Umwe mu basore b’intiti mu itumanaho umaze no kubaka izina mu kumurika imideli, yateguye igikorwa cye yise ‘The Gods of Women’ aho azaba amurika Umushanana.
Mu
kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na Justin Shema, yagize ati: “Twateguye imurikabikorwa
ry’amafoto yafatiwe mu bice bitandukanye, hagamijwe guhesha Umushanana agaciro.”
Akomeza agira ati: “Twifuza guhuza ubukerarugendo n’imideli kuko bifite aho bihuriye, no mu busanzwe kuri iyi nshuro tukaba twaribanze ku mushanana.”
Yongeraho ati:"Intero y'imurikabikorwa ryacu ni 'Kwanda' nko kwagura ubwiza bw'Umushanana ukagera hose ku isi, ukajya wambarwa n'abanyarwanda n'abanyamahanga."
Iri
murikabikorwa rikaba riteganijwe kuwa 24 Ugushyingo 2022 ahazwi nka Goethe
Institut Kigali mu Kiyovu, aho hazerekanwa amafoto atandukanye yagiye
afatirwa mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu busanzwe Justin akaba ari umwe mu bahanga mu itumanaho, akora mu ikompanyi y’ikoranabunga y’Irembo.
Ibi
byose ariko akaba abifatanya no kumurika imideli ibyo amaze imyaka igera kuri
itanu akora, aho yagiye agaragara mu binyamakuru byanditse by’imideli
bitandukanye [Magazine].
Yaserutse
ahantu hatandukanye mu birori by’imideli yaba mu Rwanda no hanze, birimo Kigali
Fashion Week na Rwanda Cultural Fashion Show zose zo mu mwaka wa 2022.
Aheruka
Dubai aho yiyerekanye muri Rwanda Fashion Connect 2022 hari muri Werurwe.
The Gods of Women Exhibition izabera mu Kiyovu, Kigali Umushanana Shema arifuza ko uba umwambaro wamabarwa ku isi
TANGA IGITECYEREZO