Kigali

Platini yongeye guhurira ku rubyiniro na TMC nyuma y'imyaka irenga ibiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/11/2022 9:28
0


Abahanzi Mujyanama Claude uzwi nka TMC na Nemeye Platini [Platini P] bongeye guhurira ku rubyiniro, nyuma y’imyaka ibiri bashyize akadomo ku rugendo rw’itsinda rya Dream Boys bari barashinze.



Aba banyamuziki bombi bamamaye mu ndirimbo ‘Magorwa’ bahuriye ku rubyiniro mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, mu Mujyi wa Potland muri Leta ya Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iki gitaramo TMC na Platini baririmbye nyinshi mu ndirimbo za Dream Boys, hanyuma Platini aranzika mu ndirimbo ze zose yasohoye nyuma y’isenyuka rya Dream Boys harimo nka 'Atansiyo', 'Jojo', 'Veronika', 'Helena' n'izindi.

Platini yabwiye InyaRwanda ko muri iki gitaramo baririmbye indirimbo zirimo 'Urare aharyana', ‘Mumutashye', 'Isano' ndetse na 'Kanda amazi'.

TMC yari aherutse kubwira InyaRwanda ko bizamushimisha guhurira ku rubyiniro na Platini, nyuma y’igihe kinini.

Icyo gihe yagize ati “Mfite ibyishimo byinshi kuba ngiye kongera kuririmba indirimbo za Dream Boys na Platini ahari.."

Binyuze muri Dream Boys, aba bahanzi bafitanye album z’indirimbo nyinshi, zirimo nk’iya gatanu bise ‘‘Nzibuka n’Abandi’ n’iya gatandatu bise ‘Wenda Azaza’.

Platini yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri Amerika, ku wa 10 Ukwakira.

Icyo gihe yabwiye ibinyamakuru birimo InyaRwanda, ko afite amatsiko yo kongera guhura na TMC bahoranye mu itsinda rya Dream Boys.

Ati “…Ningira amahirwe yo kumubona bizaba ari byiza. Nibaza ko byaba ari ibintu byiza, kuko hashize imyaka itatu.”

Platini yaherukaga gukorera igitaramo mu Mujyi wa Louisville, Kentucky yahuriyemo n’itsinda rya Charly na Nina.

Nyuma y’iki gitaramo, yagaragaje ko indirimbo “Ntabirenze” yakoranye na Butera Knowless iri mu zishimiwe mu buryo bukomeye.

Ku wa 30 Ukwakira 2022, TMC na Platini baririmbye mu bukwe bwa Chris wahoze mu itsinda rya Just Family. Ubu bukwe kandi bwaririmbyemo Meddy.    

TMC na Platini bongeye guhurira mu gitaramo basusurutsa benshi nyuma y’imyaka ibiri 

TMC afatanyije na Platini baririmbye nyinshi mu ndirimbo za Dream Boys zakunzwe 

Platini yakoreye igitaramo cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

TMC yumvikanisha ko bishimishije kuba yongeye guhurira ku rubyiniro na mugenzi we Platini 

Platini na TMC bari baherutse kuririmba mu bukwe bw’umuhanzi Chris 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND