Kigali

Mgr Joachim yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda n'u Burundi kubera gufungura imipaka

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:13/11/2022 13:34
1


Perezida w'Inama y'Abepeskopi mu gihugu cy'u Burundi, mu ijambo yavugiye mu muhango wo guhimbaza yubile y'imyaka 25 Mgr Filipo Rukamba amaze ari umwepiskopi yavuze ashimira abayobozi bafunguye imipaka y'u Burundi n'u Rwanda.



Mgr Joachim Ntahondereye, Perezida w'Inama y'Abepeskopi Gatolika mu gihugu cy'u Burundi, mu izina ry'abasenyeri ayoboye baturutse mu gihugu cy'u Burundi baje kwifatanya na Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, yavuze ko yishimiye uburyo igihugu cye n'u Rwanda byafunguye imipaka bikaborohera kwifatanya na mugenzi wabo kwizihiza yubile y'imyaka 25 abaye umwepiskopi.

Yagize ati" Twishimiye kubona imipaka yafunguwe tukaba twashoboye kuza, tubishimiye Imana n'abayobozi bacu. Twumvise inkuru ko imipaka yafunguwe twarabyishimiye tuvuza impundu z'urwunge."

Musenyeri Ntahondereye yakomeje ashimira Musenyeri Philippe Rukamba, kuko yabaye icyitegererezo ku Bihayimana bagenzi be.

Ati"Imyaka 25 umwepiskopi ayobora Diyosezi ni myinshi cyane ko hari igihe ashobora kuyimara atayiyoboye neza, ariko wowe turagushimira uburyo watubereye urugero rwiza."

Abepiskopi bavuye mu Burundi, banahaye Musenyeri Philippe Rukamba impano yo kumushimira uburyo yabereye urugero rwiza Abihayimana.

 Mgr Philippe Rukamba wizihizaga yubile y'imyaka 25 yahawe ubutumwa bwo kuyobora Diyosezi Gatolika ya Butare na Papa Paul wa 2 muri Mutarama 1997, ahabwa ubwepiskopi na Musenyeri Joseph Sibomana muri mata uwo mwaka, akaba yarabaye umwepiskopi wa Kabiri uvuka mu muryango wabo kuko afitanye isano na Musenyeri Aloys Bigirumwami,  wabaye umwepiskopi wa Nyundo.

Mu myaka 25 Mgr Rukamba yahaye isakaramentu ry'Ubusaseridoti abapadiri 106. Mgr Philippe Rukamba afite impamyabushobozi y'ikirenga, Doctrat yakuye i Roma mu Butariyani aho yize guhera mu 1976.

Mu muhango wo kwizihiza yubile y'imyaka 25 ya Mgr Rukamba, Goverinoma yari ihagarariwe na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente wari umushyitsi mukuru. 

Uyu muhango wanitabiriwe n'Abihayimana benshi bavuye mu gihugu hose barangajwe imbere n' Abepiskopi 14, barimo Antoine Kardinali Kambanda uyobora Arkiyediyosezi ya Kigali wari kumwe n'Intumwa ya Papa mu Rwanda yanasomye ubutumwa Papa Francis yageneye Mgr Rukamba, mu rwego rwo kumushimira uburyo akora ubutumwa yashinzwe bwo kuyobora Diyosezi Gatolika ya Butare.







Inkomoko: Radio Maria Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Divine2 years ago
    Nibyiza Cyane



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND