RFL
Kigali

Hatanzwe icyifuzo cy'uko imyaka y'abemerewe gusoma ku gasembuye yakwiyongera

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/11/2022 10:43
0


Ibi byatangajwe mu gitaramo cya 14 cya Unity Club Intwararumuri, cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, muri Kigali Convention Center.



Muri uyu mwaka hazirikanwe insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda, igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu”.

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umukuru w’Umuryango Unity Club, avuga ko iyi nsanganyamatsiko ifite igisobanuro cyagutse. 

Mu ijambo rye agira ati "Itwibutsa ko dufite inshingano yo gukomeza kubaka ubunyarwanda nk’indangamuntu, atari ubwenegihugu gusa, muri ibi bihe tugezemo, isi kuba imwe, ubudasa n’ umwihariko bya buri gihugu uba ukenewe ko ba nyirawo bawuhindura, bawurinda kugira ngo udatakara.”

“Ni byiza kugira ibyo twigira ku bandi n’umuco wacu ugakura, ariko ukaguma kuba indangamuntu yacu. Aho ni ho ‘Ndi Umunyarwanda’ igomba kuduha umwihariko, ikadufasha kubaka umuntu w’imbere ufite imico n’imikorere bimugaragaza nk’Umunyarwanda nk’uko umuco dusangiye uturanga. Nagira ngo mbwire buri wese nti twahisemo kuba umwe kuko turi bene kanyarwanda.”

Iri huriro rya Unity Club ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu na Perezida Paul Kagame, ryari rimaze iminsi ibiri aho abanyamuryango bigiyemo byinshi babonamo n'impanuro.

Ku munsi wa mbere w’iri huriro, ku wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, habaye umwiherero w'abanyamuryango bose ba Unity Club. Wari wabanjirijwe n'Inteko Rusange y'Umuryango Unity Club, nyuma y'aho habaye ikiganiro nyunguranabitekerezo, aho abato n'abakuru baganiriye.

Ku munsi wa kabiri, habaye ibiganiro nyunguranabitekerezo muri rusange ndetse no mu matsinda. Iri huriro ryitabiriwe n'ababyeyi, abakuru, urubyiruko n'abana.

Nyuma yo kumva ibiganiro n'impanuro byatanzwe, biyemeje gukomeza kuba abayobozi bakunda igihugu, baharanira inyungu z'Abanyarwanda, badakurura bishyira, kandi bimakaza ubumwe n'ubudaheranwa.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa remezo, Uwase Patricie bari abasangiza b’amagambo muri iki gitaramo cya Unity Club, bavuze ko nyuma y’iminsi ibiri y’iri huriro abanyamuryango ba Unity Club bafashe ibyemezo ngiro birimo ko imyaka y’abamerewe kunywa inzoga yava kuri 18 ikagera kuri 21.

Bafashe ibyemezo ngiro bikurikira:

1. Hagiye gushyiraho uburyo-ngiro buhoraho bwo gusangiza ubunararibonye abakiri bato, hagamijwe kubategura kuba abanyarwanda n'abayobozi beza kandi bigakorwa ku nzego zose.

2. Twiyemeje ko tugiye kurera u Rwanda mu bufatanye bw'umuryango n'ishuri, hagamijwe kubaka indangagaciro z'ubunyarwanda n'ubudaheranwa.

3. Twiyemeje kandi ko tugiye kugira uruhare mu kwihutisha gahunda zo gushyiraho amarerero yo kwita ku bana bato, mu gihe ababyeyi babo bari mu kazi mu nzego zose.

4. Twiyemeje kandi gutegura inyigisho zitoza ababyiruka indangagaciro z'umuco na kirazira, zikanyuzwa mu ikoranabuhanga n'ahandi.

5. Twiyemeje kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba zo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, ku bagize umuryango bose.

6. Twiyemeje gukomeza urugamba rwo guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, baba abari mu Rwanda cyangwa mu mahanga kandi bikaba inshingano ya buri wese.

7. Twiyemeje gukomeza ibiganiro bya ‘Ndi Umunyarwanda’ mu nzego zose.

8. Twiyemeje kugira uruhare mu bukangurambaga bugamije gukumira guha abana inzoga, hifujwe kandi ko imyaka y'abateremewe kunywa inzoga iva kuri 18 ikagera kuri 21.

Guverinoma imaze iminsi iri mu bukangurambaga bwise “Inzoga si iz’abato”, bushishikariza buri wese kudaha inzoga umwana utaruruza imyaka 18. Kandi guha inzoga abari munsi y'imyaka 18 bihanwa n’itegeko.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa inzoga ku bakiri bato, bigira ingaruka nyinshi ku buzima bwabo no ku muryango muri rusange.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera aherutse kwandika kuri Twitter asaba ababyeyi kurinda abana inzoga. Ati “Ababyeyi mugomba kurinda abana inzoga. Guha no gutuma inzoga bicike. Abacuruzi namwe, umwana ntabwo ari umukiriya. Namwe rubyiruko, kunywa inzoga birenze urugero mubicikeho.”

 

Perezida Paul Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka rya 15 rya Unity Club Intwararumuri 

Abarinzi b’Igihango 10 bahawe Ishimwe ry’Ubumwe rya 2022 

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye gusoza umwiherero wa Unity Club 

Abanyamuryango ba Unity Club bifuje ko imyaka y’abemerewe kunywa inzoga iva kuri 18 ikagera kuri 21




Kanda hano urebe amafoto menshi


IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME MURI UNITY CLUB

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND