Kigali

Black AD wo muri Mali yegukanye Prix Découvertes RFI 2022

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/11/2022 18:36
0


Umukobwa witwa Black AD wo mu gihugu cya Mali yahigitse abahanzi 9 bakomeye bari bahatanye muri Afurika, yegukana irushanwa ry’umuziki ya ‘Prix Decouverte 2022’ ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2022, RFI yatangaje ko Black AD ari we wegukanye Prix Decouverte 2022.

Ni nyuma y’uko atowe n’akanama nkemurampaka kagizwe n’abahanga mu muziki ku rwego mpuzamahanga, barimo umunyarwanda Ben Kayiranga.

Black yahigitse Garçin Lagaçant [Gabon], Ayam [Madagascar], Greg Burkimbila [Burkina Faso], Niino Md [Sénégal], Magdaline Mytil [Haïti], Lukas Luna [Congo (Kinshasa)], Masterland [Burundi], Queen Rima [Guinée] na Tripia Gninnin [Côte d’Ivoire].

Ubuyobozi bwa Prix Découvertes RFI bwatangaje ko hatoye abantu 70, 000. RFI ivuga ko uyu muhanzi yatsindiye amafaranga 10 000€, no gukora ibitaramo bizenguruka umugabane wa Afurika n’igitaramo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Nyuma yo kwegukana Prix Découvertes RFI, Black AD yashimye abanya-Mali bamushyigikiye muri iri rushanwa kuva ku munsi wa mbere w’amatora. Uyu mwari yavuze ko iki gihembo yegukanye gisobanuye ikintu kinini mu buzima bwe.

Akanama Nkemurampaka kari gakuriwe n’umuhanzikazi wo muri Nigeria, Yemi Alade. Hawa Dialo cyangwa se Black AD, asobanura umuziki we nk’inzira yo kugaragaza isura nziza y’umugabane wa Afurika.

Uyu mukobwa yakuriye mu muryango w’abana bane, nta munyamuziki uvukamo uretse we. Impano y’umuziki yayiyumvisemo kuva afite imyaka 12 y’amavuko.

Umuryango we waramushyigikiye kuva akiri muto kugeza akuze. Avuga ko afatira urugero kuri Oumou Sangaré na Nomceba wo muri Afurika y’Epfo. Afite inzozi zo kuzakorana indirimbo na Fatoumata Diawara, ndetse na Salif Keita.

Indirimbo ye yise ‘Mali’ niyo yaciye inzira yo kumenyekana kwe, ariko amaze gushyira hanze EP ebyiri zirimo ‘Hold on’ yasohoye muri Kanama 2022. 

Prix Découvertes RFI itegurwa ku bufatanye na Sacem, Institut Français, Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga Igifaransa na Unesco.

Kuva iri rushanwa ryatangira kuba rimaze kwegukanwa n’abarimo Tiken Jah Fakoly (Côte d’Ivoire), Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam (Mali), Maurice Kirya (Uganda) na Soul Bang’s (Guinée), King Lesh (2021), Waye (2020), Céline Banza (2019) na Yvan Buravan (2018).

Mu 2021, u Rwanda rwahagarariwe na Kaya Byinshi, ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Green Feery Music. Uyu mukobwa yisanzuye mu njyana ya Pop ariko n’izindi arazizi.

Mu 2020, u Rwanda rwahagarariwe na Mike Kayihura, ni mu gihe Social Mula yahatanye muri iri rushanwa mu 2019.

 

Black AD wo muri Mali ni we wegukanye Prix Découvertes RFI 2022. Yahembwe Miliyoni 10 Frw 

Black yashimye buri wese wamushyigikiye mu rugendo rw’iri rushanwa 

Uyu mwari avuga ko agamije kugaragaza Afurika, kandi akubakira kuri gakondo ya Mali 

Black yegukanye Prix Découvertes RFI 2022 yatuwe Buravan uherutse kwitaba Imana 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MALI' YA BLACK AD

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND