RFL
Kigali

Dr. Merard yasabye urubyiruko gukomeza gukunda igihugu no kugira ubupfura mu byo bakora byose

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/11/2022 18:35
0


Dr. Mpabwanamaguru Merard, Umuyobozi w'Umujyi wungirije Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, yasabye urubyiruko gukomeza gukunda igihugu baharanira gukora imirimo inoze bakagira ubupfura mu byo bakora byose kandi baharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda.



Ku rwego ry'Igihugu, uyu muganda wabereye mu Kagari ka Ruliba, Umurenge wa Kigali Nyarugenge. Uyu muganda wibanze ku gutera ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri, kubaka uturima tw’igikoni, gusibura imiyoboro y’amazi y’imvura, gusana amazu yangijwe n'ibiza bitewe n’imvura no gusukura ibibuga by’imyidagaduro, n'ibindi.

Dr. Merard wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muganda rusange w'urubyiruko, yagarutse kuri ibi kuri uyu uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022 ubwo yari yifatanyije n'urubyiruko mu muganda udasanzwe w'Urubyiruko wateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.

Yasabye uru rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa gukomeza gukunda igihugu baharanira "gukora imirimo inoze bakagira ubupfura mu byo bakora byose" kandi baharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda nk'uko byagarutsweho mu kiganiro bahawe ku "Intekerezo Shingiro z’Imiyoborere y’u Rwanda kuva mu 1994”.

Uyu muyobozi yashimiye urubyiruko umusanzu rutanga mu kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri no kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abanyarwanda. Asoza ubutumwa bwe, Dr. Merard yasabye urubyiruko kwirinda imyitwarire mibi iranga rumwe muri rwo nk'ubusinzi, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'ikwirakwizwa ryabyo n'izindi ngeso mbi. 

Kugira ngo rubigereho yarusabye kurangwa n'indangagaciro zo gukunda igihugu, gukunda umurimo, ubupfura ndetse n'ubumwe. Yarwibukije ko ari rwo mbaraga z'igihugu bityo ari ngombwa ko izo mbaraga zigomba gukoreshwa mu guteza imbere igihugu no gukemura ibibazo bibangamiye abanyarwanda.

Dr. Merard yasabye urubyiruko kugira ubupfura mu byo bakora byose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND