RFL
Kigali

Premier League: Manchester City na Chelsea zaguye mu nzira, Arsenal ibona ubwisanzure ku rutonde

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:13/11/2022 0:09
1


Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza yakomeje kuri uyu wa Gatandatu, amakipe ya Manchester City na Chelsea atungurwa atsindwa, naho Arsenal ikomeza inzira igana ku gikombe kandi yisanzuye.



Hakinwe imikino y'umunsi wa 15 wa Shampiyona ari nawo wa nyuma mbere y'uko Shampiyona zihagarikwa kubera imikino y'igikombe cy'isi izatangira mu minsi 8 iri imbere aho izabera muri Qatar.

Manchester City ni yo yaguye hasi mbere y'andi makipe yo kuri uyu wa 12 Ugushyingo, aho yatsinzwe ku kibuga cyayo ibitego 2-1 bya Brentford ihagaze neza muri Shampiyona.

Rutahizamu Ivan Toney wa Brentford ni we wafunguye amazamu ku munota wa 16 w'umukino, nyuma igitego cyishyurwa na Phil Foden mbere gato y'uko iminota y'igice cya mbere irangira.

Iminota 90 yuzuye amakipe yombi anganya 1-1, abasifuzi bongeraho iminota 10, byasaga n'ibishyize Brentford  n'umutoza wayo Thomas Frank ku gitutu ariko babasha kubyitwaramo neza.

Manchester City yasatiriye cyane ishaka igitego kugeza ubwo abugarizi basize Umunyezamu kure, bituma Bryan Mbeumo wa Brentford azamukana umupira kuri 'Counter attack' nyuma awuha Ivan Toney watsinze igitego cya nyuma, Manchester City iba isigaye ityo.

Liverpool yo yitwaye neza imbere y'abafana bayo, itsinda Southampton ibitego 3-1 birimo bibiri byinjijwe na Darwin Nunez ndetse n'icyinjijwe na Roberto Firmino Barbosa.

Ku rundi ruhande, Chelsea yakubiswe mu kabwibwi mu mukino watangiye i Saa 19:30, aho igitego kimwe cya Joseph Willock cyari gihagije ngo Newcastle yegukane amanota 3 ku busa bwa Chelsea itarebye mu izamu.

Arsenal yaje mu kibuga nyuma y'izindi kipe zikomeye, yo yatangiye umukino i Saa 21:45' inawusozanya ibyishimo itsinze Wolves ibitego 2-0 byose byinjijwe na Kapiteni Martin Odegaard uri mu bihe bye byiza.

Mu yindi mikino, Tottenham yatsinze Leeds United ibitego 4-3, Bournemouth itsinda Everton 3-0, Nottingham Forest itsinda Crystal Palace 1-0 naho Leicester City itsinda West Ham United ibitego 2-0.

Arsenal yashyize ikinyuranyo cy'amanota 5 hagati yayo na Manchester City, ikomeza kuyobora urutonde n'amanota 37, igakurikirwa na Manchester City ifite 32, Newcastle United ifite 30 na Tottenham ifite amanota 29.

Kuri iki Cyumweru, hateganijwe imikino ibiri ishyira akadomo ku munsi wa 15 wa Shampiyona, aho Brighton & Hove Albion izakira Aston Villa i Saa 17:00 ndetse n'uwo Fulham izakiramo Manchester United uhereye i Saa 19:30.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUGABUFITE Jean Fablice1 year ago
    Njyewe nkunda Alsenal ndabona uy'umwaka ar'uwacu ntaho izo duhanganye zigume kurugo rwego rwz!





Inyarwanda BACKGROUND