Ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo ku mugabane wa Afurika, basuye kandi bareba serivisi zitandukanye zitangwa muri Laboratwari y'Igihugu y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga, RFL (Rwanda Forensic Laboratory).
Kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, nibwo aba
ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo basuye RFL, baganirizwa ku mavu
n’amavuko yayo, serivisi itanga, ibihugu biyigana, abagenerwabikorwa, zimwe mu
mbogamizi zihari n’ibindi.
Hari uhagarariye Ethiopia, Morocco, u Burundi, RDC,
Senegal, Angola, Misiri, Sudan, DRC, Kenya, Nigeria, Mali, Afurika y’Epfo
n’abandi.
Umuyobozi wa Laboratwari y'Igihugu y'ibimenyetso
bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga, RFL, Dr Karangwa Charles yagaragarije ba
Ambasaderi ishusho y’iyi Laboratwari irimo ko imaze imyaka 17 itangiye gukora, kuko yatangiye mu 2005.
Yavuze ko mu 2016 hatowe itegeko No 41/2016 ryo kuwa
15/10/2016, rishyiraho Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga
bikoreshwa mu butabera, Rwanda Forensic Laboratory.
Dr Karangwa yagaragaje ko kuva mu 2018 batangiye guha
serivisi inzego z’ubutabera, abikorera, abaturage n’abandi, iyi Laboratwari imaze
kwakira dosiye 30,155.
Hagati ya 2018 na 2019, basuzumye dosiye 4,815; 2019
na 2020 bakiriye dosiye 5,812; 2020 na 2021 bakiriye dosiye 8,354 naho mu
mwaka wa 2021 na 2022 bamaze kwakira dosiye 8,403.
Kugeza ubu ibihugu icyenda (9) bitandukanye byo muri
Afurika bigana RFL. Ni mu gihe serivisi ikenerwa na benshi ari ‘Clinical
Medecine’ aho bamaze kwakira dosiye 16,714 naho muri serivisi ya ‘Pathology’, bamaze gusuzuma dosiye 3,480.
Uyu muyobozi avuga ko serivisi yo gupima uturemangingo
(DNA) ikenerwa cyane nayo, kuko ubu bamaze gukora kuri dosiye 6,042 na dosiye
315 z’abafashwe ku ngufu.
Raporo ya Minisiteri y’Uburinganire n'Iterambere ry' Umuryango (MIGEPROF) yo muri Gashyantare 2022 igaragaza ko mu 2022 abana
b’abakobwa 19,701 batewe inda imburagihe, ni mu gihe mu 2021 umubare wiyongereye
ukagera kuri 23, 628. Kimwe mu byatumye uyu mubare uzamuka harimo na Covid-19.
Dr Karangwa avuga ko hamwe na RFL mu gihe cy’iminsi
irindwi baba bamaze gutanga dosiye, bigafasha urwego rw’ubutabera.
Yavuze ko kugeza ubu RFL ifite Laboratwari 12 ariko
bifuza kuzagura, kandi hari gahunda y’uko RFL izahinduka RFI
(Rwanda Forensic Institute), ikaba ikigo kiri ku rwego mpuzamahanga gipima
ibimenyetso bya gihanga ndetse kigatanga n’amahugurwa n’impamyabushobozi
(Certificate).
RFL itanga serivisi zirimo gupima uturemangingo,
amasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso y’abantu, gupima umurambo;
Gupima ibikomere byatewe n’ihohoterwa, gupima imbunda
n’amasasu, gupima amajwi n'amashusho, gusuzuma inyandiko zigirwaho impaka,
gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha
byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, hamwe no gusuzuma ibihumanya.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza Ibikorwa by'inzego
z'Ubutabera muri Minisiteri y'Ubutabera, Nabahire Anastase yabwiye InyaRwanda
ko uruzinduko rw’abahagarariye ibihugu byabo muri RFL ari ingirakamaro kuko biri
mu nyungu z’ubutabera ndetse n’ibihugu muri rusange.
Ati “Uretse kuba mu rwego rwa Dipolomasi y’igihugu
cyacu, aba bavandimwe b’abanyafurika bahagarariye ibihugu byabo i Kigali baje
bakabona iki kigo kidufitiye akamaro kanini cyane mu gufasha ubugenzacyaha, n’ubushinjacyaha, n’inkiko n’ababuranyi, kugira ibimenyetso byizewe bya gihanga, bifasha gutanga
ubutabera mu buryo bwihuse kandi bwizewe.”
“Ubu ni mu rwego rwo kumenyekanisha ibyo dukora, kubyongerera agaciro no kwereka abaturanyi ko bashobora kubona serivisi hano.
Bifite inyungu ikomeye cyane, bifite inyungu rero mu buryo bisanzwe bidufasha
nk’inyungu z’ubutabera, bifite inyungu mu buryo bwo kugaragaza isura y’Igihugu n’aho
cyerekereza n’aho kigeze mu gutanga serivisi z’ubutabera n’izindi zinoze kandi
zizewe.”
Yavuze ko binafite inyungu mu kubaka umubano hagati y’ibi bihugu ‘by’ibivandimwe’. Bamwe mu basuye RFL bari bamaze igihe batekereza kuhakorera urugendo-shuri ariko ntibikunde, ahanini bitewe n’inshingano n’ibindi.
Nabahire Anastase akomeza avuga ko iyi Laboratwari
ifite umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu, no gutanga ibimenyetso simusiga ku
nzego z’ubutabera.
Nabahire avuga ko RFL igenda yaguka uko bucyeye n’uko
bwije, ari nayo mpamvu Minisiteri y’Ubutabera iyishinzwe izakomeza kuyikorera
ubuvugizi.
Mu ijambo rye, Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda, Youssef
Imani uhagarariye itsinda rya ba Ambasaderi mu Rwanda yagaragaje ubushake bwabo
mu gukomeza gusura RFL no kuyikorera ubuvugizi bamenyesha ibihugu byabo igihe
bakeneye serivisi nk’izi kugana iyi Laboratwari.
Yavuze ko mu 2019 yasuye iyi RFL kandi ko kuva icyo
gihe yagiye abyifuza kugaruka, ariko kenshi agakomwa mu nkokora na Covid-19. Mu
izina rya bagenzi be yavuze ko banyuzwe n’urugendoshuri bakoreye muri iyi
Laboratwari, kandi bazishimira kugaruka no kumenyekanisha ibyo bakora.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory, Lt col
Dr. Charles Karangwa yabwiye InyaRwanda ko uruzinduko rwa ba Ambasaderi
bahagarariye ibihugu byabo muri Afurika kuri RFL rufite igisobanuro kinini, kubera ko iyi Laboratwari iri muri gahunda yo gushaka uko igirana
ubufatanye n’ibihugu byinshi byo muri Afurika.
Yavuze ko u Rwanda rwamaze kubaka ubushobozi bukomeye
rukwiye gusangiza n’abandi, haba mu guhugura inzego z’ubutabera, haba mu
koherereza dosiye RFL ikazisuzuma n’ibindi biri mu murongo wo gukomeza
gufatanya kw’ibihugu.
Ati “Rero kuba twabonye ba Ambasaderi barenga 14 uyu
munsi, benshi twagiye tuganira bemeye ko bagiye gushakisha uburyo twagira
ubufatanye bufatika, nko guhera kuri Ambasaderi wa Misiri mu bihugu by’Uburengerazuba
byose, Congo, Mali, Nigeria n’abandi.”
Yavuze ko mu busanzwe, ibi bihugu bisanzwe biboherereza
dosiye bakazisuzuma. Dr Karangwa, avuga ko yaboneyeho no gusangiza aba ba
Ambasaderi ibijyanye n’inama ya 10 izabera mu Rwanda mu 2023 izahuza abo mu
bihugu bitandukanye byo ku Isi, izagaruka cyane ku bijyanye n’inzego z’ubutabera.
Ubukangurambaga
‘Menya RFL’ bwatanze umusaruro, ariko buzakomeza:
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’igihe gito hasojwe
ubukangurambaga bwiswe “Menya RFL”, bwageze mu Ntara enye ndetse n’Umujyi wa
Kigali.
Bwari bugamije kumenyekanisha mu baturage serivisi RFL
itanga muri gahunda yo kuzibegereza no kuzibasobanurira, hagamijwe kunoza
imitangire yazo.
Ni ubukangurambaga bwahuje inzego za Leta, abikorera n’abandi.
Bwagiye burangwa n’ibitaramo by’abahanzi, no gusobanura mu buryo burushijeho izi
serivisi.
Dr Karangwa avuga ko ubu bukangurambaga bwatanze ‘umusaruro
ufatika’, ashingiye ku kuba abagana izi serivisi bariyongereye.
Yatanze urugero avuga ko mu busanzwe bakiraga abantu
bari hagati ya 5 na 10 bakoresha ibizamini bya ADN, ariko ubu babona abari
hagati ya 20 na 30.
No mu zindi serivisi zose batanga, ngo byikubye hafi
inshuro eshatu. Yavuze ko ubu bukangurambaga buzakomeza, no mu bigo bya Leta.
Avuga ko ubu bakorana n’ibihugu 11 biboherereza dosiye, ariko barashaka ko ibihugu biziyongera bikarenga uwo mubare.
Ati “Turumva ari umwanya mwiza wo gukomeza kuzamura ubushobozi bw’ikigo, tuzamure serivisi z’ikigo.”
Umuyobozi w’Itsinda ry’Abambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Afurika, Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani, yijeje ko bazakorera ubuvugizi RFL
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda forensic Laboratory, Lt col Dr. Charles Karangwa, yavuze ko uru ruzinduko rwasize ba Ambasaderi biyemeje kugirana ubufatanye n’iyi Laboratwari no kuyikorera ubuvugizi mu bihugu by’abo
Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza Ibikorwa by'inzego z'Ubutabera muri Minisiteri y'Ubutabera, Nabahire Anastase yavuze ko uruzinduko rwa ba Ambasaderi ari inyungu ikomeye ku butabera bw’ibihugu byo muri Afurika
Dr Karangwa Charles yahaye impano Amb.Nkurikiyinka Christine nyuma yo gusura RFL- Christine yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Suede (Nyakanga 2005-Nzeri 2021) no mu Budage (2009-2015)
Dr Karangwa yahaye impano Amb.Y oussef Imani nyuma y’uruzinduko rwakomeje ubufatanye
Uhereye ibumoso: Nabahire Anastase, Youssef Imani, Amb. Nkurikiyinka Christine na Lt col Dr. Charles Karangwa
Basobanuriwe amavu n'amavuko ya RFL- Aha yafataga ifoto igaragaza bimwe mu byagezweho n'iyi Laboratwari
Bagize umwanya uhagije wo gusura zimwe muri Laboratwari za RFL, basobanurirwa imikorere yazo
Ba Ambasaderi barenga 14 basuye RFL bafashe ifoto y’urwibutso mbere yo kwerekeza mu mirimo yabo ya buri munsi
Zimwe mu modoka ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Afurika bagenderamo
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Ngabo Serge
TANGA IGITECYEREZO