RFL
Kigali

Canal+ yatangaje ko izerekena imikino yose y'igikombe cy'Isi binyuze kuri English Pack DSTV

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/11/2022 14:52
0


Ubuyobozi bwa CANAL+ Rwanda bwemeje ko imikino yose y'igikombe cy'Isi izerekanwa ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) binyuze kuri RTV, ndetse na DStv binyuze muri English pack.



Guhera tariki 20 Ugushyingo kugera tariki 18 Ukuboza, mu gihugu cya Qatar hazaba hari kubera imikino y'igikombe cy'Isi kigiye kuba ku nshuro ya 20.

Umuntu wese ufite ifatabuguzi rya CANAL+ azabasha kureba imikino y'igikombe cy'Isi binyuze ku bufatanye bagiranye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, aho kuri Televiziyo y'u Rwanda, RTV, hazanyura imikino 28 kuri shene ya 380 izaba iri muri HD. Iyi mikino izaba yiganjeho amakipe yo muri Afurika ndetse ikazatambuka irimo ubusesenguzi bwo mu Kinyarwanda.

Ntabwo bizagarukira aho gusa kuko binyuze mu bufatanye na English Pack DSTV, nanone abakiriya ba CANAL+ bafite ifatabuguzi iryo ari ryo ryose bazabasha kureba imikino 64 y’igikombe cy’isi izanyura kuri Super Sport EPL izaba iri kuri shene ya 433, ndetse na Superstar La Liga izaba iri kuri 434. Iyi mikino yose izatambuka inyuze kuri Super Sport, izaba iri mu rurimi rw'Icyongereza.

Imikino yose 64 izatambuka kuri Canal + mu gihe cy'ukwezi 

Umukiriya wa CANAL+ ushaka kureba iyi mikino, icyo asabwa ni ukugura ifatabuguzi guhera ku ifatabuguzi rya Ikaze rigura 5,000 Frw kuzamura, uko kandi uguze ifatabuguzi ni ko uhita uhabwa iminsi 15 ureba amashene yose ya CANAL+ ako kanya.

Naho abakiriya bashya bifuza kureba iyi mikino, CANAL+ yabashyiriyeho promotion ya Noheli ishyushye, aho bashobora kugura ibikoresho byose 5000 Frw gusa ndetse bagakorerwa na 'Installation' ku yandi 5000 Frw gusa.

Abanyamakuru babwiye ubuyobozi bwa CANAL+ ko abanyarwanda bari bakeneye inkuru nk'iyi ndetse ko izihe igihe! 

Amashene ya Super Sport azatangira kugaragara kuri CANAL+ ku wa 5 tariki 18 Ugushyingo 2022, ndetse akazahagarara tariki 18 Ukuboza 2022 igikombe cy'Isi kirangiye.


CANAL+ yongeye kwemeza ko muri siporo iyoboye!

Sophie TCHATCHOUA uyobora CANAL+ mu Rwnada, yatangaje ko bazakomeza kudabagiza abakiriya babo, babagenera ibyiza byose bifuza kandi mu buryo buboroheye


Canal+ irayoboye!! 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND