Rwamagana-Gishari: Umwana yishwe aciwe umutwe, birakekwa ko uwamwishe yatwaye umutwe we

Amakuru ku Rwanda - 17/11/2022 12:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Rwamagana-Gishari: Umwana yishwe aciwe umutwe, birakekwa ko uwamwishe yatwaye umutwe we

Umwana wigaga mu mwaka wa kane mu mashuri abanza, yaraye yishwe aciwe umutwe n'umugizi wa nabi utaramenyekana, bikaba bikekwa ko uwamwishe yatwaye uwo mutwe.

Aya mahano yabereye hafi y'umugezi uri mu mudugudu wa Nyakabungo mu kagari ka Bwinsanga mu murenge wa Gishari muri metero nka hagati ya 800 n' ikilometero kimwe uvuye ahitwa mu Byimana aho uyu mwana na bagenzi bari bavuye kuvoma ku mugoroba wo kuwa Gatatu Tariki ya 16 Ugushyingo 2022.

Amakuru twahawe n'abaturage batuye mu mudugudu wa Nyakabungo, bavuga ko uyu mwana wari ufite imyaka 11 yishwe nyuma yo guhura n'umugizi wa nabi wari wambaye igisarubeti cy'ubururu ndetse afite umuhoro yakoresheje yica uyu mwana yaciye umutwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, ubwo umunyamakuru wa InyaRwanda.com yageraga ahabereye aya mahano, abaturage barimo abafite abana bari kumwe na mugenzi wabo wishwe, bavuze ko uwishe uwo mwana yashatse kwica abana bose barindwi ariko 6 bari kumwe nawe bagakizwa n'amaguru.

Kabera Alphonse ni umwe mu babyeyi waganiriye na InyaRwanda.com, avuga ko abana be babiri bahunze uwo mugizi wa nabi washakaga kubica ariko batabara bagasanga yaciye umutwe umwana wari kumwe nabo, ndetse bakeka ko yanawutwaye.

Agira "Abana bavuye kwiga ku mugoroba baza birukanka baje kuvoma, ubwo barimo bazamuka bavuye hano ku mugezi bageze haruguru gato basanga uwo mugabo yabateze. Abana batubwiye ko yabaryamishije hasi agatangira kubakubita ikibatira cy'umuhoro hanyuma babiri banjye bari mu  bashoboye kwirukanka bajyana na bagenzi babo bahungira hakurya i Rwamagana. 

Twumvise induru zivugira mu gikombe turamanuka dusanga uwo mwana yamwishe ndetse umutwe nta wuhari twashakishije n'ubu turacyashakisha ariko twawubuze.

Niyomwungeri Richard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishari, yabwiye InyaRwanda.com ko umutwe w'umwana wishwe utaraboneka kugeza ku isaha ya tatu ubwo twaganiriraga ku mugezi abana bari bavuye kuvomaho mu masaha ya saa tatu n'iminota 30.

Yagize ati: "Ni byo koko yamuciye umutwe. Twaraye turimo kuwushakisha dufatanyije n'inzego z'umutekano, mudusanze tukirimo gushakisha ."

SP Twizeyimana Hamudun, Umuvugizi wa Polisi y'igihugu mu ntara y'Iburasirazuba, yabwiye InyaRwanda.com ko ibyakozwe n'uwo mugizi wa nabi ari ubwa mbere bibayeho muri aka gace.

Ati" Ibyo uwo mugizi wa nabi yakoreye hariya, ntabwo byari bisanzwe muri kariya gace. Abaturage twebwe nka Polisi ubutumwa twabaha ni uko bajya batanga amakuru ku gihe babonye umuntu uteye amakenga mu mudugudu wabo bakabimenyesha inzego z'umutekano kugira ngo zibashe gukumira icyaha".

Ubwo twakoraga iyi nkuru inzego zishinjwe iperereza zarimo gushakisha amakuru kugira ngo hamenyekane uwishe uwo mwana. 

Abayobozi barimo Meya Mbonyumuvunyi Radjab, ACP Innocent Kanyamihigo, abayobora Ingabo n'izindi nzego z'umutekano barimo kuganira n'abaturage kugira ngo bafatanye gushakisha amakuru ku muntu wishe uwo mwana ariko uwo mugizi wa nabi yari ataramenyekana.

Hahise haba inama y'abaturage bose b'aka gace kabereyemo amahano


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...