RFL
Kigali

Umukobwa wa Donald Trump yatangaje ko atazashyigikira Se mu matora ya 2024

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/11/2022 9:21
0


Ivanka Trump umukobwa wa Donald Trump, yatangaje ko atazashyigikira Se mu matora ya 2024, nyuma gutangaza ko azongera kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Nyuma y'umunsi umwe gusa Donald Trump atangaje ku mugaragaro ko azongera kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya kabiri, umukobwa we Ivanka Trump ukunze kumushyigikira mu bikorwa bya politiki, yahise atangaza ko atazashyigikira Se ndetse ko ntaho ashaka kongera guhurira na politiki.

Ivanka Trump w'imyaka 41 y'amavuko yatangaje ko atazashyigikira Se ugiye gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza nyuma y'aho havuzwe byinshi ku mubano wabo dore ko ubwo Donald Trump yari amaze gutangaza candidatire ya mu matora ya 2024, yahise ahamagara umukobwa we amusaba kumusanga imbere undi arabyanga.

Ibi byatumye benshi bavuga ko Ivanka Trump yasuzuguye Se ku mugaragaro binavugwa ko umubano wabo waba utameze neza. Nyuma y'ibi byose Ivanka Trump akoresheje Instagram ye yashyizeho ubutumwa burebure busobanura umwanzuro yafashe wo kutazashyigikira Se mu matora ya 2024.

Ubutumwa bwa Ivanka Trump yanyujije kuri Instagram ye

Ivanka Trump yagize ati: "Nkunda Papa cyane, gusa ubu nahisemo gushyira abana banjye imbere n'ubuzima bwacu nkarushaho kubwitaho. Ntabwo nteganya kwivanga muri politiki, gusa nzahora nkunda nanashyigikire Papa ariko nzajya mbikorera hanze ya politiki''.

Ivanka Trump ati: ''Nzakomeza gukunda no gushyigikira Papa hanze ya politiki''

CNN yatangaje ko Ivanka Trump yatunguye benshi atangaza ibi kuko ari we wari usanzwe akunze gushyigikira Donald Trump mu bikorwa bye bya politiki ndetse ni nawe wari ukuriye ibikorwa by'iyamamazwa rye mu matora ashize. 

CNN ikomeza ivuga ko ubutumwa bwa Ivanka bugaragaza ko impamvu atazashyigikira Se ari uko adashaka kujya mu bya politiki nyamara abasesenguzi bavuze ko hari impamvu nini yihishe inyuma y'umwanzuro we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND