Ni imwe muri korali zikomeye muri Kiliziya Gatolika.
Irazwi kuva ku ndirimbo zirimo nka ‘Mama Shenge’ bakoranye na YverrY na Andy
Bumuntu, ‘Igipimo cy’urukundo’ ya Rugamba Sipiriani n’izindi.
Mu gihe cy’imyaka 16 ishize imaze mu iyogezabutumwa,
yababereye umusingo n’urufatiro mu rugendo rwo gufasha abantu kwiyegereza
Imana, kandi yakoze ibikorwa byinshi byo kwishimira, inunguka abanyamuryango.
Chorale Christus Regnat ivuga ko hari byinshi yagezeho
mu gihe cy’imyaka 16 ishize, birimo nka album 5 z’amajwi n’iya 6 iri hafi gusohoka
ndetse n’izindi ndirimbo zinyuranye zikoze ku buryo bw’amajwi n’amashusho.
Muri iyo myaka 16 Chorale yagiye ikura yongera umubare
w’abayigize, aho ubu abanyamuryango bayo babarirwa mu 100.
Iyi korali kandi yishimira kuba yaragiye ikora
ibitaramo yateguye cyangwa yatumiwemo, mu buryo bushimishije by’umwihariko
ikishimira ko yabashije gukorana igitaramo n’umuhanzi ukomeye cyane w’umufaransa, Jean Claude Gianadda mu gitaramo cyo mu 2019 cyabereye muri Kigali Conference
and Exhibition Village [Camp Kigali].
Mu bindi yishimira ni uko yatsuye umubano n’andi
makorali menshi yo mu Rwanda, ndetse n’ayo hanze n’ibindi.
Umunsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 16 wabaye kuri
iki Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, watangiriye mu gitambo cya Misa
yabereye kuri Regina Pacis mu Misa ya 3, nyuma ya Misa habaho gusangira
amafunguro no kwishimira ibyiza Chorale yagezeho muri iyo myaka 16.
Iyi sabukuru yabo yahuriranye n’Umunsi Mukuru wa
Kristu Umwami. Baboneyeho gushyira ahagaragara indirimbo nshya bise 'Twarakuyobotse' bahimbye, mu
rwego rwo kwishimira iyo sabukuru.
Iyi ndirimbo yuje ikinyarwanda kimbitse, yibanda ku
kurata Kristu Umwami mu ikuzo n’ububasha akwiye ubuziraherezo.
Yahimbwe na Bizimana Jeremie umwe mu bahimbyi ba
Chorale Christus Regnat, itunganywa mu buryo bw’amajwi (Audio) na Maurix Baru
muri Studio ya Maurix Music Studio naho amashusho (Video) atunganywa na
Tugiramahoro Mousa wa Rday Entertainment.
Chorale Christus Regnat yavutse mu 2006, ivukira kuri Centre Christus-Remera icyo gihe yabarizwaga muri Paruwasi ya Kicukiro.
Icyo gihe Remera yari ikiri Santarali nyuma rero aho Santarali ya Remera ibereye Paruwasi ikaragizwa Umwamikazi w’Amahoro (Regina Pacis), niho Chorale Christus Regnat yahise ibarizwa kugeza magingo aya.

Chorale Christus Regnat ikorera ivugabutumwa muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Regina Pacis, yizihije isabukuru y’imyaka 16

Christus Regnat yishimira byinshi birimo nka album eshanu y’indirimbo bamaze gusohora n’ibindi

Ngoboka Cyriaque wari uyoboye iyi korali mu gitambo cya Missa. Mu 2019 ni we wari uyoboye korali mu gitaramo bari batumiyemo Jean Claude Gianadda

Mu gihe cy’imyaka 16 ishize Chorale Christus Regnat iri mu ivugabutumwa yakoze ibitaramo bikomeye, inagura umubano n’izindi korali

Muri 2019, Jean Claude Gianadda yataramiye i Kigali ku butumire bwa Chorale Christus Regnat
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TWARAKUYOBOTSE’ YA CHORALE CHRISTUS REGNAT