RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri ‘Engen EcoDrive’, Lisansi na Mazutu bikoreshwa n’ibinyabiziga bidahumanya ikirere-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/11/2022 22:52
2


Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, ikigo Vivo Energy Rwanda cyahuguye bamwe mu banyamakuru, abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga n’abandi ku mikorere ya ‘Engen EcoDrive’, Lisansi na Muzutu bikoreshwa n’ibinyabiziga ntibyohereze mu kirere imyuka ihumanya, kandi bigakomeza kugira ubuziranenge.



Engen EcoDrive ni igisobanuro cya Lisansi cyangwa Mazutu igizwe n’inyongeramusaruro igamije gusukura moteri, kurinda ikubanaho (gukubanaho) ry’ibyuma biba muri moteri, ikarinda n’umugese, ibi bigafasha mu kugabanya ibyuka byangiza ikirere. 

Ibi byose bigatuma ikinyabiziga gikoresha cyangwa se kinywa lisansi nkeya ugereranyije n’ibirometero yagenze.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko serivisi abakiriya bahabwa hamwe n’ubwiza bwa Lisansi na Mazutu, aribyo by’ingenzi biyobora abakiriya mu guhitamo sitasiyo ibinyabiziga byabo bifatiraho Lisansi na Mazutu mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego ikigo cya Engen cyatangije muri 2021 gahunda yiswe ‘Triple Check’, kugira ngo abakiriya bagaragarizwe ko bahabwa Lisansi na Mazutu byujuje ubuziranenge, kugipimo cyuzuye, ndetse bakanakirwa neza ku masitasiyo ya Engen.

Kubera ko muri Engen kugendana n’ibigezweho bidahagarara, bamaze gushyira ku isoko Mazutu na Lisansi bivuguruye: Engen EcoDrive, ubu iraboneka ku ma sitatiyo yose ya Engen mu gihugu hose.

EcoDrive ni ibisubizo by’ubufatanye hagati ya Engen n’ikigo mpuzamahanga cyo mu Budage (BASF), kizobereye mu kongerera ubwiza ibikomoka kuri peteroli.

EcoDrive yasimbuye Lisansi na Mazutu bisanzwe, kandi itangwa ku biciro bisanzwe (nta giciro cy’inyongera ku bakiriya).

Vivo Engen isobanura ko izaniye Abakiriya mu Rwanda ibyiza by’imyaka myinshi y'ubushakashatsi n’iterambere, muri Laboratoire zubahwa cyane mu Budage.

Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly avuga ko guhugura abanyamakuru n’abandi bavuga rikijyana, ari inzira nziza yo kumenyekanisha ku baturarwanda ‘Engen EcoDrive’ kuko yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga.

Uyu mugabo wakoreye mu bihugu birimo Cote d’Ivoire, avuga ko ‘Engen Ecodrive’ babanje kuyigerageza mu bantu batandukanye bo mu Rwanda bafite ibinyabiziga, bayishyira ku isoko bafite ibitekerezo n’ishimwe rya benshi bamaze kuyiyoboka.

Yavuze ko abahuguwe babitezeho kubabera ba Ambasaderi. Ati “Dufite ubuhamya bwiza bw’abantu bamaze gukoresha Engen EcoDrive. Ibi ntabwo ari ukwamamaza, ahubwo ni mu nyungu z’ubuziranenge bw’ibinyabiziga. Abakiriya barishimye, kubera ko bategereje Lisansi na Mazutu byujuje ubuziranenge, kandi nabo bashobora kubona itandukaniro ryabyo.”

Umuhanzi Uncle Austin usanzwe ukoresha Engen EcoDrive, avuga ko yishimira kuba ikinyabiziga cye ubu gifite ubuziranenge nk’uko yakiguze.

Ibyiza bya ENGEN EcoDrive ivanze na Lisansi

Lisanse na Mazutu bisanzwe bikoreshwa, bifite uburyo birema umwanda mu gushya (gushya cyangwa se kwaka) kwabyo bigatuma ikinyabiziga kibikoresha kinywa cyane.

Engen EcoDrive yo igenzura neza kandi igasukura Lisansi na Mazutu, bigatuma ikinyabiziga kinywa neza kandi moteri ikarindwa umugese n’umwanda.

Engen EcoDrive ya lisansi igabanya kwikubanaho (kwikuba) kw’ibyuma bya moteri, bityo ikaramba.

