Sosiyete Nyarwanda y'Abahanzi (Rwanda Society of Authors, RSAU), yahaye umuhanzi Hakizimana Cyprien 2,469,784.65 Rwf yaturutse mu musaruro w’ibihangano bye.
Ni mu gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa
Kane tariki 17 Ugushyingo 2022 kuri One Click Hotel, cyahurije hamwe abahanzi
mu ngeri zitandukanye kigamije kubaha amafaranga yavuye mu byuya by’ibihangano
bakora umunsi ku wundi.
Muri iki gikorwa ngarukamwaka, abahanzi 334
basaranganyije miliyoni zirenga 20. Abahawe amafaranga, yavuye mu bihangano
biturutse ku bitangazamakuru bimwe byagiye byishyura ndetse n’Ikigo cya MTN.
Abahawe amafaranga barimo abahanzi baririmba, abavuga
amagambo yomora imitima nka Hakizimana Cyprien wegukanye amafaranga menshi
kurusha abandi, n’abandi.
Perezida w'Inama y'Ubuyobozi ya RSAU, Epa Binamungu
yatangarije abari aho ko iki gikorwa ari ingirakamaro, cyane ko abantu bamwe
baba batazwi imbonankubone ariko kubera ibikorwa bakora ibihangano byabo
bikabaha agatubutse.
Umuyobozi wa Sosiyete Nyarwanda y'abahanzi (RSAU),
Turinimana Jean De Dieu, yavuze ko RSAU ariyo sosiyete nyarwanda irengera
inyungu z’ibihangano by’abahanzi batandukanye.
Ati “Iyi ni sosiyete nyarwanda irengera inyungu
z’abahanzi ku bihangano byabo. Turashimira inzego za Leta zifite gahunda yo
gushyigikira abahanzi no kubazamura.”
Arakomeza ati “Mu mikorere yacu, tugomba gukusanya
amafaranga yavuye mu bihangano by’abahanzi. Umuntu wese ukoresha igihangano mu
bikorwa bibyara inyungu, agomba kugira icyo aha abahanzi. Nitwe twenyine dufite
uburenganzira bwo gukurikirana ibi.”
Jean de Dieu yanavuze ko ku bufatanye n'ishami
ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge, WIPO
yahaye RSAU software yitwa WIPOConnect yofashishwa mu kwandika abahanzi no
gusaranganya amafaranga mu buryo buboneye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yagaragarije abari bitabiriye uwo muhango uko iyo
porogaramu ya mudasobwa ikora.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurengera umutungo bwite
mu by'Ubwenge, Bahima Blaise, wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yavuze
ko RSAU imaze kugera ku rwego rushimishije bityo n'abahanzi bakwiye kuyigana
bagakorana.
Ati “Abahanzi bakwiye gushyira umutima mu buhanzi, RSAU
igasigara ikurikirana inyungu zabo ziva mu bihangano nk'uko biteganywa
n'itegeko.
“Hagiye gutegurwa uburyo habaho gushyiramo imbaraga
kugirango n'abanze kubahiriza itegeko rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge
bakurikiranwe habayeho ubufatanye n'inzego bireba.”
Uyu muyobozi Yashimiye ubuyobozi bwa RSAU ku kazi
gakomeye bakora n'ubwo azi neza ko karimo imbogamizi nyinshi.
Hakizimana Cyprien wahize abandi mu kwegukana
amafaranga yavuye mu bihangano bye, yavuze ko nta kindi akesha ibi atari
amasengesho. Ati “Ndafata umwanya mbashimire. Ni amasengesho menshi yabikoze.”
Mu bahanzi uyu munsi bahawe amafaranga yabo bagera
kuri 334, 124, nibo bo mu Rwanda gusa n'aho abanyamahanga ni 210. Mu gikorwa cyabaye, Lil G niwe wasusurukije
abari bitabiriye.
RSAU igizwe n’abanyamuziki, abanditsi, abakora za
Cinema n’abashushanya. Yashinzwe muri 2010 itangira gukora mu 2016 ishyizweho
n’itegeko rirebera ubuhanzi n’abahanzi bose, bafite ibihangano bifatika bigomba
kurindwa ngo birengerwe ku nyungu za ba nyirabyo n’imiryango yabo.
Iyi sosiyete mu gihe imaze ikora, ikurikirana,
ikishyuriza abahanzi ndetse ikabagezeho amafaranga avuye mu bihangano byabo
kugeza imyaka irenze 50.
Abahanzi bakorana n’iyi sosiyete mu myaka irenga icumi
ishize, byibuza bamaze guhabwa amafaranga ibihumbi 100 Frw.
RSAU isanzwe ifite abanyamuryango barenga 500. Iki
gikorwa cyategurwa mu murongo w’ubukangurambaga kugira ngo abahanzi bamenye
uburenganzira bwabo, barusheho guhanga no kugira udushya ndetse banamenye ko hari
amafaranga menshi bakabaye babona ariko batabona bitewe n'abacuranga ibihangano
byabo ntibishyure kandi itegeko riteganya ko bakwiye kwishyura.
Hakizimana Cyprien yahawe miliyoni zirenga ebyiri z’amanyarwanda. Uyu muhanzi atambutsa ubutumwa bw’ijambo ry’Imana muri caller Tunez za sosiyete ya MTN
Perezida w'Inama y'Ubuyobozi ya RSAU, Epa Binamungu ubwo yafataga ijambo
Umuyobozi wa Sosiyete Nyarwanda y'Abahanzi (RSAU), Turinimana Jean De Dieu yavuze ko RSAU ariyo sosiyete nyarwanda irengera inyungu z’ibihangano by’abahanzi batandukanye
Lil G yasusurukije abari bitabiriye iki gikorwa. Aya mafaranga yavuye mu bihangano byacuranzwe kuva muri Nzeri 2021 kugera muri Kanama 2022
Bahima Blaise wari uhagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB muri iki gikorwa yashimye uburyo gifasha abahanzi
Abahanzi bose bafashe ifoto y’urwibutso nyuma y’iki gikorwa. Uyu muhango uteganywa n’Itegeko No 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009, rigamije kurengera umutungo bwite mu by’Ubwenge
Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, umushakashatsi ku muco, ubuvanganzo n'amateka by'u Rwanda niwe wari uyoboye iki gikorwa
Uhereye ibumoso: Epa Binamungu, Charles Habyarimana usanzwe ari umuyobozi wungurije wa RSAU, Prof Pacifique Malonga ndetse na Bahima Blaise wari uhagarariye RDB
AMAFOTO: Dox Visual-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO