RFL
Kigali

‘Igisupusupu’ aracyafite ku mutima uwo yahingiye mu murima akamwambura-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/11/2022 16:38
0


Umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu mu ndirimbo zirimo ‘Rwagitima’, yatangaje ko bigoye (muri we) kwibagirwa umukecuru yahingiye (guhinga) mu murima ari kumwe n’umugore we bikarangira atabishyuye.



Mu buzima buri wese agira ibihe by’umunezero byo kuzirikana, ibyashaririye umutima n’ibindi adashobora gupfa kwibagirwa. Hari ubasha gusohoka mu bihe nk’ibyo, akabasha kubivuga, rimwe bikamubera umuti wo gukira kwe kwa burundu.

Nsengiyumva ni umwe mu bahanzi bake banditse amateka mu muziki w’u Rwanda, mu buryo benshi batakekaga.

Amashusho ye acuranga umuduri yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga niyo yamubereye intangiriro yo kwinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga, afashijwe na Alain Mukuralinda, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.

Ubuhanzi bwe bwari busuzuguritse ndetse yataramiraga abaciriritse bo mu tubari tw’inzagwa n’ibigage, ntiyashoboraga guhagarara imbere y’abakomeye. Rimwe na rimwe, yanyuzagamo agafata isuka akajya guhingira abandi ari kumwe n’umugore we.

Uwari Sagihobe ubu yabaye icyamamare! Ni we muhanzi wenyine wabashije kuririmba mu bitaramo byose bya Iwacu Muzika Festival byasojwe n’icyatumiwemo Diamond Platnumz, yataramiye mu tubyiniro tw’abanyamujyi n’imbere y’abayobozi bakomeye.

Mu Ukuboza 2018, nibwo indirimbo ya mbere ye yagiye hanze. Iyo ni iyitwa “Mariya Jeanne” benshi bakunze kwita “Igisupusupu” yamwitiriwe. Iyi ndirimbo yarakunzwe mu buryo budasanzwe, iba intero n’inyikirizo mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, abana n’abakuze barayiririmba biratinda.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Nsengiyumva yavuze ko n’ubwo yakora umuziki akagera ku gasongero k’abanyamuziki cyangwa se akagira n’amafaranga afatika, bigoye kuzibagirwa umukecuru yahingiye ntamwishyure.

Yavuze ko igihe kimwe yabyutse, mu rugo nta kintu cyo kurya gihari, buri wese amwitezeho kuzana ifunguro ritunga umubiri. Yagiye gushaka akazi ko guhingira abandi, ajyana n’umugore we babona akazi ko guhingira umukecuru.

Ubwo bari basoje, uwo mukecuru yababwiye kugaruka nyuma akabishyura avuye gushora (kugurisha) ikawa, hanyuma Nsengiyumva amusaba kuba abahaye ibishyimbo byo kurya, igihe cyo kubishyura agakuraho agaciro k'ibyo bishyimbo.

Uyu mukecuru ngo yabwiye Nsengiyumva ko nta bishyimbo asigaranye, ko n'ibyo amaze iminsi ari kurya ari iby'umukazana we yamuhaye.

Ati "Yarambwiye ati nta n'ibishyimbo mfite n'ubu tuvugana ibishyimbo mperuka kurya ni iby'umukazana wanjye yampaye.... "

Yavuze ko iminsi itatu yashize atarahembwa ayo mafaranga bakoreye, yayamurekeye. Kuva ubwo akomeza kubizirikana kugeza n’ubu. Ati “Ni ikintu ntashobora kwibagirwa mu buzima n'iyo nakira.”

Indirimbo ‘Nyemerera’ yasohoye si igishegu, kandi kugeza ku myaka 90 azaba agiceza:

Nsengiyumva avuga ko iyi ndirimbo yaririmbye yakomotse ku irari azi abagabo bagira. Avuga ko yayandikiwe hanyuma nawe arayiririmba.

Yavuze ko yari amaze iminsi ahugiye mu kwita ku muryango we, ariko anatekereza ku rugendo rw’umuziki we.

Uyu mugabo yabanje gushyiraho 'tentire' y'ibara ry'umweru mu mutwe, ubu yashyizeho tentire y'ibara rijya gusa n'umutuku. Kuri we, avuga ko ntacyo bitwaye, kandi ko n'umudamu we yabimenyereye.

Igisupusupu avuga ko ibyo aririmba mu ndirimbo yemeranya nabyo, bityo ko ntawe ukwiye kuvuga ko aririmba 'ibishegu'.

Ati “Umuntu se uri kuvuga ko ari igishegu ni inde ngo abimbaze? Ubundi se igishegu ni iki? Nkubajije nti igishegu ni iki gusa. Azansobanurire icyo ari cyo mbone kumva ko ari igishegu.”

Yavuze ko n'ubwo atazi kuririmba nk'umuraperi, ariko afashe igihe cyo kubyiga yabimenya. Kuri we, avuga ko gushaka ni ugushobora. Ati "Ikintu cyose iyo utakizi ntawo ukimenya ariko iyo ukizi (ukize) urakimenya.”

Amashusho y'iyi ndirimbo 'Nyemerera' yafatiwe ku mbuga ngari ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu. Uyu mugabo avuga ko abafana be ari bo nkingi ya mwamba ashingiyeho, kandi aracyari kumwe nabo, ngo bazatandukanwa n'urupfu. Ati "Nizeye ko rwose umuziki nzawusukuma n'iyo nagira imyaka 90.” 

'Igisupusupu' yavuze ko bigoye kwibagirwa umukecuru yahingiye akamwambura 

Nsengiyumva yavuze ko yiteguye gukomeza gukora umuziki, ku buryo atazongera kubicisha irungu 

Igisupusupu ashima uruhare rwa ‘Ndimbati ‘mu guteza imbere cinema. Agaragara mu ndirimbo ye ‘Nyemerera’ 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘NYEMERERA’ YA NSENGIYUMVA

 ">

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NSENGIYUMVA

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND