Nadir Khayat uzwi nka RedOne ari mu bagabo bakomeye mu gutunganya umuziki ku isi benshi banemeza ko ari we mucuzi w'ibihe byose w'umuziki [All The Time World Music Producer] ndetse iyo uvuze igikombe cy’isi guhera muri 2006, ni we wumvikana kuko ari we wagihuje n'umuziki.
Uyu munsi wa none abantu benshi bahanze amaso mu gihugu cya Qatar kigiye kuberamo igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru. Ni imikino itegerejwe na benshi aho bafite amatsiko yo kumenya ikipe izegukana igikombe cy'uyu mwaka. Igikombe cy'Isi giheruka, cyegukanywe n'u Bufaransa mu 2018.
Umuziki urimo gucurangwa muri Qatar ni wa wundi ushyushye. Muri wo harimo nk’indirimbo zirimo Bamboo, Don’t You Need Somebody, Hips Don’t Lie zamamaye mu muziki ucurangwa mu mupira w’amaguru kimwe n’indirimbo y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka wa 2022 yitwa "Light The Sky". Izi ndirimbo zose zikaba zaratunganijwe na rurangiranwa mu muziki, ‘RedOne’.
RedOne ni umugabo ukomoka muri Africa, akaba yarabaye nk’imana y’umuziki by’umwihariko mu mikino. Guhera mu 2006, ari mu bayoboye igisata cy’imyidagaduro mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA, (Creative Entertainment Executive), akaba agenda ayobora abahanzi n'uko baririmba mu gikombe cy'Isi ndetse no muri uyu mwaka ni we ubifite mu biganza.
InyaRwanda.com igiye kukwinjiza mu buzima bw’uyu mugabo usobanuye byinshi mu muziki w’igikombe cy’isi
RedOne niyo mazina benshi bamuziho, gusa ayo yiswe n'ababyeyi ni Nadir Khayat. Yavukiye mu gace ka Tetouan muri Morocco muri Afrika. Yavutse ari umwana wa 9 ari na we bucurura mu muryango. Mu 1991 yimukiye muri Suwede ku mugabane w'Uburayi, icyo gihe akaba yari afite imyaka 19, aho yari agiye gutangira ibikorwa bye by’umuziki.
Ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru cyandika kizwi nka HitQuarters, asobanura uko yagiye muri Swede yaragize ati: ”Icyo gihe muri iki gihugu hari hari gukorwa imiziki myiza". Yagaragaje amatsinda yakanyujijeho arimo ABBA na Roxette mu yatumye yiyumva umuziki cyane.
Akigera muri iki gihugu, yatangiye kuririmba anacuranga ‘guitar’ mu itsinda ryarimo abahanga mu njyana ya Rock. Yarimazemo imyaka igera kuri ine hari hagati ya 1991 na 1995. Muri icyo gihe kandi yahise ahabwa n’ubwenegigugu bwa Swede.
Mu 1995 yaje guhindura icyerecyezo atangira kujya yandikira indirimbo abahanzi, umwuga yafashishijwemo cyane na Rami Yacoub umunyabigwi mu muziki wa Rock. Yacoub yishimiye cyane umuziki wa RedOne aza kumwiyegereza batangira kwandika indirimbo nyinshi zitandukanye.
Muri iki gihe RedOne yatangiye gukorana n’abahanzi bakomeye bari bagezweho icyo gihe barimo nk’itsinda ry’abakobwa bari bagezweho bitwa Popsie, akaba yarabandikiye indirimbo zirimo ‘Funky’ na ‘Joyful Life’. Yafatanije na Yacoud mu gutunganya izi ndirimbo.
Muri iki gihe ni bwo yatangiye kwiyita RedOne bivuye ku izina ry’inshuti ye Redouan. Bidatinze, Yacoub yamusabye ko batangira gukorana mu nzu itunganya umuziki ya Cheiron iri mu zikomeye zabayeho, atangira gutunganya indirimbo z’ibyamamare birimo Backstreet Boyz, Britney Spears, Westlife na Celine Dion.
RedOne yatangiye gutunganya indirimbo z’ibyamamare byiganjemo abanyaburayi nka A*Teen, hari hagati ya 2001 na 2002. Nyuma y’igihe kitari gito kigoye, uyu mugabo yatangiye gusarura imbuto z'ibyo yari yariyeguriye, yegukana ibihembo bikomeye birimo na Swedish Grammy kubera indirimbo yatunganije. Hari mu mwaka wa 2005.
Yahise atangira gutunganyamo indirimbo z’abahanzi bo ku mugabane wa Amerika, mu bazwi harimo Britney Spears. Yatunganirije iyitwa ‘Money Love and Happiness’, yaje kujya hanze mu mwaka wa 2012.
Mu 2006 yatunganyije indirimbo yitwa ‘Bamboo’, yabaye ikirango cy’igikombe cy’isi cy’uwo mwaka. Iyi ndirimbo yari iya Shakira yaciye ibintu ndetse n’ubu iyo icuranzwe buri umwe ahita atecyereza ku gikombe cy’isi FIFA World Cup.
Ibi byatumye ahita yinjira mu kanama kateguraga igikombe cy’isi. Yaje gutunganya indirimbo zirimo ‘Hips Don’t Lie’ Shakira yasubiranyemo na Wyclef Jean, ikaba yarakunzwe bikomeye. Binyuze kuri Television zitandukanye, bivugwa ko iyi ndirimbo yarebwe n’abarenga Miliyari 1.2.
Nubwo indirimbo ‘Bamboo’ ari yo yatumye yamamara nk'umucuzi mwiza w’umuziki [Producer], RedOne yatangaje ko nta kintu yamufashije nk'uko yari abyiteze. Ati: ”Wari umushinga mwiza wanjye ari mu buryo bw’ubucuruzi no gukurura abashoramari, nta kintu yigeze imfasha.”
Uyu mugabo yavuze ko yumvaga izazamura izina rye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ntabwo byigeze biba nk'uko yari abyiteze. Ibi byanatumye afata umwanzuro wo kwerekeza muri iki gihugu cyari kimaze kuzamuka mu muziki mu buryo bugaragara.
Mu 2007 yajyanye n’umugore we n’abana gutura muri New Jersey, gusa uku kwimuka mu ntangiriro ntibyamuhiriye kuko yashoye hafi amafaranga yose yari afite ngo abashe gukora nibura indirimbo imwe ariko bikarangira bitamuhiriye nk'uko yari abyiteze.
Aganira na Global Post yavuze uko ubuzima bwari bugoye ndetse akaba yari yiteguye gusubira muri Sweden, ati: ”Nari mfite agahinda gakomeye, mbwira umugore wanjye ngo dusubire muri Sweden ariko arambwira ngo twagakwiye kureba aho tuguza tukareba uko tubasha kubaho andi mezi kuko nta kuva ku bintu".
Uyu mugabo yaje kwamamara ubwo yageraga muri Epic Records agiye kubereka indirimbo yakoreye Kat DeLuna yitwa ‘Whine Up’, ba nyir iyi nzu y’umuziki bamubwira ko ari umuhanga.
Yatangiye kugenda akorana n’ibyamamare birimo Jennifer Lopez. Mu 2007, Alan Melina na Laurent Besencon bashinze inzu y'umuziki yitwa New Heights Entertainment irimo Lady Gaga, bahuye na RedOne atangira kubafasha kwandika indirimbo zitandukanye.
Mu mwaka wa 2008, RedOne yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’umuzingo [Album] witwa ‘The Fame’. Mu 2010 yashinze inzu itunganya ikanareberera inyungu z’abahanzi, ni inzu yise ‘2101 Records’, yari ifitanye imikoranire ya hafi na Universal Music Group.
Ku bufatanye na Sony ATV, iyi nzu y'umuziki 2101 Records yasinyishije abahanzi rurangiranwa nka Jennifer Lopez, Mohombi, Havana Brown, Midnight Red, Porcelain Black na 7Lions.
RedOne yaje gukomeza gukorana na Lady Gaga nko ku muzingo witwa Born This Way wagiye hanze mu 2011, akora indirimbo enye za Nicki Minaj zo kuri Album ya kabiri yitwa "Roman Reloaded" yagize hanze mu 2012. Indirimbo uyu mugabo yakoze zirimo ‘Starships’ na ‘Pound the Alarm’.
Mu ntangiriro za 2014, RedOne yahisemo guhindura izina ry’inzu y’umuziki ya 2101 Records ayita RedOne Records. Yahise yinjizamo abahanzi bashya barimo Midnight Red, Porcelain Black, Ahmed Chawki, Sophia Del Carmen n’abandi.
Muri 2015, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya mbere, avuga ko yifuza ko izaba iriho abahanzi barimo Lady Gaga, Enrique Iglesias, Stevie Wonder na Lionel Richie.
Yaje gutangira gukorana na Warner Bros Records, hari muri Mutarama 2016, ahita ashyira hanze indirimbo yitwa ‘Don’t You Need Somebody’ yifashishijemo abahanzi Enrique Iglesias, R.City, Seravah na Shaggy.
Mu Ukwakira 2022 yatoranijwe gutunganya indirimbo y’igikombe cy’isi cya 2022 yiswe ‘Light The Sky’.
Kugeza ubu, abahanzi bamaze gukoran n’uyu mugabo ni hafi ya bose mu b'ibyamamare ku Isi.
Mu 2011 yatangije umuryango ufasha abatishoboye yise
2101 Foundation. Yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye byo gufasha
mu bice bitandukanye by’isi, ahereye mu bizamura uburezi.
RedOne yashakanye na Laila Aziz. Umutungo w’uyu munyabigwi ubarirwa muri Miliyari 20Frw.
RedOne usigaye ari Creative Entertainment Executive muri FIFA, yari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa FIFA, Bwana Giani IfantinoGianni na RedOne muri Qatar igiye kwakira Igikomve cy'Isi
RedOne ari kumwe n'umuhanzi w'icyamamare Daddy YankeeRedOne na Eric Iglesias inshuti ye magara RedOne afite imishinga myinshi y'indirimbo n'umuziki akorana na Lady Gaga
RedOne hamwe na Jennifer LopezRedOne na Cristiano Ronaldo wari ukiri muri Real MadridAfatwa nka Producer w'ibihe byose ku isiInjyana isobanura umupira w'amaguru yumvikana none yakozwe na RedOne
TANGA IGITECYEREZO