David Adeleke uzwi nka Davido yizihije isabukuru y’amavuko nyuma y’uko akomeje guca uduhigo dukomeye, ndetse tubonwa na bamwe bari myaka ye nk’inzozi.
Uyu muhanzi ni umwe mu byamamare
bikomeye muri Africa ukomeje kugenda akora indirimbo zitandukanye, kandi zigira
igikundiro cyo hejuru kuva yakwinjira mu muziki mu mwaka wa 2011.
Kuri uyu munsi yizihiza
isabukuru y’amavuko y’imyaka 30, InyaRwanda.com yagerageje kwinjira mu bikorwa
by’indashyikirwa yagezeho bituma ari mu b’imbere bayoboye mu muziki.
Gusa winjira muri iyi nkuru icyo
ugomba kumenya ni uko uyu mugabo afite ibikorwa bikomeye yamaze kugeraho, bifite
mbarwa bafite imyaka nk’iye yaba mu muziki no mu buzima busanzwe, cyane cyane muri Afurika.
Uyu muhanzi ni we wa mbere
ukora injyana ya Afrobeat wabashije kwifashishwa mu ndirimbo y’igikombe cy’isi,
yatunganijwe na Red One ufatwa nka Producer w’ibihe byose. Iyi ndirimbo kandi
yayihuriyemo na Trinidad na Aisha.
Muri iki gihe kandi afitanye
imikoranire n’ikompanyi itunganya imyenda yo mu Budage ya PUMA. Yagizwe umwe mu ba Brand Ambassador bayo, aho yanatambutse muri New
York Fashion Week.
Uretse kandi umuziki kuri Davido n’ubwo
wabaye imbarutso, yagize uruhare muri filimi zitandukanye, zirimo ‘Queen Of Katwe’
yo mu wa 2016 na ‘Coming to America II’ yo mu mwaka wa 2020.
Ni we kandi muhanzi wo muri
Africa wabashije kwesa agahigo ko guhabwa igihembo gikomeye mu muziki cya BET, hari mu mwaka wa 2018. Ijambo yavuze kuri uwo munsi ryavugishije benshi, ashishikariza
abantu gusura no kuza gufata ku mafunguro ya Africa.
Yashyizwe kandi ku rutonde
rw’abanya Africa bari munsi y’imyaka 30 bari guhindura imibereho yabatuye isi, hari mu wa 2018 kandi ku mwanya wa mbere w’abanyabigwi muri Africa mu
wa 2021.
Davido kandi yagiye asohoka
mu binyamakuru byinshi by’ubukungu. Kuwa 30 Ugushyingo 2017 yabaye umuhanzi wo
muri Africa wa mbere ubashije gutaramira abantu muri MOBO Awards, ahita
anegukana igihembo cya ‘Best African Act’.
Ku myaka 26 hari muri
Mutarama 2019, yabaye umunyafurika muto ubashije kuzuza inyubako rurangiranwa y’imyidagaduro
ya O2 Arena iherereye mu Bwongereza mu gitaramo, iyi nyubako ikaba ifite
ubushobobozi bwo kwakira abagera ku bihumbi 20.
Ubwo yitabiraga BET Awards
Aha ni muri filimi ya 'Coming to America II'
Afitanye amasezerano y'imikoranire na PUMA
Ari mu bahanzi baririmbye mu ndirimbo y'igikombe cy'isi cya 2022
TANGA IGITECYEREZO