RFL
Kigali

Edman yasubiranye n’umugore we ashyira ukuri hanze ku gutandukana kwabo kwavuzwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:17/11/2022 23:31
0


Umunyamakuru Edman wavuzweho gutandukana n’umugore we Liza nyuma y’amezi ane bakoze ubukwe, yagaragaye ari kumwe na Liza ndetse bari mu byishimo byo kwitegura kwibaruka imfura yabo.



Biragoye kubyumva ku bari baraciriyeho uyu muryango iteka bitewe n’ibyagiye bivugwa ko aba bombi batandukanye bakimara kugera muri Canada, bamwe ati “Yishakiraga Visa” gusa kuri Edman n’umugore we bari bataragira icyo batangaza.

Mu butumwa bukubiyemo aya mafoto umunyamakuru Edman yageneye umunyamakuru wa inyaRwanda.com, yirinze kugira icyo avuga gusa akomoza ku kuba ari ibyishimo ku muryango wabo nk’uko bigaragara.

Yari amafoto atandukanye aba bombi bishimanye mu buryo budasanzwe ndetse Edman afashe ku Inda y’umugore we witegura kwibaruka, ndetse amwereka ko anyunzwe n’imfura yabo biteguye kwibaruka.

Mu ikoti ryiza Edman yari yambaye na Liza yabigenje uko mu ikanzu y’umutuku nziza, maze berekana ko banyuzwe kandi urukundo ruruta byose.


Edman n’umugore we

Aganira na inyaRwanda.com, Edma utifuje kugira byinshi avuga yavuze ko nyuma ya byose nyuma y’ibyavuzwe, ahubwo ko urukundo ruruta byose.

Yagize ati “Urukundo ruruta byose kandi iyo ruganje ukuri gutsinda ikinyoma”.

Abajijwe ku kuba yarasubiranye n’umugore we, Edman yavuze ko adakunda ibihuha ndetse avuga ko abo bose bavuga ibyo “Ugende ubabwire ko twasubiranye.”


Edman yasubiranye n’umugore we Liza

Amakuru avuga ko muri Gicurasi 2022 ari bwo Liza Mugisha na Edman batandukanye nyuma y’amezi ane gusa bimukiye muri Canada, aho Liza yari asanzwe atuye. Tariki 19 Ukuboza 2021 nibwo Edman n’umuhanzikazi Liza Mugisha bakoze ubukwe.


Edman n’umugore we baritegura kwibaruka imfura

Ishimwe Edson na Mugisha Elizabeth bakoreye ubukwe mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’iminsi mike bahita berekeza muri Canada.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND