Umwana w'umuhungu w'imyaka 11 yatsinze ikizamini cya Mensa IQ, ahigika abanyabwenge bazwi mu mateka, Albert Einstein na Stephen Hawking.
Yusuf Shah w'imyaka 11 utuye i Leeds mu Bwongereza yatsinze ku manota menshi ikizamini cya Mensa IQ (gipima ubwenge rusanjye bwa muntu), ahigika abanyabwenge bagitsinze kurusha abandi mu bihe byatambutse, barimo Albert Einstein na Stephen Hawking.
Uyu mwana yatsindiye ku kigero cya 162, akaba ariwo mubare wo hejuru ku bantu b’ingeri zose, ndetse akaba amanota menshi ashoboka ku muntu utarengeje imyaka 18.
N’ubwo Einstein atigeze akora ikizamini ku mugaragaro, bemeza ko yatsinze kimwe na Hawking bivugwa ko yatsindiye ku 160.
Nyuma y'uko inshuti ze mu ishuri zimusabye gukora iki kizamini kuko bizeraga ubushobozi n'ubwenge bwe, Yusuf yafashe umwanzuro wo gukora ikizamini cya IQ.
Yusuf Shah yatsinze ikizamini cya Mensa IQ, ahigika Albert Einstein na Stephan Hawking
Amakuru dukesha Greekreporter ni uko uyu mwana asoje yagiye kwishimira ibyo yagezeho bidasanzwe hamwe n'umuryango we, bafata amafunguro muri resitora.
Yusuf yabwiye ikinyamakuru Metro ati “Abantu bose ku ishuri batekereza ko ndi umunyabwenge cyane, kandi buri gihe nashakaga kumenya niba ndi mu bice bibiri bya mbere by'abantu bakora iki kizamini. Ndumva bidasanzwe guhabwa impamyabumenyi kuri njye”.
Uyu mwana ufite ubwenge buri hejuru cyane yiga mu mwaka wa 6 mu ishuri ribanza rya Wigton Moor, ndetse afite inzozi zo kuziga imibare muri Oxford cyangwa Cambridge kuko afite ishyaka ry'imibare. Abana mu rugo na barumuna be Zaki na Khalid na Nyina, Sana na Se, Irfan.
Sana, umubyeyi wa Yusuf yishimiye umuhungu we ati: “Nshimishijwe cyane nawe. Niwe muntu wa mbere wakoze ikizamini cya Mensa mu muryango. Nanjye nari mpangayitse cyane, yahoraga ajya mu cyumba cyuzuye abana gukora ibizamini.”
Yakomeje ati "Twatekereje ko ashobora guterwa ubwoba n'abantu bakuru muri iki kigo, ariko yakoze neza. Ndacyamubwira ko 'So aracyafite ubwenge kukurusha'. Twese tubizirikane”.
TANGA IGITECYEREZO