RFL
Kigali

Ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Afurika basuye RFL mu rugendo rwaguye ubufatanye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2022 23:31
0


Ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo ku mugabane wa Afurika, basuye kandi bareba serivisi zitandukanye zitangwa muri Laboratwari y'Igihugu y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga, RFL (Rwanda Forensic Laboratory).



Kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, nibwo aba ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo basuye RFL, baganirizwa ku mavu n’amavuko yayo, serivisi itanga, ibihugu biyigana, abagenerwabikorwa, zimwe mu mbogamizi zihari n’ibindi.

Hari uhagarariye Ethiopia, Morocco, u Burundi, RDC, Senegal, Angola, Misiri, Sudan, DRC, Kenya, Nigeria, Mali, Afurika y’Epfo n’abandi.

Umuyobozi wa Laboratwari y'Igihugu y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga, RFL, Dr Karangwa Charles yagaragarije ba Ambasaderi ishusho y’iyi Laboratwari irimo ko imaze imyaka 17 itangiye gukora, kuko yatangiye mu 2005.

Yavuze ko mu 2016 hatowe itegeko No 41/2016 ryo kuwa 15/10/2016, rishyiraho Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, Rwanda Forensic Laboratory.

Dr Karangwa yagaragaje ko kuva mu 2018 batangiye guha serivisi inzego z’ubutabera, abikorera, abaturage n’abandi, iyi Laboratwari imaze kwakira dosiye 30,155.

Hagati ya 2018 na 2019, basuzumye dosiye 4,815; 2019 na 2020 bakiriye dosiye 5,812; 2020 na 2021 bakiriye dosiye 8,354 naho mu mwaka wa 2021 na 2022 bamaze kwakira dosiye 8,403.

Kugeza ubu ibihugu icyenda (9) bitandukanye byo muri Afurika bigana RFL. Ni mu gihe serivisi ikenerwa na benshi ari ‘Clinical Medecine’ aho bamaze kwakira dosiye 16,714 naho muri serivisi ya ‘Pathology’, bamaze gusuzuma dosiye 3,480.

Uyu muyobozi avuga ko serivisi yo gupima uturemangingo (DNA) ikenerwa cyane nayo, kuko ubu bamaze gukora kuri dosiye 6,042 na dosiye 315 z’abafashwe ku ngufu.

Raporo ya Minisiteri y’Uburinganire n'Iterambere ry' Umuryango (MIGEPROF) yo muri Gashyantare 2022 igaragaza ko mu 2022 abana b’abakobwa 19,701 batewe inda imburagihe, ni mu gihe mu 2021 umubare wiyongereye ukagera kuri 23, 628. Kimwe mu byatumye uyu mubare uzamuka harimo na Covid-19.

Dr Karangwa avuga ko hamwe na RFL mu gihe cy’iminsi irindwi baba bamaze gutanga dosiye, bigafasha urwego rw’ubutabera.

Yavuze ko kugeza ubu RFL ifite Laboratwari 12 ariko bifuza kuzagura, kandi hari gahunda y’uko RFL izahinduka RFI (Rwanda Forensic Institute), ikaba ikigo kiri ku rwego mpuzamahanga gipima ibimenyetso bya gihanga ndetse kigatanga n’amahugurwa n’impamyabushobozi (Certificate).

RFL itanga serivisi zirimo gupima uturemangingo, amasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso y’abantu, gupima umurambo;

Gupima ibikomere byatewe n’ihohoterwa, gupima imbunda n’amasasu, gupima amajwi n'amashusho, gusuzuma inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, hamwe no gusuzuma ibihumanya.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza Ibikorwa by'inzego z'Ubutabera muri Minisiteri y'Ubutabera, Nabahire Anastase yabwiye InyaRwanda ko uruzinduko rw’abahagarariye ibihugu byabo muri RFL ari ingirakamaro kuko biri mu nyungu z’ubutabera ndetse n’ibihugu muri rusange.

Ati “Uretse kuba mu rwego rwa Dipolomasi y’igihugu cyacu, aba bavandimwe b’abanyafurika bahagarariye ibihugu byabo i Kigali baje bakabona iki kigo kidufitiye akamaro kanini cyane mu gufasha ubugenzacyaha, n’ubushinjacyaha, n’inkiko n’ababuranyi, kugira ibimenyetso byizewe bya gihanga, bifasha gutanga ubutabera mu buryo bwihuse kandi bwizewe.”

“Ubu ni mu rwego rwo kumenyekanisha ibyo dukora, kubyongerera agaciro no kwereka abaturanyi ko bashobora kubona serivisi hano. Bifite inyungu ikomeye cyane, bifite inyungu rero mu buryo bisanzwe bidufasha nk’inyungu z’ubutabera, bifite inyungu mu buryo bwo kugaragaza isura y’Igihugu n’aho cyerekereza n’aho kigeze mu gutanga serivisi z’ubutabera n’izindi zinoze kandi zizewe.”

Yavuze ko binafite inyungu mu kubaka umubano hagati y’ibi bihugu ‘by’ibivandimwe’. Bamwe mu basuye RFL bari bamaze igihe batekereza kuhakorera urugendo-shuri ariko ntibikunde, ahanini bitewe n’inshingano n’ibindi. 

Nabahire Anastase akomeza avuga ko iyi Laboratwari ifite umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu, no gutanga ibimenyetso simusiga ku nzego z’ubutabera.

Nabahire avuga ko RFL igenda yaguka uko bucyeye n’uko bwije, ari nayo mpamvu Minisiteri y’Ubutabera iyishinzwe izakomeza kuyikorera ubuvugizi.

Mu ijambo rye, Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani uhagarariye itsinda rya ba Ambasaderi mu Rwanda yagaragaje ubushake bwabo mu gukomeza gusura RFL no kuyikorera ubuvugizi bamenyesha ibihugu byabo igihe bakeneye serivisi nk’izi kugana iyi Laboratwari.

Yavuze ko mu 2019 yasuye iyi RFL kandi ko kuva icyo gihe yagiye abyifuza kugaruka, ariko kenshi agakomwa mu nkokora na Covid-19. Mu izina rya bagenzi be yavuze ko banyuzwe n’urugendoshuri bakoreye muri iyi Laboratwari, kandi bazishimira kugaruka no kumenyekanisha ibyo bakora.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory, Lt col Dr. Charles Karangwa yabwiye InyaRwanda ko uruzinduko rwa ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Afurika kuri RFL rufite igisobanuro kinini, kubera ko iyi Laboratwari iri muri gahunda yo gushaka uko igirana ubufatanye n’ibihugu byinshi byo muri Afurika.

Yavuze ko u Rwanda rwamaze kubaka ubushobozi bukomeye rukwiye gusangiza n’abandi, haba mu guhugura inzego z’ubutabera, haba mu koherereza dosiye RFL ikazisuzuma n’ibindi biri mu murongo wo gukomeza gufatanya kw’ibihugu.

Ati “Rero kuba twabonye ba Ambasaderi barenga 14 uyu munsi, benshi twagiye tuganira bemeye ko bagiye gushakisha uburyo twagira ubufatanye bufatika, nko guhera kuri Ambasaderi wa Misiri mu bihugu by’Uburengerazuba byose, Congo, Mali, Nigeria n’abandi.”

Yavuze ko mu busanzwe, ibi bihugu bisanzwe biboherereza dosiye bakazisuzuma. Dr Karangwa, avuga ko yaboneyeho no gusangiza aba ba Ambasaderi ibijyanye n’inama ya 10 izabera mu Rwanda mu 2023 izahuza abo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, izagaruka cyane ku bijyanye n’inzego z’ubutabera.

Ubukangurambaga ‘Menya RFL’ bwatanze umusaruro, ariko buzakomeza:

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’igihe gito hasojwe ubukangurambaga bwiswe “Menya RFL”, bwageze mu Ntara enye ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Bwari bugamije kumenyekanisha mu baturage serivisi RFL itanga muri gahunda yo kuzibegereza no kuzibasobanurira, hagamijwe kunoza imitangire yazo.

Ni ubukangurambaga bwahuje inzego za Leta, abikorera n’abandi. Bwagiye burangwa n’ibitaramo by’abahanzi, no gusobanura mu buryo burushijeho izi serivisi.

Dr Karangwa avuga ko ubu bukangurambaga bwatanze ‘umusaruro ufatika’, ashingiye ku kuba abagana izi serivisi bariyongereye.

Yatanze urugero avuga ko mu busanzwe bakiraga abantu bari hagati ya 5 na 10 bakoresha ibizamini bya ADN, ariko ubu babona abari hagati ya 20 na 30.

No mu zindi serivisi zose batanga, ngo byikubye hafi inshuro eshatu. Yavuze ko ubu bukangurambaga buzakomeza, no mu bigo bya Leta.

Avuga ko ubu bakorana n’ibihugu 11 biboherereza dosiye, ariko barashaka ko ibihugu biziyongera bikarenga uwo mubare. 

Ati “Turumva ari umwanya mwiza wo gukomeza kuzamura ubushobozi bw’ikigo, tuzamure serivisi z’ikigo.” 

Umuyobozi w’Itsinda ry’Abambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Afurika, Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani, yijeje ko bazakorera ubuvugizi RFL 

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda forensic Laboratory, Lt col Dr. Charles Karangwa, yavuze ko uru ruzinduko rwasize ba Ambasaderi biyemeje kugirana ubufatanye n’iyi Laboratwari no kuyikorera ubuvugizi mu bihugu by’abo 

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza Ibikorwa by'inzego z'Ubutabera muri Minisiteri y'Ubutabera, Nabahire Anastase yavuze ko uruzinduko rwa ba Ambasaderi ari inyungu ikomeye ku butabera bw’ibihugu byo muri Afurika 

Dr Karangwa Charles yahaye impano Amb.Nkurikiyinka Christine nyuma yo gusura RFL-  Christine yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Suede (Nyakanga 2005-Nzeri 2021) no mu Budage (2009-2015) 

Dr Karangwa yahaye impano Amb.Y oussef Imani nyuma y’uruzinduko rwakomeje ubufatanye 

Uhereye ibumoso: Nabahire Anastase, Youssef Imani, Amb. Nkurikiyinka Christine na Lt col Dr. Charles Karangwa 

Basobanuriwe amavu n'amavuko ya RFL- Aha yafataga ifoto igaragaza bimwe mu byagezweho n'iyi Laboratwari 

Bagize umwanya uhagije wo gusura zimwe muri Laboratwari za RFL, basobanurirwa imikorere yazo 

Ba Ambasaderi barenga 14 basuye RFL bafashe ifoto y’urwibutso mbere yo kwerekeza mu mirimo yabo ya buri munsi 

Zimwe mu modoka ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Afurika bagenderamo 






Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Ngabo Serge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND