RFL
Kigali

UNDP Rwanda irahamagarira bose gufata neza ibidukikije nk'ishingiro ry'imibereho

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:22/11/2022 18:47
0


Ishami rya UNDP rishinzwe iterambere mu muryango w'abibumye ryateguye amahugurwa mu Rwanda agamije kubaka ubumenyi bw'abantu bo mu nzego zitandukanye, ku birebana n'urusobe rw'ibidukikije kugira ngo byitabweho nk'isoko y'imibereho myiza.



Mu ihuriro ryashyizweho na UNDP, abafatanyabikorwa baturutse mu byiciro bitandukanye bazahurira hamwe kugira ngo baganire ku bitekerezo birebana n'iterambere rirambye.

Maxwell Gomera uyobora UNDP Rwanda, yavuze ko iri huriro ryashyiriweho kugira uruhare mu kwihutisha intego z'iterambere mu kinyacumi nk'uko UNDP yabyiyemeje.

Yagize ati "Turi mu gihe cyo kwihutisha intego z'iterambere rirambye za 2030, nyuma y'uko tuvuye mu bihe bya COVID-19. Muri UNDP, twiyemeje guharanira ko iterambere ryiyongera kandi ntihagire n'umwe usigara inyuma duhereye ku gusigasira ibidukikije."

Imihindagurikire y'ibihe n'iyangirika ry'ibidukikije ni bimwe mu bitera ubukene bw'igihe kirekire ingo zisanzwe zibayeho mu buzima buciriritse, ari cyo cyibanze mu byirindwa na UNDP ibinyujije mu gusigasira ibidukikije.

Muri iri huriro ryiswe GDP Of the Poor hazareberwa hamwe uko u Rwanda ruhagaze mu bukungu ndetse uko rwitwara mu nzira y'iterambere, Inzira zikoreshwa hashakwa imibereho myiza, Uburyo bwo kumvikanisha 'GDP Of the Poor' n'ibindi.

Mu isozwa ry'amahugurwa, hazabaho isesengura ryimbitse ku buryo bwo kwihutisha iterambere n'imibereho myiza y'abaturage, Uburyo bwuzuye bwo gusigasira ibidukikije nk'ishingiro ry'ubuzima n'ibindi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND