Umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu mu ndirimbo zirimo ‘Rwagitima’, yatangaje ko bigoye (muri we) kwibagirwa umukecuru yahingiye (guhinga) mu murima ari kumwe n’umugore we bikarangira atabishyuye.
Mu buzima buri wese agira ibihe by’umunezero byo
kuzirikana, ibyashaririye umutima n’ibindi adashobora gupfa kwibagirwa. Hari
ubasha gusohoka mu bihe nk’ibyo, akabasha kubivuga, rimwe bikamubera umuti wo
gukira kwe kwa burundu.
Nsengiyumva ni umwe mu bahanzi bake banditse amateka
mu muziki w’u Rwanda, mu buryo benshi batakekaga.
Amashusho ye acuranga umuduri yakwirakwiye ku mbuga
nkoranyambaga niyo yamubereye intangiriro yo kwinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga,
afashijwe na Alain Mukuralinda, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.
Ubuhanzi bwe bwari busuzuguritse ndetse yataramiraga
abaciriritse bo mu tubari tw’inzagwa n’ibigage, ntiyashoboraga guhagarara imbere
y’abakomeye. Rimwe na rimwe, yanyuzagamo agafata isuka akajya guhingira abandi
ari kumwe n’umugore we.
Uwari Sagihobe ubu yabaye icyamamare! Ni we muhanzi
wenyine wabashije kuririmba mu bitaramo byose bya Iwacu Muzika Festival
byasojwe n’icyatumiwemo Diamond Platnumz, yataramiye mu tubyiniro
tw’abanyamujyi n’imbere y’abayobozi bakomeye.
Mu Ukuboza 2018, nibwo indirimbo ya mbere ye yagiye hanze. Iyo ni iyitwa “Mariya Jeanne” benshi bakunze kwita
“Igisupusupu” yamwitiriwe. Iyi ndirimbo yarakunzwe mu buryo budasanzwe, iba intero
n’inyikirizo mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, abana n’abakuze
barayiririmba biratinda.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Nsengiyumva yavuze ko n’ubwo yakora umuziki akagera ku gasongero k’abanyamuziki
cyangwa se akagira n’amafaranga afatika, bigoye kuzibagirwa umukecuru yahingiye
ntamwishyure.
Yavuze ko igihe kimwe yabyutse, mu rugo nta kintu cyo
kurya gihari, buri wese amwitezeho kuzana ifunguro ritunga umubiri. Yagiye
gushaka akazi ko guhingira abandi, ajyana n’umugore we babona akazi ko
guhingira umukecuru.
Ubwo bari basoje, uwo mukecuru yababwiye kugaruka
nyuma akabishyura avuye gushora (kugurisha) ikawa, hanyuma Nsengiyumva amusaba
kuba abahaye ibishyimbo byo kurya, igihe cyo kubishyura agakuraho agaciro
k'ibyo bishyimbo.
Uyu mukecuru ngo yabwiye Nsengiyumva ko nta bishyimbo
asigaranye, ko n'ibyo amaze iminsi ari kurya ari iby'umukazana we yamuhaye.
Ati "Yarambwiye ati nta n'ibishyimbo mfite n'ubu
tuvugana ibishyimbo mperuka kurya ni iby'umukazana wanjye yampaye.... "
Yavuze ko iminsi itatu yashize atarahembwa ayo
mafaranga bakoreye, yayamurekeye. Kuva ubwo akomeza kubizirikana kugeza n’ubu.
Ati “Ni ikintu ntashobora kwibagirwa mu buzima n'iyo nakira.”
Indirimbo
‘Nyemerera’ yasohoye si igishegu, kandi kugeza ku myaka 90 azaba agiceza:
Nsengiyumva avuga ko iyi ndirimbo yaririmbye yakomotse
ku irari azi abagabo bagira. Avuga ko yayandikiwe hanyuma nawe arayiririmba.
Yavuze ko yari amaze iminsi ahugiye mu kwita ku
muryango we, ariko anatekereza ku rugendo rw’umuziki we.
Uyu mugabo yabanje gushyiraho 'tentire' y'ibara
ry'umweru mu mutwe, ubu yashyizeho tentire y'ibara rijya gusa n'umutuku. Kuri
we, avuga ko ntacyo bitwaye, kandi ko n'umudamu we yabimenyereye.
Igisupusupu avuga ko ibyo aririmba mu ndirimbo
yemeranya nabyo, bityo ko ntawe ukwiye kuvuga ko aririmba 'ibishegu'.
Ati “Umuntu se uri kuvuga ko ari igishegu ni inde ngo abimbaze? Ubundi se igishegu ni iki? Nkubajije nti igishegu ni iki gusa. Azansobanurire icyo ari cyo mbone kumva ko ari igishegu.”
Yavuze ko n'ubwo atazi kuririmba nk'umuraperi, ariko
afashe igihe cyo kubyiga yabimenya. Kuri we, avuga ko gushaka ni ugushobora.
Ati "Ikintu cyose iyo utakizi ntawo ukimenya ariko iyo ukizi (ukize)
urakimenya.”
Amashusho y'iyi ndirimbo 'Nyemerera' yafatiwe ku mbuga ngari ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu. Uyu mugabo avuga ko abafana be ari bo nkingi ya mwamba ashingiyeho, kandi aracyari kumwe nabo, ngo bazatandukanwa n'urupfu. Ati "Nizeye ko rwose umuziki nzawusukuma n'iyo nagira imyaka 90.”
'Igisupusupu' yavuze ko bigoye kwibagirwa umukecuru yahingiye akamwambura
Nsengiyumva yavuze ko yiteguye gukomeza gukora umuziki, ku buryo atazongera kubicisha irungu
Igisupusupu ashima uruhare rwa ‘Ndimbati ‘mu guteza imbere cinema. Agaragara mu ndirimbo ye ‘Nyemerera’
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘NYEMERERA’ YA NSENGIYUMVA
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NSENGIYUMVA
TANGA IGITECYEREZO