Kigali

Table Tennis: Hasojwe icyiciro cya mbere cy'imyitozo y'abakinnyi bazakina imikino Olempike

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/11/2022 23:31
0


Muri Table Tennis hasojwe icyiciro cya mbere cya Youth Athlete Development Program 2021-2024, igamije gutegura abana batarengeje imyaka 14 bazaserukira u Rwanda mu mikino Olempike y'abato izabera Dakar Senegal mu 2026.



Kuri iki Cyumweru nibwo hasojwe ikiciro cya ‘identification’ kimwe muri bitatu bizaranga urugendo rwo gutegura abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike y'abato, aho abana 22 batarengeje imyaka 14 bahurijwe muri IFAK Kimihurura, bitoza ariko baniyerekanira gutoranywa mu beza bazakomeza mu byiciro bizakurikiraho.

Mu mujyi wa Kigali hagaragaye abana 11 basanga abandi 15 babonetse I Rilima mu Bugesera hatangizwa iyi gahunda, na 11 babonetse i Rubavu mu ntara y'Uburengerazuba.

Abana bigishijwe uburyo bw’ibanze bwo gukina Tennis yo ku meza

Aba bana bose uko ari 37, bazakomeza gukurikiranwa ku bufatanye bwa federation na Komite Olempike y'u Rwanda, ku buryo 2026 hazagera bari ku rwego rwiza rwazabafasha gutwara imidali mu mikino Olempike y'abato. 

Mu gusoza iki kiciro cya mbere cya Identification, Umuyobozi wungirije wa Komite Olempike y'u Rwanda Madame Umutoni Salama yavuze ko bagowe ahanini n'umubare w'abana wabaye muto kuko abenshi bari ku mashuri hirya no hino, ariko anatangaza ko hari ikizere ko abatoranijwe bazakurikiranwa neza bakazatanga umusaruro.

Abana bo mu bice bitandukanye mu Rwanda bahawe ubumenyi ku mukino wa Tennis yo ku meza mubyo byo kuzahagararira u Rwanda mu 2026

Uyu muyobozi kandi yanasabye ubufatanye hagati y'ababyeyi, amakipe na za federasiyo ku kijyanye no gukundisha abana imikino bakiri bato no kubitaho byuzuye kuko nibyo bizafasha amafederasiyo kubona impano z'abakinnyi bakiri bato mu ngeri zose.

Nyuma yo kwiyerekana kw'abana biteguye (identification) hazakurikiraho kubategura mu buryo butandukanye, harimo no kubashyira mu mwihererero hirya no hino bizaba mu mwaka utaha 2023, hanyuma hakurikireho guhatana mu mikino mpuzamahanga ya gicuti harebwa urwego bagezeho. 

Abana bari kunyuzwa muri buri cyiciro kugira ngo bazagere muri 2026 bahagaze neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND