Miss Heritage 2015, Bagwire Keza Joannah yizihizanije umunezero ukomeye umwaka amaze yiyemeje kubana akaramata na Murinzi Michael.
Mu butumwa yasangije abamukurikira buherekejwe n’amafoto y’ubukwe
bwabo, yagize ati: “Umwaka ushize ku munsi nk’uyu nagusezeranije kugukunda, ngutetesha,
nkubaha kandi no kugufasha mu buzima nsigaje ku isi.”
Amaze kugaruka ku isezerano yagiranye n’uwo yiyeguriye iteka, Joannah yongeyeho uko kubana na we none bimumereye none ati: “Umwaka w’ibyishimo,
amahoro n’urukundo rwinshi, Imana iduhe indi myaka myinshi nk’iyi turi kumwe.”
Yongera kandi gushimangira ibyishimo n’ishimwe aterwa n’umugabo
we ati: “Warakoze kuba uw’igikundiro, umwunganizi kandi unyumva, hejuru ya byose
kuba se wa Tona, isabukuru nziza kuri twe ndagukunda mugabo mwiza.”
Kuwa 13 Ugushyingo 2021 akaba aribwo Bagwire Joannah na
Murinzi Michael baseranye kubana akaramata, kuri ubu bakaba bafitanye umwana
umwe.
Mu busanzwe Keza Joannah ni umunyamakuru wa Kiss FM
yagezeho nyuma yo gukorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA.
Ari mu bari n’abategarugori bahiriwe n’amarushanwa y’ubwiza
yitabiriye mu mwaka wa 2015, akaza kwegukana ikamba rya Miss Heritage ryanatumye
ahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Global muri uwo mwaka akanegukana
ikamba ry’Igisonga cya 4.
TANGA IGITECYEREZO