Izina Dorimbogo ryaramamaye cyane kurenza iryo yiswe n’ababyeyi. Ubu, yashyize hanze iyi ndirimbo ‘Mapenzi’ nyuma y’igihe
kitari kinini ashyize hanze iyo yise ‘Dore imbogo’.
Muri iyi ndirimbo ‘Mapenzi’, Vava yafatanyije na Emmy
bakunze gukorana, yumvikana aririmba inyikirizo aho aba avuga uburyo umugore
adahari nta byishimo byabaho, avuga ko igihe cyose umugabo aba akeneye umugore.
Emmy wafatanyije na Vava muri iyi ndirimbo, nawe
amwunganira agaragaza ko umugore ari ingenzi cyane. Ati:"Umugore ni ingenzi
cyane, umugore aba akenewe, umugore ni mwiza! Igihe cyose umugore adahari
nta byishimo biba bihari ". Vava ati:"Urukundo rw’umugore ".
Vava wagiye unengwa cyane na bamwe bitewe n’ibiganiro
bye aho bavugaga ko atazi ibyo arimo, abandi bakavuga ko bizarangira nk’uko n’abandi
bigenda, akomeje kugaragaza ko afite aho atandukaniye n’abagiye baza bagakora
ibyiswe ‘Gutwika’ ariko bikarangirira mu biganiro bakoreshejwe, nyuma bakazima Burundu.
Uyu mukobwa amaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye
zirimo ‘Iroma’ na ‘Dore imbogo’, yagaragarijwe urukundo n’abanyarwanda
batandukanye.