RFL
Kigali

Muyoboke na Uncle Austin bakebuye aba djs gukina umuziki nyarwanda biteza impaka

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:21/11/2022 1:14
1


Hari aba djs baherutse kubwira umujyanama Muyoboke Alex ko atari umuvugizi w’umuziki nyarwanda, nyuma y’uko yari amaze umwanya aho twari turi mu kirori nta ndirimbo nyarwanda n’imwe yumvise itsinda ry’abo ba Dj ricuranga, akabakebura.



Mu minsi ishize hari ahantu nari ndi habereye ikirori nahuriyemo na Muyoboke Alex, rimwe mu matsinda y’aba djs hano mu Rwanda ryari ryahawe akazi ko gususurutsa no gucurangira abakiriya bari baje muri icyo kirori.

Iri tsinda ritigeze rikina na busa umuziki nyarwanda, Muyoboke Alex nk’umwe mu mpirimbanyi z’umuziki nyarwanda byamwanze munda, ni uko muri ako kanya aho nari mpagaze mbona terefone ye ngendanwa irampamagaye.

Mu by’ukuri natunguwe no kubona iyo terefone cyane ko nari ndi mu rusaku rwinshi, gusa ndayifata, mu gihe nyakiriye numvise ijwi rivuga cyane rigira riti “Josh bwira abo ba Djs bakine umuziki w’abanyarwanda.’’

Nabyumvise vuba cyane ko ntawo koko bari bari gucuranga. Nateye intambwe ndabegera, mu gihe mbagezeho mbagezaho ubutumwa bwa Alex Muyoboke bugira buti “Muyoboke arambwiye ati mwacuranze umuziki w’abanyarwanda?’’

Mu gihe nari nkibagezaho ubutumwa, umwe muribo ntaranasoza yahise ambwira n’ijwi ryuzuye umujinya mwinshi rigira riti “Muyoboke se ni umuvugizi w’inyarwanda?’’

Mu kuri ubwo butumwa bampaye nanjye nabugejeje kuri Alex Muyoboke. Icyakora nyuma y’ubwo butumwa, bagiye batangira kugenda banyuzamo bagacuranga indirimbo imwe cyangwa ebyiri z’abanyarwanda.


Uncle Austin yasabye aba Djz gukina umuziki nyarwanda

Ibi byabaye kuri Muyoboke, ni urugero rw’ibyagarutsweho n’umunyamakuru akaba umuhanzi ndetse na rwiyemezamirimo, Uncle Austin.

Uncle Austin yikomye bamwe mu ba Djs bakomeye mu Rwanda badakozwa gukina indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda, anashimira abagerageza kubikora.

Mu butumwa bwe yagize ati “Ese aba DJ’s b’abanyarwanda kandi abakomeye, kuki gucuranga indirimbo z’abahanzi b’abanyarwanda mutabikozwa? Uziko wagira ngo muri ba ambasaderi b’ibindi bihugu? … Gusa abagerageza kuzikina turabashimira. Nta kibazo gukina n’abandi, ariko mukinnye indirimbo z’abenegihugu ntacyo mwaba.”

Muyoboke Alex ni umwe mu baharaniye iterambere ry’umuziki nyarwanda kugeza magingo aya

Ubu butumwa uyu muhanzi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, bwaje kuvugwaho na bamwe mu ba djs harimo n’umwe muba Djs bagezweho muri iminsi, Gateka Esther umaze kumenyakana nka Dj Brianne mu myidagaduro nyarwanda, we wamusubije avuga ko atari muri abo.

Ati ” Mana yanjye ubwo njye sindimo Uncle Austin, kuko ndazicuranga pe abandi baza nyuma”.

Dj Briane umwe muba djs bakunzwe cyane 

Austin amaze kubona ubu butumwa bwa Dj Brianne yamubwiye ko ari uko atari kuvuga amazina, ariko aba djs bakomeye ari bacye bacuranga indirimbo z’inyarwanda. Akomeza avuga ko hashobora kuba hari abumva ko ari igisebo kuzikina, cyangwa se bazikina bakaba bapfa gucuranga inshuti zabo gusa.

Dj Brianne nawe yahise asaba abandi ba Djs babikora kwisubiraho, kugira ngo umuziki nyarwanda ube wajya ku rundi rwego.

Umuhanzi Mani Martin wabaye umuhamya w’uko Dj Brianne ari muri bacye bakina Inyarwanda nawe yamusabye guhwitura bagenzi be ngo bagenze batyo, kuko uruganda ruzakura ari uko “twikunze tugafatiraho urugero rw’uko twakunda abandi.”

Dj Sonia, umwe mu ba djs nyarwanda bakunzwe 

Dj Sonia, nawe uri mu ba djs bakunzwe yagize icyo abivugaho, gusa we abona ko abahanzi nabo babifitemo uruhare.

Yavuze ko akenshi babiterwa n’uko abahanzi nabo batajya babafasha mu kwamamaza impapuro zigaragaza aho bari bukorere “posters” ndetse ntibanahagere mu rwego rwo kubashyigikira.

Ibi ariko siko Luckman Nzeyimana [umunyamakuru wa RBA uri mu bakunzwe cyane] abibona kuko yahise amubaza niba ibyo avuga bituma badakina indirimbo z’abahanzi nyarwanda aba nigeria n’abandi bo babibakorera.

Yagize ati: “Abo ba Nigeria bo baraba supportinga ndetse bakana sharinga posts zanyu? Right bakanaza aho mukorera?...” akomeza yumvikanisha ko ibi ari uguhunga ukuri guhari no gushyigikira amakosa.

Uncle Austin yavuze ibi mu gihe hari aba Djs benshi bakunze gushinjwa kudakina umuziki nyarwanda.

Ibi kandi ntibinagiye kure y’aho mu minsi yashize uretse n’aba djs, hari n’ibitangazamakuru byakunze gushinjwa kudakina indirimbo nyarwanda, icyakora cyo ubu bisigaye bigenda bihinduka.

NEP Djs, rimwe mu matsinda y’aba djs akunzwe mu Rwanda


Muyoboke na Djs Sonia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joyc1 year ago
    Dukwiriye,gukund'ibyiwacu,cyane,





Inyarwanda BACKGROUND