RFL
Kigali

Senegal yemeje ko Sadio Mane atazakandagira mu mikino y'igikombe cy'isi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/11/2022 3:07
0


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Senegal, ryamaze kwemeza ko Sadio Mane atazagaragara mu mikino y'igikombe cy'isi cy'uyu mwaka kizabera muri Qatar, bitewe n'imvune yagize mu minsi ishize.



Kuri uyu wa Kane nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Senegal, ryemeje ko umukinnyi ukomeye bagenderaho Sadio Mane, atazakandagira mu mikino y'igikombe cy'isi kubera ko agiye kujya kubagwa.

Uyu mukinnyi usanzwe akinira ikipe ya Bayern Munich, yagize ikibazo cy'imvune mu mukino wa shampiyona y'Ubudage ya Bundesliga.

Ni mu mukino Bayern Munich yatsindagamo Werder Bremen ibitego 6-1. Uyu mukinnyi yaje kuva mu kibuga ku munota wa 20 gusa, asimburwa na Leloy Sane bitewe n’uko yari amaze kuvunika. 


Umunsi avunika

Umutoza wa Senegal, Aliou Cisse yari yahamagaye Sadio Mane mu bakinnyi bazajya gukina igikombe cy'isi cy'uyu mwaka, bitewe n’uko yatekerezaga ko uyu mukinnyi azakira vuba akaba yamufasha kwitwara neza ndetse hanasohoka amakuru avuga ko uyu mukinnyi azasiba umukino wa mbere gusa wa Senegal izakinamo n'u Buhorandi, ariko byamaze kwemezwa ko atazakina umukino n’umwe kubera ko agiye kubagwa.

Mu magambo y'ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Senegal, bagize bati "Kuri uyu wa Kane, Sadio Mane yamaze umunsi wose i Munich mbere y’uko yerekeza muri Australia gupimwa. Amakuru yaba meza ni uko atabagwa, ariko ikiza ni uko twagumya gukurikirana iby’imvune ye. Mu byumweru 2 cyangwa 3 dufite ikizere ko hari ikizaba cyahindutse, tuzajya tubaha buri kimwe ku igaruka rye". Senegel iri mu itsinda rya mbere, ikaba iri kumwe na Qatar, Netherlands ndetse na Equador.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND