ufite umuhungu wawe mu bahagararira igihugu uyoboye, none ngo uri umubyeyi utewe ishema..!''

Uwitwa Mr Dok yagize ati “Uhagarariye Africa nk’umwe gusa watwaye Ballon d’or ariko utewe ishema n’uko umuhungu wawe akinira indyarya z’Iburengerazuba. Nk’umubyeyi zari inshingano zawe kuyobora umuhungu wawe mu gihugu cye. Byarakunaniye, ntacyo kwishimira.”

Undi na we yagize ati ''Kuba umuhungu wa Perezida w’igihugu akinira ikindi gihugu birasebeje. Kuba uwo Perezida abyishimira nk’ikintu yagezeho birenze igisebo”

Abasubije ku butumwa bwa Perezida Weah barimo n'abagaragaje ko umuhungu we yagombaga kugira amahitamo amunyuze bityo kuba yaratsinze igitego bitabuza umubyeyi we kumwishimira.

Uwitwa Val Bunjira yagize ati ''Umuhungu we arakuze ku buryo yifatira imyanzuro. Se agomba guterwa ishemwa na we hatitawe ku bindi kuko ni inshingano ze kugira ishema ry'umuhungu we mu gihe yakoze ikintu cyiza.''

Tim Weah yishimira igitego yatsinze Wales

Rutahizamu Timothy Tarpeh Weah yavukiye i Broklyn muri Leta Zunze Ubumwe Z'America muri Gashyantare 2000, ubwo se yakiniraga Marseille yo mu Bufaransa n'ikipe y'igihugu ya Liberia. Timothy wahisemo gukinira America, yari afite uburenganzira bwo gukinira Liberia, U Bufaransa cyangwa America.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND