RFL
Kigali

Gasogi United yanganyije na Sunrise FC mu mukino w'abafana mbarwa - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/11/2022 19:06
0


Gasogi United yongeye kunganya na Sunrise FC mu mukino w'umunsi 10 wa shampiyona.



Umukino waranzwe
N'ibijojoba byari byiganje i Nyamirambo, watangiye ku isaha ya saa 15:00 amakipe yombi arwana no kubona amanota atatu kugira ngo yicume imbere mu manota.
Sunrise FC yari yakoze impinduka nyinshi aho mu bakinnyi bari basanzwe babanza mu kibuga ku kigero cya 70%, bari bakuwe mu bakinnyi b'uyu mukino.

Abakinnyi 11 Sunrise FC yabanje mu kibuga

Mfashingabo Didier
Uwambazimana Leon
Kanani Abubakali
Nzabonimana Prosper

Shyaka Clever

Manishimwe Yves
Hakizimana Adolphe
Ssebadduka Juma
Mubiru Yafesi
Byinshi Daniel
Rucogoza Djihad 

Igice cya mbere amakipe yombi yakinnye umupira utihuta ndetse uhagarara kenshi, kuburyo nta kipe yigeze ibona uburyo bukomeye.

Sunrise FC kubera abakinnyi bashya Seninga Innocent yari yakoresheje, guhererekanya umupira byagumye kubagora n'ubwo na Gasogi United yawufataga ukabapfita ubusa. Igice cya mbere cyarangiye nta kipe irebye mu izamu, ari nako abakinnyi bakomeza gukinira muri sitade irimo abantu mbarwa.

Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga

Ntagisanayo Serge
Kazindu Bahati
Bugingo Hakim
Kwizera Aimable
Nizigiyimana Karim
Kaneza Augustin
Mugisha Irakoze
Niyitegeka Idrissa
Maxwell Ravel
Theodore Malipangou
Rugangazi Prosper

Mu gice cya kabiri amakipe nabwo yagarukanye imbaraga zisanzwe akina umupira utihuta, abenshi mu bayobozi b'aya makipe bavugaga ko ashobora kunganya. Ku munota wa 60 abatoza bakoze impinduka, ku ruhande rwa Gasogi United Mugisha Irakoze ava mu kibuga asimburwa na Hamiss Hakim, naho Byinshi Daniel ku ruhande rwa Sunrise FC ava mu kibuga asimbuye Brian Sally.

Kuva ubwo umukino wahise uhindura isura ku buryo bugaragara amakipe atangira kwatakana, by’umwihariko ku ruhande rwa Gasogi United Hamiss wari ugiyemo yahise yica imikinire ya Sunrise FC. Ku munota wa 72 Gasogi United yabonye penariti ku mupira myugariro wa sunrise FC yari akoreye mu rubuga rw'amahina, iterwa neza na Maxwell Ravel Gasogi United iba yandikishije igitego cya mbere. 

Maxwell watsinze igitego cya Gasogi United

Bitewe n'umuvuko umupira wari wagiyeho, ntabwo Sunrise FC kwishyura igitego byayitindiye kuko ku munota wa 76 yahise itsinda igitego ku burangare bw'abakinnyi ba Gasogi United, bari baziko bararirije ariko umupira usanga Yafesi mu mwanya mwiza asigarana n'umunyezamu nawe aramucenga atera umupira mu ncundura.  

Amakipe yagumye guhanganira mu kibuga hagati 

Amakipe yagumye gukina umupira wihuta ari nako abona uburyo ariko ntibukoreshwe neza, umukino urinda urangira nta kipe yongeye kureba mu izamu.

Wari umukino wa 5 wa shampiyona uhuje aya makipe mu mateka yayo, Sunrise FC ikaba yongeye kunanira gutsinda nyuma y’aho ubu zimaze kunganya imikino 3 Gasogi United itsinda 2. Umukino usoza umunsi wa 10 wa shampiyona uzaba kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ku isaha ya saa 18:00.



Abafana bari mbarwa ku mpande zombi 

KNC uyobora Gasogi United ntajya asiba umukino w'ikipe ye, n'ubwo kuri uyu munsi ibyishimo byari mbarwa 

Abafana 3 ba Sunrise FC 

Seninga Innocent yari yakoze impinduka mu bakinnyi babanza mu kibuga n'abasimbura 

Abafana Gasogi United nk'ikipe yari yakiriye nabo akabaraga kari hasi 

Kiwanuka Paul kuva yafata Gasogi United umusaruro si shyashya


AMAFOTO: Serge Mutuyimana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND