RFL
Kigali

APR FC yatsinze Sunrise FC ifata umwanya wa gatatu

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/11/2022 18:12
0


APR FC yatsinze Sunrise FC bigoranye ibitego 3-2, ifata umwanya wa 3 ikurikira Rayon Sports na Kiyovu Sports.



Wari umukino usoza umunsi wa 9 wa shampiyona, aho  Sunrise FC yari yagarutse muri Kigali nyuma y’aho yari ihaherutse ku munsi wa 8 itsindwa na Rayon Sports igitego 1-0. Umukino wakerereweho iminota 10, kubera umukino wa shampiyona y'abagore wari wabanje.

Abakinnyi 11 APR FC  yabanje mu kibuga

Alexandre MUTABARUKA
Gilbert BYIRINGIRO
Yunusu NSHIMIYIMANA
Clement NIYIGENA
Claude NIYOMUGABO
Bonheur MUGISHA
Bosco RUBONEKA
Ramadhan NIYIBIZI
Anicet ISHIMWE
Lague BYIRINGIRO
Yves MUGUNGA 

Umukino watangiye Sunrise FC irimo guhuzagurika ndetse ifite igihunga cyaturukaga ku kutamenyerana, bigendeye ku mpinduka z'abakinnyi bari babanje mu kibuga. Ku munota wa 7 gusa APR FC yahise ibona igitego cya mbere, cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku ishoti rikomeye yatereye mu kibuga hagati.

Sunrise FC yakomeje gukora amakosa mu bwugarizi bwayo, ndetse n'abakinnyi bakinaga mu bice by'imbere barimo Wanji Pius utari usanzwe abanza mu kibuga, wari wagowe no kwibona mu bandi.

Ku munota wa 35 umutoza Seninga Innocent yaje gukora impinduka, akuramo Twagirimana Innocent hinjiramo Nyamurangwa Moses. Igice cya mbere cyarangiye ntazindi mpinduka zibayeho, amakipe ajya kuruhuka APR FC iyoboye n'igitego kimwe.

Abakinnyi 11 Sunrise FC yabanjemo

Mfashingabo Didier
Uwambazimbana Leon
Kanani Abubakali
Nzabonimana Prosper
Shyaka Clever
Manishimwe Yves
Wanji Pius
Niyibizi Vedaste
Babuwa Samson
Berrian Herron
Twagirimana Innocent

Igice cya kabiri cyaje gihabanye n'uko igice cya mbere cyagenze. Ku munota wa 62 Mugunga Yves yaje gutsinda igitego cya 2, mu gihe ku munota wa 77 Mugisha Gilbert yaje gutsinda igitego cya 3, APR FC itangira kwizera amanota 3. 

Mu minota y'inyongera, i Nyamirambo habaye igisa n'igitangaza kuko Sunrise FC yishyuyemo ibitego 2 harimo igitego cya Hakizimana Adolphe, ndetse n'igitego cya kabiri cyatsinzwe na Yafes Mubiru ku makosa ya ba myugariro ndetse n'umunyezamu
Alexandre MUTABARUKA.

APR FC yahise ifata umwanya wa 3 n'amanota 17 irushwa inota rimwe na Rayon Sports, mu gihe Kiyovu Sports ariyo ya mbere n'amanota 20. Marine FC iracyari ku mwanya wa nyuma n'amanota 2.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND