RFL
Kigali

Perezida Paul Kagame yageze muri Qatar ahagiye kubera ibirori bifungura igikombe cy'isi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/11/2022 14:15
0


Kuri iki Cyumweru nibwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yageze muri Qatar, ahagiye kubera ibirori bifungura imikino y'igikombe cy'isi.



Imikino y'Igikombe cy'isi iratangira uyu munsi, nyuma y'imyaka 4 abakunzi b'umupira w'amaguru ku isi bategereje ibi birori bya Ruhago. Ibirori bifungura imikino y'igikombe cy’isi byitabiriwe n'abayobozi bakomeye barimo na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame. 

Igikombe cy'isi cy'uyu mwaka kigiye kubera muri Qatar, amakipe 32 y'ibihugu yose yamaze kugera muri Qatar ndetse na buri kipe yahamagaye abakinnyi 26 bayo bakomeye.  

Igikombe cy'isi cy'uyu mwaka kitezwemo guhangana hagati y'abakinnyi,  bitewe n’uko bamwe mu bakinnyi bakomeye bagiye kugikina bwanyuma bitewe n'imyaka yabo. Ibirori bifungura iki gikombe cy'isi biteganyijwe gutangira saa kumi, bikabera kuri sitade ya Al Bayt Stadium. 

Ibi birori birakurikirwa n'umukino wa mbere, uri buhuze Qatar na Ecuador saa kumi n’ebyiri. Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju nawe ari mu bitabiriye ibi birori, akaba yarageze muri Qatar mbere.


Perezida Paul Kagame yageze I Doha muri Qatar yakirwa na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju wari waragezeyo mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND