RFL
Kigali

Knowless na Bruce Melodie batsinzwe muri HiPipo Music Awards

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/11/2022 10:54
0


Abahanzi Butera Knowless na Bruce Melodie batashye amara masa mu bihembo HiPipo Music Awards, byatanzwe ku nshuro ya 11, mu gihugu cya Uganda.



Bigamije gushimira no gutera iteka abanyamuziki bo mu Karere Afurika y’Uburasirazuba, ku bw’umuhate n’urukundo bakorana akazi kabo.

Byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 18 Ugushyingo 2022 muri Kampala Serena Hotel, ahari abantu mu ngeri zinyuranye bahuriye ku kuzamura uruganda rw’umuziki muri Uganda.

HiPipo Music Awards yitabiriwe n‘abarimo John Katumba wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda. Ari mu bashyikirije ibihembo ababyegukanye. Mu ijambo yavuze, harimo ko azongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu. 

Yari umukandida rukumbi mu 10 bahataniraga gusimbura Museveni. Ni we wari muto mu myaka.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo wanaranzwe n’abahanzi bataramiye abantu babyitabiriye, barimo nka Ykee Benda, Bebe Cool, Naava Gray, Kenneth Mugabi, Afande Miah, Eli Bulamu, Zulanda n’abandi benshi.

Fik Fameica na Diamond Platnumz nibo bahataniye ibihembo mu byiciro byinshi, kuko bari mu byiciro bitanu.

Sheebah Karungi ni we wegukanye igihembo cy’indirimbo ihiga izindi muri EAC, East African Super Hit abicyesha indirimbo ye yise “Nkwata Bulungi (Bailamos)”. Yahigitse abarimo Bruce Melodie na Knowless Butera, bari bahuriye muri iki cyiciro.

Iki cyiciro kandi cyarimo Diamond Platnumz, Mbosso, David Lutalo, Azawi, Fik Fameica, Natacha, Rayvanny, Zuchu, Iry Tina Femi One na Nyashinski.

Bruce Melodie yari ahatanye muri iki cyiciro kubera indirimbo ye yise ‘Akinyuma’, ni mu gihe Knowless yari ahatanye muri iki cyiciro kubera indirimbo ye yise ‘Bafana Bafana’ yakoranye n’abaraperi Fireman na Bull Dogg.

Mu 2018, nibwo Bruce Melodie yegukanye igikombe cya mbere muri ibi bihembo, aho yegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya wigaragaje muri Afurika y’Uburasirazuba, “East Africa Best Breakthrough Artist”.

Biturutse ku ndirimbo ye yise ‘Blocka’ yegukanye igihembo cya kabiri muri ibi bihembo mu cyiciro cy’indirimbo zifite amashusho meza mu Rwanda, “Rwanda Video of The Year.”

Muri ibi bihembo Knowless amaze kwegukanamo bibiri. Mu 2018 binyuze mu ndirimbo ye yise ‘Uzagaruke’ yegukanye igihembo cy’umuhanzi wakoze amashusho y’indirimbo neza (Best Video).

Mu 2019, Knowless yegukanye igihembo cyiciro cy’indirimbo y’umwaka mu Rwanda (Song of The Year Rwanda), abikesha indirimbo "Mbaye wowe" yakoranye Passy Kizito.

Urutonde rw’abegukanye ibihembo:

1.Youth Leadership Empowerment – Chris Johnz

2.Best Regional Song – Profesa Maros – Yin ilo

3.East Africa Super Hit – Nkwata Bulungi (Bailamos) ya Sheebah Karungi

4.East Africa Super Video – Oka ya Diamond Platnumz Ft. Mbosso

5.Breakthrough Artist – Pinky

6.Most Viral Song – Tusimbudde ya Gravity

7.Africa Best Act – Rema – Calm Down

8.Video of the Year – Kabisi Ka Ndagala ya David Lutalo

9.Song of the Year – Majje by Azawi Ft. Fik Fameica

10.Africa Number 1 goes – Burna Boy

11.Digital Music Queen of the Year – Winnie Nwagi

Artist of The Year – Eddy Kenzo 

Ubwo Fik Fameica yakiraga igihembo cy’indirimbo ye y’umwaka


Bruce Melodie yari ahatanye muri ibi bihembo abicyesha indirimbo ye yise ‘Akinyuma’ 

Butera Knowless yari ahatanye muri ibi bihembo abicyesha indirimbo ye yise ‘Bafana Bafana’








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND