RFL
Kigali

Moses Turahirwa yasezeye ku mwanya wo guhanga imideli muri Moshions

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:18/11/2022 17:55
0


Mu itangazo yanyujije kuri konti ye ya twitter, Moses Turahirwa yavuze ko yasezeye byeruye ku mwanya wo guhanga imideli y’abagore n’abagabo muri Moshions, ibi bikaba bibaye nyuma y’ifoto y’ubwambure yashyize hanze ikavugwaho byinshi.



Muri iri tangazo rimaze amasaha make rigiye hanze, Moses ntabwo yavuze impamvu asezeye kuri uyu mwanya, gusa abantu bahise bakeka ko bitewe n’ifoto amaze iminsi asohoye.

Mu ijambo rye asezera kuri uwo mwanya, Moses yagize ati “Namaze gusezera byeruye ku mwanya wo guhanga imideli y’abagore n'abagabo muri Moshions, nize byinshi muri uyu mwuga, kandi byangize uwo ndiwe. Niteguye kuzafasha brand mu tundi dushya mu bihe bizaza.’’

Ni amagambo yatunguranye yanateye benshi [kwibaza] bashyize ibitekerezo kuri iryo tangazo ku rukuta rwe rwa twitter, bibaza ukuntu yasezera kuri uwo mwanya mu gihe byari bizwi ko Ikompanyi ya Moshions ari iye.

Uku gusezera kwa Moshions kuje gukurikira inkundura y’ifoto uyu musore aherutse kwifotoza akayishyira ku mbuga nkoranyambaga, igakurura impaka ndetse abantu benshi bagacika ururondogoro bibaza niba ibyo yakoze bitazamugiraho ingaruka bitewe n’uko abagiye bakora nkabyo mbere ye byabagizeho ingaruka.

Iyi foto yagarutsweho cyane, ni igaragaza Turahirwa yateye umugongo ikirunga cya Sabyinyo asa n’uwambaye ubusa uretse igitambaro yari yakinze ku myanya y’ibanga gusa.

Ni ifoto yafatiwe muri Singita Kwitonda Lodge imwe muri Hotel zigezweho mu Kinigi mu Karere ka Musanze. Moses yashyize hanze iyi foto iri kumwe n'izindi, gusa niyo yagarutsweho cyane kuko imugaragaza yambaye ubusa. 

Aya mafoto yafashwe nyuma y’umwanya munini uyu musore yari amaze atunganya umushinga amazemo iminsi ugamije kubungabunga ibidukikije, akaba azawumurika ku wa 3 Ukuboza 2022. Yasabye abamukurikira kugerageza gushakisha izina azawita.

Turahirwa Moses ni umusore w’imyaka  31, washinze inzu y’imideli izwiho gukora imyenda igaragaza umuco nyarwanda. Benshi mu bakora imideli n’abanyamideli muri rusange bakaba bamureberaho, dore ko hari byinshi amaze kugeraho no kubigisha muri uru rugendo.


Iyi foto yatumye benshi bacika ururondogoro


Iyi ni imwe mu myambaro Moses aherutse gusohora


Moses ari mu baherutse kwita izina Ingagi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND