Mu masaha macye ashize nibwo Otile Brown na The Ben bashyize hanze indirimbo ‘Kolokolo’ igaragaramo Jasinta Mukwabe, umunyamideli w’umunyatanzaniya ufite inkomoko mu Rwanda.
Iyi ndirimbo
iri muzo Otile Brown amaze gushyira hanze, ibaye iya kabiri akoranye
na The Ben, ikaba ari iya gatatu akoranye
n’umunyarwanda kuko afitanye indi na Meddy yaciye ibintu yitwa ‘Dusuma’.
Mu
mashusho y’iyi ndirimbo yamaze kugera ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, hagaragaramo umukobwa witwa Jasinta Mukwabe.
Uyu munyamideli akaba agaragara akina urukundo muri iyi ndirimbo n’aba
bahanzi, by’umwihariko Otile Brown bagaragara bishimana mu buryo budasanzwe.
Jasinta
uba wambaye nk’abakobwa bagiye kurya isi ku mazi mu mwambaro uzwi nka Bikini, hari n’aho ajya hejuru y’uyu muhanzi baba bakorakoranaho.
Nyuma
yo kubona iyi ndirimbo tukaba, inyaRwanda.com, twifuje kubereka ubwiza bw’uyu
mukobwa ukunze kuvugisha benshi banakomeza kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga
akoresha.
Uretse kugenda uyu mukobwa amurika imyenda, yanitabiriye amarushanwa y’ubwiza ya Miss Calabar Africa ahagarariye Tanzania. Icyo gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Uwihirwe Yassipi Casimir.
TANGA IGITECYEREZO