Kigali

Ifoto ya Cristiano Ronaldo yashishuwe kuri sitade ya Manchester United burundu

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/11/2022 23:00
0


Kuri uyu wa Gatatu abakozi bashyizweho na Manchester United bashishuye ifoto y'umukinnyi wabo Cristano Ronaldo, yari iri hanze kuri sitade yabo ya Old Trafford nyuma y'amagambo yatangaje.



Manchester United ikomeje gufatira imyanzuro ikakaye umukinnyi wabo Cristano Ronaldo, nyuma y’uko ashinjije abayobozi bayo kumugambanira, gushaka kumusohora mu ikipe ku ngufu ndetse akanavuga ko atakubaha umutoza wayo Erik Ten Hag kuko nawe atigeze amwubaha. 

Abahanga mu gukura amafoto ku bintu cyangwa ibishushanyo  ku bintu bagaragaye bashishura amafoto ya Cristano Ronaldo, yari ari inyuma kuri sitade ya Manchester United Old Trafford mbere y’amasaha macye ngo igice cya mbere cy’ikiganiro cya Cristiano Ronaldo yagiranye na Piers Morgan kijye hanze. 

Ibi abayobozi ba Manchester United bari gukora, bikomeje kugaragaza ko bababajwe cyane n'ibyakozwe n'uyu mukinnyi wabo.


Abakuyeho ifoto ya Cristiano Ronaldo

Nk’uko sportsmail yabitangaje, abanyamategeko ba Manchester United bakomeje kwiga ku buryo bakwirukana Cristano Ronaldo vuba, kuko amasezerano ye azagera mu mpeshyi y'umwaka utaha kandi bakaba badashaka kongera kumubona mu ikipe yabo, ndetse n'umutoza akaba yaravuze ko atamushaka mu ikipe abereye umutoza.

Ubu abayobozi ndetse n’abo banyamategeko bategereje kureba ibiganiro byose Cristano Ronaldo yagiranye na Piers Morgan, ubundi babone ibihamya neza babone gufata imyanzuro ikomeye. 

Ubundi buryo bushoboka ni uko uyu mukinnyi azasesa amasezerano yari afitanye na Manchester United ubundi akagendera ubuntu mu yindi kipe, ariko hari amakuru avuga ko ureberera inyungu za Ronaldo, Jorge Mendes yamaze guhura na Bayern Munich mu cyumweru cyashize kugira ngo baganire ku kuba uyu mukinnyi yakerekezayo mu kwa mbere.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND