RFL
Kigali

Umuntu wenyine utanyizera ni Satan! Moses yikomanze ku gatuza nyuma yo gutigisa imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:17/11/2022 12:07
0


Byakomeje kudogera, imbuga nkoranyambaga zikomeza gutigita, abantu baravuga ndetse n’ibinyamakuru birandika bitewe na Turahirwa Moses washinze inzu ya Moshions, wasohoye ifoto yambaye ubusa.



Ni ifoto yavugishije abatari bake bamwe bagaragaza ko bamushyigikiye, abandi berekana ko batamushyigikiye bavuga ko ibyo yakoze ari amahano. Abandi bavuze ko ibyo yakoze ari bwo buryo bwiza bwo kwerekana umwuga akora kandi ko ari mu bawugize.

Moses yirinze kugira byinshi avuga, gusa mu magambo ye yagiye akomeza kwerekana ko ibyo yakoze ahamanya na byo ndetse ko n’umutimanama we utamucira urubanza n’ubwo abantu batandukanye bari batangiye no kwiyambaza CP John Bosco Kabera ngo abirebeho.

Mu ijambo rye risobanura byose, Moses ntiyigeze yita ku byo abantu benshi bamuvuzeho nyuma yo gusohora ifoto yambaye ubusa.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zose, yavuze ko umuntu wenyine utamwizera ari Satani wenyine, gusa nawe avuga ko nubwo atamwizera azi imbaraga uyu mugabo washinze inzu ikomeye nka Moshions afite.

Yagize ati: ’’Hari umuntu umwe wenyine utanyizera, uwo ni satani. Gusa nawe azi imbaraga zanjye’’

Iyi foto ikomeje kugarukwaho, ni igaragaza Turahirwa yateye umugongo ikirunga cya Sabyinyo asa n’uwambaye ubusa uretse igitambaro yari yakinze ku myanya y’ibanga gusa.


Iyi foto yabaye yatigishije imbuga nkoranyambaga

Ni ifoto yafatiwe muri Singita Kwitonda Lodge imwe muri Hotel zigezweho mu Kinigi mu Karere ka Musanze. Moses yashyize iyi foto iri kumwe n'izindi, gusa ni yo yagarutsweho cyane kuko imugaragaza yambaye ubusa. 

Aya mafoto yafashwe nyuma y’umwanya munini uyu musore yari amaze atunganya umushinga amazemo iminsi ugamije kubungabunga ibidukikije, akaba azawumurika ku wa 3 Ukuboza 2022. Yasabye abamukurikira kugerageza gushakisha izina azawita.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND