Kuri
uyu wa Gatanu nibwo Kiyovu Sports yatangaje ko yatandukanye n'umukinnyi wayo
ukomoka mu Burusiya, wari wageze muri iyi kipe mu ntangiriro za shampiyona.
Kiyovu
Sports yatangaje ko Vlasilav Klomishin yari mu igerageza, ariko ritagenze neza
kuko batashimye umusaruro we. Ntabwo ari uyu mukinnyi gusa kuko na Bassirou
Ndiaye ukomoka muri Senegal nawe yamaze gutandukana n'iyi kipe, aho Kiyovu
Sports ivuga ko yabonye ikipe nshya yagiye gukoramo igerageza.

Vlasilav ubwo yari ahanganye na ba myugariro ba Etincelles FC

Ndiaye nawe ntabwo azakomezanya n'ikipe ya Kiyovu Sports