Ibyiza bya Engen EcoDrive kuri moteri y'ikinyabiziga:

1. Inzira za moteri: Zirindwa umugese.

2. Utwuma twinjiza Lisansi muri moteri: Kurindwa umwanda.

3. Ibyuma by'imbere muri moteri: Birindwa umwanda.

4. Inziga za pisito: Zigabanya kwikubanaho.

5. Amavuta ya moteri: Akora neza kurushaho.

Engen EcoDrive yagenewe gusukura moteri ikagumana imbaraga, kandi ntikoreshe Lisansi na Mazutu byinshi.

Engen EcoDrive kandi ifasha mu kurinda umugese ibyuma bya moteri z'ibinyabiziga.

Ibyiza bya Mazutu igizwe na Engen EcoDrive

1. Ibice by'imbere muri moteri: Nta myanda igaragaramo kandi hirindwa ko byafatwa n'umugese.

2. Imyanda igaragara mu bice bya moteri iyigabanyiriza imbaraga

3. Engen EcoDrive ituma ibice by'imbere muri moteri bihora bisukuye.

4. Iyo nta myanda iri mu bice bya moteri bituma ikora neza, ikinyabiziga kikanywa neza.

5. Engen EcoDrive ituma ibice by'imbere muri moteri bitaribwa n'umugese.

Ubwo yari mu biganiro ku mahoro, umutekano n'ubutabera bibera mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda i Musanze, Minisitiri w'Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d'Arc yavuze ko u Rwanda rwamaze gushyiraho ingamba zigamije gukumira imyuka ihumanya ikirere, ugereranyije n’ibindi bihugu by’Akarere u Rwanda ruherereyemo.

Mujawamariya yavuze ko u Rwanda rwashyizeho amategeko arengera ibidukikije, agashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda.

Yavuze ko hagendewe ku cyerekezo cya 2050, hakenewe kongera imbaraga mu kubungabunga ibidukikije ku mugabane wa Afurika.

Igihe watangiye gukoresha Engen EcoDrive bisaba ko utayivangira ngo utangire gukoresha andi mavuta, kuko ikinyabiziga cyawe cyongera kuba uko byari bimeze mbere ugikoresha andi mavuta atari aya Engen.

 

Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly yavuze ko Engen EcoDrive ifasha moteri kugira isuku, gukoresha mazutu na Lisansi bicye kandi ayirinda kwangirika 

Bwana Saibou Coulibaly avuga ko buri munsi bakira abantu bashima uburyo Engen EcoDrive yahaye ubuzima ibinyabiziga byabo 

Nsegiyumva Costant ‘Road transport Manager’ yagaragaje itandukaniro rya Mazutu isanzwe na Mazutu ivanze na Engen EcoDrive 

Umuyobozi Ushinzwe iyamamazabikorwa n’Itumanaho, Ghislain Kambali Cyubahiro yagarutse ku byiza byo gukoresha Engen EcoDrive

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Uncle Austin yavuze ko kuva yatangira gukoresha Engen EcoDrive imodoka ye yagumanye ubuziranenge 

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri Kiss Fm, Andy Bumuntu ni umwe mu bitabiriye amahugurwa mu mikorere ya Engen EcoDrive 

Abdallah Munyeshala ‘Retail Manager’ yavuze ko Lisansi na Mazutu bya Engen Eco Drive biboneka kuri sitasiyo zose ziri mu Rwanda 

Kompanyi ya Vivo Energy ifite icyicaro gikuru i London mu Bwongereza, ariko ifite Ishami mu Rwanda rikorera mu nyubako ya M&M Plaza 


Ifoto igaragaza imashini zitunganya Engen EcoDrive mbere y'uko igezwe ku isoko 

Engen EcoDrive ifasha ibinyabiziga by’abakiriya gutanga umusaruro mwiza    

Nkusi Arthur wari umusangiza w’amagambo ubwo abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga n'itangazamakuru, basobanurirwaga ibijyanye na Engen EcoDrive 

Umuhanzi Chriss Eazy ubu ni we ‘Brand Ambassador’ wa Engen EcoDrive. Ni nyuma y’uko yegukanye ibihembo bibiri muri Kiss Summer Awards




Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Serge Ngabo-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayumba Edmond1 year ago
    Mumutubwirire ko abakozi bayo bakwiye gutekerezwaho, kko umushahara wa 50000 udakwiriye muri iki gihe, n'ibindi bijyanye n'umukozi agombwa( contract&insurance)
  • Nzamukunda emertha 1 year ago
    Njye nasabaga akazi kuri station murikubaka hano kumuhanda UVA rwandex ujya ahabera Expo hano juwacar kogukora kuriyi station murakoze





Inyarwanda BACKGROUND