RFL
Kigali

Volleyball: Irushanwa ryo gushimira abasora ryagarutse ku nshuro ya 2

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/11/2022 20:34
0


Irushanwa ryo gushimira abasora, “Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament” ryagarutse ku nshuro yaryo ya kabiri.



Kuva tariki 19 kugera tariki 20 Ugushyingo, ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball Club FRVB rifatanyije n'ikigo cy'igihugu Gishinzwe Imisoron’Amahoro (RRA), bazategura irushanwa ryo gushimira abasoreshwa bitwaye neza mu mwaka w'umusoro uba urangiye. Iri rushanwa ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kabiri, aho ryaherukaga kuba mu Gushyingo umwaka ushize.

Umunyamabanga w'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki mu Rwanda, Mucyo Philbert yatangaje ko amakipe hafi ya yose yari yitabiriye umwaka ushize azanagaruka kuri iyi nshuro. Yagize ati"  iri rushanwa nk'ibisanzwe, rizakinwa mu byiciro byombi mu bagabo n'abagore. 

Mu bagabo hazitabira amakipe yose 8 akina icyiciro cya mbere muri shampiyona, ndetse mu bagore hitabire 7 nayo akina icyiciro cya mbere muri shampiyona y'abagore. Kubijyanye n'ibihembo, ikipe ya mbere izegukana miliyoni 2, iya kabiri yegukane miliyoni imwe n'igice, naho ikipe ya gatatu yegukane miliyoni imwe. 

Iri rushanwa rizaba rifunguye kuko ikipe ifite uburenganzira bwo gukinisha umukinnyi ikuye ahandi, ariko nta mukinnyi wemerewe gukinira amakipe 2 atandukanye

Imikino izabera ku bibuga bigera kuri bitatu harimo ikibuga cya Kimisagara kizakinirwaho n'abagore mu mikino y'amatsinda, Wellspring Academy Nyarutarama kizakinirwaho n'abagabo mu majonjora, naho imikino ya kimwe cya kabiri n'imikino ya nyuma ibere muri BK Arena ku Cyumweru. 

Uwitonze Paulin, Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy'igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro (RRA) yatangaje ko iri rushanwa rigamije gushimira abasoreshwa beza.

Yagize ati" Tuba tumaze umwaka mu gihe cyo gutanga umusoro, aho tuba twarazengurutse mu bice byose by'igihugu dukusanya imisoro. Iki rero kiba aricyo gihe kugira ngo tumurikire abanyarwanda, umusoro watanzwe n'uburyo watanzwemo."

Uwitonze Paulin yatangaje ko abakunzi ba Siporo nabo bakwiye kumenya agaciro ko gusora, ndetse banabishishikariza abandi ariyo mpamvu banategura iri rushanwa 

Yakomeje agaruka ku ruhare rw'umusoro mu kubaka u Rwanda by'umwihariko muri Siporo, aho yavuze ko umusoro ugira uruhare mu kubaka ibibuga byo gukiniraho, Ibitaro (byo kuvura abakinnyi), Imihanda n'ibindi.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba, mu bagabo Gisagara VC niyo yaryegukanye itsinze APR VC, naho mu bagore RRA iba iya mbere itsinze UVC. 

Ngarambe Raphael uyobora umukino wa Volleyball yavuze ko imikino yose aho izabera, abafana bahawe ikaze kuko kwinjira bizaba ari ubuntu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND