Binyuze muri Sosiyete Andrei Gromyko Research Center Ltd nyuma yo kubona ko abakunzi b’igisope basigaye babura aho bidagadurira, hateguwe igitaramo ngarukakwezi cyiswe ‘Igisope Kinaguuye’; cyabaye ku nshuro ya kabiri kikanyura benshi.
Iki gitaramo cyabaye nyuma y’icyabereye muri Collège
Saint André, tariki ya 15 Ukwakira 2022 kikitabirwa n’abantu benshi.
Iki gitaramo cyabaye ku wa 12 Ugushyingo 2022 muri Camp Kigali, cyaririmbyemo abahanzi batandukanye barimo nka Musoni Evaritse waturutse i Alberta muri Canada;
Orchestre Muhabura yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi
ya Congo, Makanyaga Abdul na Orchestre ye Inkumburwa, Bushayija Pascal na Heri
Issa Ukasa wahoze muri Orchestre Nyampinga n’Ingeli.
Hari kandi MPC Padiri, Ngabonziza Augustin wo muri
Orchestre Les Citadins, Rubayiza Julien, Mugirima Jean Pierre wahoze muri
Orchestre Les Huit Anges na Orchestre Impala de Kigali.
Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Virunga
hall, byari ibihumbi 5000Frw ahasanzwe, 15.000Frw mu cyubahiro (VIP) na 150.000
Frw mu myanya y’icyubahiro cy’icyubahiro (VVIP) ku meza y’abantu 6 bakongerwa
icyo kunywa.
MPC Padiri uri banyuze ku rubyiniro muri iki gitaramo
yaririmbye indirimbo zitandukanye zashimishije benshi, zirimo “Byose bigenda
tubireba” ya Vincent Munyandamutsa, “Sipesiyoza" ya Orchestre Impala
de Kigali, “Kirisese” yamamaye cyane, “Majeshi Makali" ya RDF” n’izindi.
Best Friends Band yafashaga abantu ku rubyiniro
yaririmbye nayo indirimbo zitandukanye zirimo “Abagabo b’imitwe”, “Ikigeragezo”
ya Theo Bosebabireba, “Hari igihe Nzokwicara” bifashishijemo Ndimbati, “Turate
Rwanda”, “Anitha Mukundwa” n’izindi.
Aba bakurikiwe na Bushayija Pascal, uyu mugabo
yaririmbye indirimbo zirimo “Mon Pays’’, “Mariya Roza”, “Elina” yamamaye cyane
n’izindi zitandukanye zanyuze benshi.
Rutayisire Jean Claude (Gatoto) yahamagawe ku
rubyiniro. Uyu mugabo afite umwihariko wo kubyina yikoreye icupa ry’inzoga. Aha
yabyinaga yikoreye icupa rya Skol Lager, cyane ko Skol yari nawe muterankunga
mukuru.
Aba bakurikiwe na Gasana Marcellin, waririmbye
anacuranga indirimbo zirimo “Izuba Rirarenze” n’izindi. Rubayiza Julien utabona
usanzwe ari umwarimu wigisha guitar yaririmbye indirimbo zirimo “Gikundiro” ya
Nkurunziza François, “Karoli nkunda nshuti yanjye y'amagara” n’izindi.
Uyu yakurikiwe na Orchestre Muhabura yashimishije benshi
mu ndirimbo zitandukanye.
Igitaramo cyasojwe na Makanyaga waririmbye ibihangano bye bitandukanye byakunzwe birimo nka “Urukundo”, “Rubanda”, “Suzana”, “Ngwino Mukunzi”, “Wanyeretse Urukundo”, “Nshatse inshuti”, “Hashize Iminsi” n’izindi nyinshi.
Umurishyo wa nyuma muri iki gitaramo wakubiswe saa sita z’ijoro
zuzuye. Andrei Gromyko ashimira abari bitabiriye abizeza igitaramo cy’uburyohe
mu kundi kwezi gutaha.
Patrick Kageruka Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri SKOL, yavuze ko bishimiye gutera inkunga iki gitaramo. Ati “Twishimiye kwifatanya
n'abanyamuziki w'umwimerere, dufite ikinyobwa cya Lager kiryoshye mukomeze
muryoherwe."
Gromyko yahise nawe afata ijambo avuga ko Skol
izakomeza gutera inkunga ibitaramo by'igisope kinaguuye. Ati “Turashimira Skol
ko yatwemereye kuba umuterankunga uhoraho w'ibitaramo byacu."
Mu kiganiro na InyaRwanda, Andrei Gromyko yavuze ko
yashimishijwe n’uko iki gitaramo cyabaye mu mvura y’umuvumbi cyagenze.
Ati “Byari byiza cyane muri rusange icyagombaga
kugerwaho cyagezweho. Ugereranije n’Igisope Kinaguuye cyabaye ku nshuro ya mbere
byari bimeze neza. Mbere ntabwo byari biteguye neza nk’uko uyu munsi bimeze.”
Yavuze akigera ku rubyiniro agiye gutangiza yahise
abona ko ibyishimo biraba byose. Ati “Iyo ndebye Abantu kuko dusanganywe mpita
mbona ko ibyishimo bigiye gutangira. Umuziki urimo imvugo nyandagazi ntabwo
ariwo ucuruza gusa.”
“Igisope ninjye wagitangije mu 2001 ariko nari maze
iminsi ndibwaribwa kubera ko cyajemo akavuyo, abantu baririmba indirimbo zimwe
ariko uyu munsi ndashaka ko abantu bumva ko dufite indirimbo nyinshi. Ndashaka
ko abantu bumva ko cyanaguuwe. Mu kwezi gutaha twiguye gukora ikindi
cy’akataraboneka.’’
Yashishikarije abantu gushyigikira “Igisope” kuko ari
umuziki mwiza , kandi abizeza kutabatenguha mu kubumvisha umuziki mwiza.
Ati “Ufite ubushobozi naze arebe uyu muziki mwiza. Ni n’inkunga kuruta uko ari ukwinjiza amafaranga, kandi tubijeje ko tuzabereka umuziki mwiza kugeza igihe wongeye kuganza."
"Uyu munsi twakoresheje ingufu
nyinshi kugira ngo tubone abaterankunga, bamwe bakanatwiyama ariko twe
ntituzabiyama ariko tuzabwira ko bidashoboka mu gihe tuzaba twateye imbere.”
Andrei Gromyko yavuze ko bari gutegura igitaramo bise "Kaberuka Concert cyangwa se Gapapu Concert" kizaba ku wa 11 Gashyantare 2023.
Best Friends Band niyo yafashaga abahanzi hafi ya bose ku rubyiniro
MPC Padiri ni umwe mu bahanzi banyuze ku rubyiniro bakishimirwa
MPC Padiri yaririmbye indirimbo zirimo na Mageshi ya RDF
Umukinnyi wa filime 'Ndimbati' ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaranmo
Eric Nshimiyimana wamenyekanye muri ruhago nyarwanda ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Abantu bacinye akadiho ivumbi riratumuka
Uyu musaza ucurangisha amenyo yashimishije benshi
Muhabura Orchestre yo muri RDC yanyuze abari bitabiriye bakunda indirimbo zo muri iki gihugu
Gasana Marcellin nawe yanyuze benshi. Haririmbwe indirimbo zitandukanye zirimo n'izo muri Afurika y'Uburengerazuba kugira ngo abantu bizihirwe birushijeho
Rutayisire Jean Claude (Gatoto) ufite umwihariko wo kubyina yikoreye icupa rya SKOL ni umwe mu bashimishije abatari bake
Skol yari umuterankunga w'imena muri iki gitaramo 'Igisope kinaguuye'
Makanyaga yakumbuje abantu ibihe bya kera binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe
Igisope Kinaguuye cyaje mu kumara abantu irungu no kwerekana itandukaniro mu bindi bisope
Julien usanzwe abana n'ubumuga bwo kutabona yakoze ku murya w'inanga benshi barizihirwa
Makanyaga yaririmbye igihe cy'isaha
Makanyaga yaririmbye indirimbo ze zamenyekanye mu myaka irenga 25 ishize
Abasaza bakoranaga na Makanyaga ku rubyiniro babyinnye karahava
Abakobwa b'ibizungerezi bari babukereye
Andrei Gromyko [Uri hagati] ari kumwe na Patrick Kageruka [Uri ibumoso] wo muri Skol ku rubyiniro. Aha Patrick yavugaga ko Skol igiye kuba umuterankunga w'ibihe byose w'Igisope Kinaguuye
Makanyaga Abdul na Orchestre ye Inkumburwa nibo bashyize akadomo kuri iki gitaramo
Umunyamakuru wa Kigalitoday, Rusakara yafashe ijambo muri iki gitaramo agaruka ku buryo bw'igisope
Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru wa Kigalitoday, Ben Nganji
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: DOX VISUAL
TANGA IGITECYEREZO