RFL
Kigali

Igikombe cy'isi: Australia yakojeje agati mu ntozi biyiviramo kunyagirwa n'u Bufaransa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/11/2022 23:04
0


Mu mikino y'igikombe cy'isi cy'uyu mwaka kiri kubera muri Qatar, Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yatsinze ikipe y'igihugu ya Australia.



Kuri uyu wa Kabiri imikino y'Igikombe cy'isi yakomeje, amakipe y'ibihugu ari mu itsinda D yatangiye gukina, umukino ubanza wabaye saa cyenda Tunisia inganya 0-0 na Denmark. 

Umukino wari utegerejwe na benshi watangiye saa tatu ikipe y'igihugu y'u Bufaransa itsinda ibitego 4-1 ikipe y'igihugu ya Australia, kuri Stade ya Al Janoub stadium mu mukino wasifuwemo n'umunyarwandakazi Salima Mukansaga.

Uyumukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, kuko mu minota 3 gusa burikipe yari imaze kugera imbere y'izamu ry'indi ishaka igitego.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw'u Bufaransa: Lloris, Giroud, Griezmann, Rabiot, Lucas, Dembele, Pavard, Mbappe, Upamecano, Konate na Aurélien Tchouameni.

Ikipey'u Bufaransa nyuma y'iminota 3 yatangiye kwiharira umupira ndetse inagera imbere y'izamu, binyuze ku bakinnyi bakina ku mpande barimo Mbappe na Dembele bahinduraga imipira imbere y'izamu. 

Ku munota wa 9 Matthew Leckie yazamukanye umupira acenga Lucas Hernandez, ahita atanga umupira mwiza kuri Craig Goodwin ahita atsinda igitego cya mbere cya Australia. 

Ku munota wa 10 Lucas Hernandez ukinira u Bufaransa yavuye mu kibuga bitewe n'ikibazo cy'imvune yari agize, nyuma yo gucengwa akikubita hasi ahita asimburwa na Theo Hernandez. 


Lucas Hernandez wavuye mu kibuga kubera imvune

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Australia: A. Behich, M.Leckie, Mooy, Ryan, Mitchell Duke, J. Irvine, Craig Goodwin, Souttar, Kye Rowles, Riley McGree na Nathaniel Atkinson.

Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ikimara gutsindwa igitego, yahise ikanguka itangira kwiharira umupira. Mu minota 20 na Australia yanyujijemo irataka cyane ndetse inatera umupira uremereye mu izamu, ariko kubw’amahirwe macye umupira unyura impande y'izamu. 

Ku munota wa 27 Theo Hernandez winjiye mu kibuga asimbuye yahaye umupira mwiza Adrien Rabiot, ahita atsinda igitego cyo kwishyura akoresheje umutwe biba igitego 1-1. U Bufaransa bwakomeje kwataka cyane maze ku munota wa 32 Adrien Rabiot wari uri hejuru muri uyu mukino, aha umupira Olvier Giroud atsinda igitego cya 2 cy'u Bufaransa.


Giroud wujuje igitego cya 51 mu ikipe y'igihugu y'u Bufaransa, ndetse ahita ananganya na Thierry Henry mu bamaze gutsindira ibitego byinshi ikipe y'igihugu y'u Bufaransa

Nyuma y’uko u Bufaransa butsinze igitego cya 2 yihariye umupira cyane ndetse inagera imbere y'izamu cyane, ariko gutsinda bikanga nk’aho Mbappe ku munota wa 44, yarase igitego cyabazwe bituma igice cya mbere kirangira ari 2-1.

Igice cya kabiri cyatangiye n'ubundi u Bufaransa bukomereza mu mujyo wo kwataka cyane binyuze ku bakinnyi batatu bakina imbere, ndetse bakanahusha ibitego byabazwe harimo n'icyahushijwe na Giroud.

Ku munota wa 68 Kylian Mbappe wari warase uburyo bwinshi, yatsinze igitego cya 3 ku mupira yarahawe na Dembele. Mbappe wasaga n’uwariye amavubi nyuma y'iminota 3 gusa yongeye azamukana umupira awuhereza Giroud ahita itsinda igitego cya 4 cy'u Bufaransa kiba icya 51 atsindiye u Bufaransa muri rusange ahita anganya na Thierry Henry mu bamaze kubutsindira ibitego by'inshi. 

Mu minota ya nyuma ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yashoboraga kubona ibindi bitego ariko biranga, bituma umukino urangira u Bufaransa butsinze ibitego 4-1 cya Australia.


Umunyarwandakazi Salima Mukansaga uri mu basifuye uyu mukino


Umukinnyi watsindiye Australia








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND